Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

EGERA IMANA

‘Imico yayo itaboneka igaragara neza’

‘Imico yayo itaboneka igaragara neza’

Ese wemera Imana? Niba uyemera se, watanga ibimenyetso bigaragaza ko iriho? Icyo tutashidikanyaho, ni uko hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ko hariho Umuremyi ufite ubwenge, imbaraga n’urukundo. Ibyo bimenyetso ni ibihe, kandi se birafatika? Kugira ngo tubone igisubizo, reka dusuzume amagambo intumwa Pawulo yavuze aboneka mu ibaruwa yandikiye Abakristo b’i Roma.

Pawulo yaravuze ati “imico yayo itaboneka, ari yo bubasha bwayo bw’iteka n’Ubumana bwayo, igaragara neza kuva isi yaremwa, kuko igaragarira mu byaremwe, ku buryo batagira icyo kwireguza” (Abaroma 1:20). Pawulo yagaragaje ko ibyaremwe ari ikimenyetso cy’uko hariho Umuremyi. Reka dusuzume twitonze ayo magambo ya Pawulo.

Pawulo yavuze ko imico y’Imana igaragara “kuva isi yaremwa.” Muri uwo murongo, ijambo ry’ikigiriki ryahinduwemo “isi” ntiryerekeza ku mubumbe w’isi; ahubwo ryerekeza ku bantu. * Ku bw’ibyo, Pawulo yashakaga kuvuga ko kuva abantu baremwa, bashoboraga kubonera imico y’Umuremyi mu byo yaremye.

Ibimenyetso bigaragaza ko hariho Umuremyi biri ahantu hose. Ntibiri ahantu hihishe, ahubwo “bigaragara neza.” Ibyaremwe byose, uvuye ku bito ukajya ku binini, bigaragaza ko hariho Umuremyi kandi ko afite imico ihebuje. Ese ibyo biremwa biremanywe ubuhanga bigaragara hirya no hino, ntibigaragaza ko Imana ifite ubwenge? Ese ijuru rihunze inyenyeri n’imiraba ikaze y’inyanja, ntibigaragaza ko ifite imbaraga? None se ibyokurya bitandukanye turya tukumva biraryoshye, n’ubwiza bw’akazuba ka kiberinka utibagiwe agasusuruko, ntibigaragaza ko akunda abantu?​—Zaburi 104:24; Yesaya 40:26.

Ese ibyo bimenyetso birafatika? Yego. N’ikimenyimenyi, abantu batabibona maze bakanga kwemera ko Imana ibaho, ‘ntibafite icyo kwireguza.’ Hari intiti yabisobanuye neza yifashishije urugero. Yagize iti “tuvuge ko umushoferi yirengagije icyapa kivuga ngo ‘umuhanda urafunze, katira ibumoso.’” Umupolisi aramuhagaritse maze amuca amande, ariko wa mushoferi atangiye kuburana avuga ko atari yabonye icyo cyapa. Ariko kandi, ibyo biba ari amatakirangoyi kuko icyapa kigaragara neza, kandi uwo mushoferi akaba atarwaye amaso. Uretse n’ibyo, umushoferi afite inshingano yo kubona ibyapa nk’ibyo kandi akabikurikiza. Ibyo ni na ko bimeze ku bimenyetso biboneka mu byaremwe, bihamya ko Imana iriho. Ibyo bimenyetso cyangwa ibyapa, biragaragara neza. Kubera ko dufite ubushobozi bwo gutekereza, dushobora kubibona. Nta mpamvu n’imwe dufite yo kwireguza.

Umuremyi yashyize ikimenyetso kimuhamya ku byo yaremye

Koko rero, ibyaremwe byagereranywa n’igitabo gihishura byinshi ku byerekeye Umuremyi wacu. Icyakora hari ikindi gitabo gihishura byinshi ku bimwerekeyeho. Icyo gitabo ni Bibiliya. Kuyisoma bishobora kudufasha kumenya igisubizo cy’ikibazo cy’ingenzi cyane kigira kiti “ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi n’abayituye?” Kumenya igisubizo cy’icyo kibazo bishobora kugufasha kurushaho kwegera Imana ifite ‘imico itaboneka,’ igaragara mu bidukikije.

Aho wasoma muri kanama

Abaroma 1-16

^ par. 3 Nanone Bibiliya ikoresha ijambo “isi” ivuga ko ifite icyaha kandi ko ikeneye umukiza, ibyo bikaba bigaragaza ko muri iyo mirongo iryo jambo ryerekeza ku bantu aho kwerekeza ku mubumbe w’isi.—Yohana 1:29; 4:42; 12:47.