INGINGO YO KU GIFUBIKO | IMPAMVU DUKENEYE IMANA
Impamvu dukeneye Imana
Abahanga mu kuvura indwara zo mu mutwe bavuga ko kugira ngo umuntu agire ibyishimo nyakuri, akeneye ibintu by’umwuka. Ibyo bigaragazwa n’uko abantu baba bifuza kugira intego mu buzima, cyangwa gukorera umuntu ukomeye kubarusha. Kugira ngo bamwe babigereho, bamara igihe bita ku bidukikije, bakora iby’ubugeni, umuzika n’ibindi kugira ngo bagire ibyishimo. Nyamara abenshi mu bakora ibyo ntibanyurwa cyangwa ngo bagire ibyishimo birambye.
Imana yifuza ko tugira ibyishimo ubu n’iteka ryose
Abasomyi ba Bibiliya ntibatangazwa n’uko abantu bavukana icyifuzo cyo kumenya iby’Imana. Ibice bibanza byo mu gitabo cy’Intangiriro bigaragaza ko Imana imaze kurema umugabo n’umugore ba mbere yavuganaga na bo buri gihe, ibyo bigatuma bagirana imishyikirano na yo (Intangiriro 3:8-10). Imana ntiyaremeye abantu kubaho batayobowe na yo. Bakeneye gushyikirana n’Umuremyi wabo, kandi ibyo Bibiliya ibigarukaho kenshi.
Urugero, Yesu yaravuze ati “hahirwa abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka” (Matayo 5:3). Ayo magambo agaragaza ko ibanga ryo kugira ibyishimo no kunyurwa mu buzima, ari uguhaza icyifuzo tuvukana cyo kumenya Imana. Twabigeraho dute? Yesu yagaragaje uko twabigeraho, agira ati “umuntu ntatungwa n’ibyokurya gusa, ahubwo atungwa n’ijambo ryose riva mu kanwa ka Yehova” (Matayo 4:4). None se amagambo ava mu kanwa k’Imana, ni ukuvuga ibitekerezo byayo n’amabwiriza yayo aboneka muri Bibiliya, byadufasha bite kugira ibyishimo n’imibereho ifite intego? Reka dusuzume ibintu bitatu by’ingenzi dukeneye kugira ngo tubigereho.
Dukeneye ubuyobozi bwiza
Muri iki gihe, hari abantu benshi b’impuguke n’inzobere mu gutanga inama mu by’imibanire, imibereho yo mu muryango, gukemura amakimbirane, kugira intego mu buzima, ibyishimo n’urukundo. Ariko se hari undi ushobora gutanga inama zihuje n’ubwenge kandi zishyize mu gaciro muri ibyo byose, uretse Umuremyi w’abantu, ari we Yehova Imana?
Urugero: iyo uguze igikoresho gishya, urugero nk’icyuma gifotora cyangwa orudinateri, uba witeze ko kigomba kuba kiri kumwe n’agatabo karimo amabwiriza y’uko gikoreshwa, kandi iyo ukibonye kiragushimisha. Bibiliya yagereranywa n’ako gatabo karimo amabwiriza. Ni igitabo Imana yahaye abantu, kugira ngo kibayobore mu mibereho yabo, kuko ari yo yabaremye. Uwanditse icyo gitabo yagaragaje icyo abantu bagomba gukora kugira ngo bagire imibereho myiza.
Kimwe n’ikindi gitabo icyo ari cyo cyose kirimo amabwiriza yanditse neza, Bibiliya ibuza abasomyi bayo gukora ibikorwa bishobora kwangiza ubuzima bwabo. Inama duhabwa n’abandi zishobora gusa nk’aho ari zo zoroshye, cyangwa zitunogeye. Ariko se ntibyaba byiza twibutse ko nidukurikiza amabwiriza y’Umuremyi, ari bwo tuzagira imibereho myiza kandi tukirinda ibibazo?
“Jyewe Yehova ndi Imana yawe. Ni jye ukwigisha ibikugirira umumaro, nkakunyuza mu nzira ukwiriye kunyuramo. Iyaba gusa witonderaga amategeko yanjye! Icyo gihe amahoro yawe yamera nk’uruzi, no gukiranuka kwawe kukamera nk’imiraba y’inyanja.”—Yesaya 48:17, 18.
Icyakora nubwo Yehova Imana aduha amabwiriza n’ubuyobozi, ntaduhatira kubikurikiza. Ahubwo kubera ko adukunda kandi akaba yifuza kudufasha, aratubwira ati “jyewe Yehova ndi Imana yawe. Ni jye ukwigisha ibikugirira umumaro, nkakunyuza mu nzira ukwiriye kunyuramo. Iyaba gusa witonderaga amategeko yanjye! Icyo gihe amahoro yawe yamera nk’uruzi, no gukiranuka kwawe kukamera nk’imiraba y’inyanja” (Yesaya 48:17, 18). Muri make, nitwumvira ubuyobozi buturuka ku Mana, tuzabaho neza. Mu yandi magambo, kugira ngo tubeho neza kandi tugire imibereho irangwa n’ibyishimo, dukeneye kumvira Imana.
Dukeneye ibisubizo by’ibibazo twibaza
Hari abavuga ko badakeneye Imana. Ibyo babiterwa n’uko bahura n’ibibazo byinshi bikomeye bumva ko batagombye guhura na byo, Imana yuje urukundo iramutse iriho. Urugero, bashobora kwibaza bati “kuki abantu beza bahura n’imibabaro? Kuki impinja zivukana ubumuga, kandi nta ruhare zabigizemo? Kuki isi yuzuyemo akarengane?” Nta wahakana ko ibyo bibazo bikomeye, kandi ko kubona ibisubizo byabyo bishobora gutuma dutuza. Ariko aho kugira ngo twumve ko Imana ari yo nyirabayazana w’ibibazo duhura na byo, reka dusuzume icyo Ijambo ryayo Bibiliya rivuga kuri iyo ngingo.
Mu gice cya gatatu cy’igitabo cy’Intangiriro, havugwamo inkuru ya Satani wiyoberanyije akavugira mu nzoka, maze akagerageza gutuma umugabo n’umugore ba mbere basuzugura itegeko Yehova Imana yari yarabahaye ryo kutarya ku giti kimenyesha icyiza n’ikibi. Satani yabwiye Eva ati “gupfa ko ntimuzapfa, kuko Imana izi ko umunsi mwaziriye, amaso yanyu azahumuka mukamera nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi.”—Intangiriro 2:16, 17; 3:4, 5.
Igihe Satani yavugaga ayo magambo, yumvikanishije ko Imana ari umubeshyi kandi ko ubutegetsi bwayo budakiranuka. Satani yavuze ko iyo abantu bamwumvira, ari bwo bari kugira imibereho myiza kurushaho. Ibyo bibazo byari gukemuka bite? Yehova yahisemo kureka hagashira igihe kugira ngo abantu bose bashobore kwigenzurira, barebe niba ibyo Imana iregwa ari ukuri cyangwa ikinyoma. Ni nk’aho Imana yahaye Satani n’abambari be uburyo bwo
kugaragaza niba koko abantu bashobora kugira imibereho myiza batayobowe n’Imana.Utekereza ko igisubizo cy’ibirego Satani yazamuye ari ikihe? Ese koko abantu bashobora kugira imibereho myiza kandi bakiyobora Imana itabibafashijemo? Imibabaro, akarengane, indwara, urupfu, ubugizi bwa nabi, guta umuco, intambara, jenoside n’ibindi byago byinshi byibasiye abantu mu gihe cy’imyaka myinshi, ni gihamya idasubirwaho y’uko nta cyo abantu bagezeho igihe bageragezaga kwiyobora batisunze Imana. Bibiliya igaragaza ko Imana atari yo nyirabayazana w’ibibazo abantu bahura na byo. Igaragaza impamvu nyayo ibitera, igira iti “umuntu yagiye ategeka undi amugirira nabi.”—Umubwiriza 8:9.
Dukurikije ibyo tumaze kubona, dukeneye rwose kwegera Imana kugira ngo tubone ibisubizo by’ibibazo bibuza abantu amahwemo n’uko bizakemuka. Imana izabikemura ite?
