JYA WIGISHA ABANA BAWE
Petero na Ananiya barabeshye—Icyo bitwigisha
Nk’uko ubizi, kubeshya ni ukuvuga ikintu uzi neza ko atari ukuri. Ese wigeze kubeshya?— * Hari n’abantu bakuru bakundaga Imana babeshye. Ushobora no kuba uzi umuntu uvugwa muri Bibiliya wabeshye. Uwo muntu ni Petero, umwe mu ntumwa 12 za Yesu. Reka dusuzume inkuru ivuga impamvu yabeshye.
Igihe Yesu yari amaze gufatwa, yajyanywe mu rugo rw’umutambyi mukuru. Icyo gihe hari mu gicuku. Petero yinjiye mu rugo rw’umutambyi nta wumumenye. Icyakora igihe urumuri rwamurikaga kuri Petero, umuja w’umutambyi wari wamwinjije yahise amumenya. Yaravuze ati “nawe wari kumwe na Yesu!” Petero yagize ubwoba maze amusubiza ko atari kumwe na we.
Bibiliya ivuga ko nyuma yaho hari ‘undi muja wamubonye.’ Uwo muja yaramubwiye ati “uyu muntu yari kumwe na Yesu.” Petero yarongeye arabihakana. Nyuma y’akanya gato, abandi bantu basanze Petero baramubwira bati “ni ukuri, nawe uri uwo muri bo.”
Petero yagize ubwoba maze abeshya ku ncuro ya gatatu ati “uwo muntu nkamumenya!” Icyo gihe isake yahise ibika. Yesu yarebye Petero, maze Petero yibuka ko hari hashize amasaha make Yesu amubwiye ati “isake irabika umaze kunyihakana gatatu.” Petero yaricujije maze araturika ararira.
Ese nawe ibyo byakubaho?— Ushobora kuba uri ku ishuri, maze ukumva abanyeshuri batangiye kuvuga iby’Abahamya ba Yehova. Umwe ashobora kuvuga ati “ntibaririmba indirimbo yubahiriza igihugu.” Undi akongeraho ati “ntibarwanirira igihugu cyabo.” Ako kanya undi na we akavuga ati “mu by’ukuri si Abakristo; uzi ko batizihiza Noheli!” Noneho byarangira undi akakubaza ati “harya nturi Umuhamya wa Yehova?” Wamusubiza iki?—
Wagombye kubanza kwitegura uko uzasubiza mu gihe ibyo bibaye. Kubera ko Petero atari yiteguye, bamwokeje igitutu arabeshya. Icyakora ibyo yakoze byamuteye agahinda aricuza maze Imana iramubabarira.
Undi mwigishwa wa Yesu wo mu kinyejana cya mbere wabeshye, ni Ananiya. Icyakora we n’umugore we Safira, Imana ntiyigeze ibababarira. Bombi bafatanyije kubeshya. Reka turebe impamvu Imana itababariye Ananiya na Safira.
Hashize iminsi icumi Yesu asize intumwa ze agasanga Imana mu ijuru, i Yerusalemu habatijwe abantu bagera ku 3.000. Abenshi muri bo bari baturutse mu bihugu bya kure baje kwizihiza umunsi mukuru wa Pentekote. Igihe bari bamaze kuba Abakristo, bifuje kuguma i Yerusalemu kugira ngo bamenye byinshi ku birebana n’ukwizera kwabo gushya. Ibyo byatumye bamwe mu bigishwa ba Yesu bakoresha amafaranga yabo kugira ngo bite kuri abo bantu.
Ananiya n’umugore we na bo bagurishije igice cy’isambu yabo kugira ngo babone amafaranga yo gutunga abantu bari bamaze kubatizwa. Igihe Ananiya yazaniraga intumwa amafaranga, yavuze ko nta yandi asigaranye. Ariko yarabeshyaga. Imana yafashije Petero kubitahura. Petero yabwiye Ananiya ati “si abantu wabeshye, ahubwo ni Imana.” Akivuga atyo, Ananiya yahise yikubita hasi arapfa. Nyuma y’amasaha nk’atatu, umugore we yarinjiye. Kubera ko atari azi uko byagendekeye umugabo we, na we yarabeshye ahita yitura hasi arapfa.
Ibyo bikwigishije iki? Kuvugisha ukuri bifite akamaro. Kandi iryo somo twese riratureba. Twese dukora amakosa, cyane cyane iyo tukiri bato. Ese ntushimishwa no kumenya ko Yehova agukunda kandi ko azakubabarira nk’uko yababariye Petero?— Ariko uzirikane ko twese tugomba kuvugisha ukuri. N’iyo twakora ikosa rikomeye tukabeshya, tugomba gusaba Imana imbabazi. Uko ni ko Petero yabigenje, kandi Imana yaramubabariye. Nidukora uko dushoboye kose ntitwongere kubeshya, Imana izatubabarira.
Soma iyi mirongo muri bibiliya yawe
^ par. 3 Niba urimo usomera umwana, ako kanyerezo karakwibutsa ko ugomba gutuza, ugashishikariza umwana kugira icyo avuga.