EGERA IMANA
Yehova ‘ntarobanura ku butoni’
Ese waba warigeze kurenganywa uzira uwo uri we? Waba se warasabye ikintu runaka bakakikwima, cyangwa bakanga kugukorera ibyo ufitiye uburenganzira? Waba se warasuzuguwe uzira ibara ry’uruhu rwawe, ubwoko bwawe cyangwa urwego rw’imibereho? Niba byarakubayeho, si wowe wenyine. Ariko humura! Nubwo guteshwa agaciro byogeye ku isi, mu ijuru ntibibayo. Intumwa Petero wari Umukristo, yavuze adashidikanya ko “Imana itarobanura ku butoni.”—Soma mu Byakozwe 10:34, 35.
Petero yavuze ayo magambo mu mimerere idasanzwe, igihe yari mu nzu y’Umunyamahanga witwaga Koruneliyo. Petero wari Umuyahudi kavukire, yabayeho igihe Abayahudi babonaga Abanyamahanga nk’abantu banduye, bigatuma banga kugirana na bo imishyikirano iyo ari yo yose. None se kuki Petero yagiye kwa Koruneliyo? Byatewe n’uko Yehova Imana ari we wari wateguye ko babonana. Imana yabonekeye Petero, maze iramubwira iti “ibintu Imana yejeje reka kubyita ibyanduye.” Ntiyari azi ko mbere yaho na Koruneliyo yari yabwiwe n’umumarayika mu iyerekwa ko yagombaga gutumira Petero (Ibyakozwe 10:1-15). Igihe Petero yamenyaga ko Yehova ari we wakoze ibyo byose, kwifata ngo areke kugira icyo avuga byaramunaniye.
Petero yaravuze ati “menye ntashidikanya ko Imana itarobanura ku butoni” (Ibyakozwe 10:34). Ijambo ry’ikigiriki ryahinduwemo ‘kurobanura ku butoni,’ risobanura “kwita ku isura” (The Kingdom Interlinear Translation of the Greek Scriptures). Hari intiti yavuze ko iryo jambo “ryerekeza ku mucamanza ureba ku isura y’umuntu, agafata umwanzuro akurikije uko yumva amukunze cyangwa amwanze, aho gukurikiza uko urubanza rwaciwe.” Imana ntitonesha umuntu ngo imurutishe undi bitewe n’ibara ry’uruhu, igihugu, urwego rw’imibereho cyangwa ikindi kintu cyose kigaragara inyuma.
Yehova we areba ibiri mu mitima yacu (1 Samweli 16:7; Imigani 21:2). Petero yakomeje agira ati “muri buri gihugu umuntu uyitinya kandi agakora ibyo gukiranuka ni we yemera” (Ibyakozwe 10:35). Gutinya Imana bisobanura kuyubaha, kuyihesha ikuzo no kuyiringira, tukirinda gukora ibiyibabaza. Gukora ibyo gukiranuka bikubiyemo gukora ibikwiriye mu maso y’Imana tubikunze. Yehova yishimira umuntu ukora ibikwiriye bitewe n’uko amutinya mu buryo burangwa no kumwubaha.—Gutegeka kwa Kabiri 10:12, 13.
Iyo Yehova areba ku isi ari mu ijuru, abona ubwoko bumwe; abona abantu
Niba warigeze kugirirwa urwikekwe cyangwa kurenganywa uzira uwo uri we, ni iby’ingenzi ko uzirikana amagambo Petero yavuze ku birebana n’Imana. Yehova arimo arakoranyiriza hamwe abantu bo mu mahanga yose kugira ngo bajye bamusenga by’ukuri (Yohana 6:44; Ibyakozwe 17:26, 27). Yumva amasengesho y’abagaragu be kandi akayasubiza atitaye ku ibara ry’uruhu, igihugu cyangwa urwego rw’imibereho (1 Abami 8:41-43). Dushobora kwiringira ko iyo Yehova areba ku isi ari mu ijuru, abona ubwoko bumwe; abona abantu. Ibyo byagombye kugushishikariza kumenya byinshi kurushaho ku birebana n’iyo Mana itarobanura ku butoni.
Imirongo yo muri Bibiliya wasoma muri Kamena: