Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Kuki Yesu yitwa Umwana w’Imana?

Imana ntifite umugore uyu usanzwe babyaranye abana. Ni yo yaremye ibintu byose. Abantu baremanywe ubushobozi bwo kwigana imico y’Imana. Ni yo mpamvu umuntu wa mbere ari we Adamu yitwa “umwana w’Imana.” Mu buryo nk’ubwo, Yesu yitwa “umwana w’Imana” bitewe n’uko yaremanywe imico nk’iya Se.—Soma muri Luka 3:38; Yohana 1:14, 49.

Yesu yaremwe ryari?

Imana yaremye Yesu mbere y’uko irema Adamu. Imaze kumurema ni bwo yaremye ibindi bintu byose, harimo n’abamarayika. Ni yo mpamvu Bibiliya yita Yesu “imfura mu byaremwe byose.”—Soma mu Bakolosayi 1:15, 16.

Mbere y’uko Yesu avukira i Betelehemu, yabaga mu ijuru ari umumarayika. Nyuma y’igihe, Imana yimuriye ubuzima bwa Yesu mu nda ya Mariya kugira ngo azavuke ari umuntu.—Soma muri Luka 1:30-32; Yohana 6:38; 8:23.

Kuki Imana yemeye ko Yesu avukira ku isi ari umuntu? Ni iyihe nshingano yihariye Yesu yashohoje? Ibisubizo by’ibyo bibazo ushobora kubisanga muri Bibiliya. Ibyo bisubizo bizagufasha kumenya ibyo Imana na Yesu bagukoreye kandi ubihe agaciro.