Jya wigisha abana bawe
Yotamu yakomeje kuba indahemuka nubwo yahuye n’ibibazo
IYO umubyeyi aretse gukorera Yehova Imana y’ukuri, bishobora kubabaza umwana we. Reka dufate urugero ry’ibyabaye kuri Yotamu. Turi busuzume ingorane yahuye na zo igihe yari akiri muto.
Yotamu yari yarabyawe na Uziya, wari umwami w’u Buyuda. Uziya ni we muntu wari ukomeye kurusha abandi muri icyo gihugu. Yamaze imyaka myinshi ari umwami mwiza, yewe na mbere y’uko Yotamu avuka. Ariko igihe Yotamu yari akiri muto, Uziya yatangiye kwishyira hejuru, maze arenga ku mategeko y’Imana. Ibyo byatumye Imana imuteza indwara mbi cyane y’ibibembe. Ese waba uzi icyo Yotamu yahise akora?— *
Yotamu yakomeje gukorera Yehova. Birashoboka ko nyina witwaga Yerusha, ari we wabimufashijemo. Ariko nubwo yaba yaramufashije, kugira ngo Yotamu akomeze kubera Yehova indahemuka bishobora kuba byaramugoye, igihe se Uziya yateraga Yehova umugongo.
Wakora iki mu gihe papa wawe cyangwa mama wawe aretse gusenga Yehova? Gukomeza gukorera Yehova nawe bishobora kukugora. Si byo se?— Ariko humura! Gutekereza icyo wakora ibyo bikubayeho, si bibi. Amagambo Dawidi yanditse muri Bibiliya agaragaza ko nta cyo bitwaye.
Yesayi, se wa Dawidi yari umuntu mwiza. Yakoreye Yehova kandi twakwizera ko Dawidi yamukundaga. Ariko Dawidi yakomeje gukunda Yehova ndetse amukunda kuruta uko
yakundaga se. Reka turebe ikibigaragaza.Ngaho rambura Bibiliya yawe, usome amagambo Dawidi yavuze ari muri Zaburi ya 27:10. Yagize ati “nubwo data na mama banta, Yehova we yanyakira.” Zirikana ko uwo murongo ugaragaza ko nubwo Yesayi se wa Dawidi cyangwa nyina bari kureka gukorera Yehova, Dawidi we yari gukomeza kumukorera.
None se wowe wabigenza ute? Ese wakomeza gukorera Yehova nubwo papa na mama babireka?— Icyo ni ikibazo cyiza ukwiriye kwibaza. Impamvu ukwiriye kucyibaza ifitanye isano n’itegeko rikomeye kuruta ayandi ryo muri Bibiliya. Iryo tegeko rigira riti “ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose.”
Iryo tegeko ryumvikanisha ko tugomba gukomeza kubera Yehova indahemuka nubwo byaba bitatworoheye. Ese utekereza ko ari nde wifuza ko twareka gukorera Yehova?— Ni Satani umwanzi w’Imana. Yesu yamwise “umutware w’iyi si.” Nanone Bibiliya ivuga ko ari we ‘mana y’iyi si.’ Ese twagombye gutinya Satani?—
Oya rwose. Ahubwo tugomba guhora tuzirikana ko Yehova arusha Satani imbaraga. Nitwiringira Yehova azaturinda. Isomere muri Bibiliya yawe ukuntu Yehova yarinze Dawidi, akanesha umugabo w’ibigango wari uteye ubwoba witwaga Goliyati. Nawe uramutse ukomeje kubera Yehova indahemuka, ashobora kukurinda.
Soma iyi mirongo muri Bibiliya yawe
^ par. 4 Niba urimo usomera abana, ako kanyerezo karakwibutsa ko ugomba kuba utuje, ukabareka bagasubiza icyo kibazo.