Dukeneye ko Imana ibidufashamo
Abantu bamaze igihe bifuza kuvanirwaho indwara, gusaza n’urupfu. Bamaze igihe kirekire cyane bakoresha imbaraga nyinshi n’amafaranga menshi kugira ngo babivaneho, ariko nta cyo bagezeho. Hari abibwiraga ko hari imiti, ibiribwa n’amazi byihariye byatuma babaho iteka cyangwa bagakomeza kugira itoto, cyangwa bakibwira ko gutura ahantu runaka hihariye byabibafashamo. Nyamara baje gusanga bibeshya.
Imana yifuza ko abantu babaho neza kandi bishimye. Uwo ni wo wari umugambi wayo igihe yaremaga abantu, kandi ntiwibagiranye (Intangiriro 1:27, 28; Yesaya 45:18). Yehova Imana atwizeza ko ibyo agambirira gukora byose bizasohora nta kabuza (Yesaya 55:10, 11). Bibiliya itubwira iby’isezerano ry’Imana ryo gusubizaho paradizo umugabo n’umugore ba mbere batakaje. Mu gitabo cya nyuma cya Bibiliya, hari amagambo agira ati ‘[Yehova Imana] azahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi. Ibya kera byavuyeho’ (Ibyahishuwe 21:4). Imana izasohoza ite iryo sezerano rihebuje, kandi se twakora iki kugira ngo tuzabone ibivugwa muri iryo sezerano?
Umwana w’Imana Yesu Kristo, yigishije abigishwa be gusenga basaba ko ibyo Imana ishaka bikorwa. Abantu benshi bazi iby’iryo sengesho bamwe bita Isengesho ry’Umwami, kandi hari abarisubiramo kenshi. Rigira riti “Data uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe. Ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru” (Matayo 6:9, 10). Koko rero, Ubwami bw’Imana ni bwo Yehova Imana azakoresha kugira ngo avaneho ibibi byose byatewe n’ubutegetsi bw’abantu, maze ashyireho isi irangwa no gukiranuka yadusezeranyije (Daniyeli 2:44; 2 Petero 3:13). * Twakora iki kugira ngo tuzabone imigisha ivugwa muri iryo sezerano ry’Imana?
Yohana 17:3). Rwose Imana ibidufashijemo, dushobora kuzagira ubuzima bw’iteka mu isi nshya yadusezeranyije. Ibyo byiringiro bigaragaza neza indi mpamvu yagombye gutuma ushakisha igisubizo cya cya kibazo kigira kiti “ese dukeneye Imana?”
Yesu Kristo yavuze intambwe yoroheje tugomba gutera kugira ngo tuzabone iyo migisha. Yagize ati “ubu ni bwo buzima bw’iteka: bitoze kukumenya, wowe Mana y’ukuri yonyine, bamenye n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo” (Iki ni cyo gihe cyo gutekereza ku byerekeye Imana
Ibyo byiringiro intumwa Pawulo yabigejeje ku bantu bo muri Areyopago, cyangwa ku gasozi ka Mars mu mugi wa Atene, ubu hakaba hashize imyaka igera ku bihumbi bibiri. Yabwiye Abanyatene bafataga ibintu uko babyumva ati “[Imana] iha abantu bose ubuzima no guhumeka n’ibintu byose. Ni yo ituma tugira ubuzima, tukagenda kandi tukaba turiho, nk’uko bamwe mu basizi banyu babivuze bati ‘kuko natwe turi urubyaro rwayo.’”—Ibyakozwe 17:25, 28.
Ibyo Pawulo yabwiye Abanyatene na n’ubu biracyari ukuri. Umuremyi wacu ni we dukesha umwuka duhumeka, ibyokurya n’amazi. Ntidushobora kubaho tudafite ibyo bintu byiza Imana yaduhaye ngo bidutunge. None se kuki Imana yakomeje guha abantu bose ibyo bintu, baba abayemera ndetse n’abatayemera? Pawulo yavuze ko ari ‘ukugira ngo bashake Imana, ndetse bakabakabe bayishaka, kandi mu by’ukuri bayibone, kuko ubundi itari kure y’umuntu wese muri twe.’—Ibyakozwe 17:27.
Ese waba wifuza kumenya Imana kurushaho, ugasobanukirwa neza umugambi wayo n’inama itanga zagufasha kubaho neza, ubu n’iteka ryose? Niba ubyifuza, byaba byiza uvuganye n’umuntu waguhaye iyi gazeti cyangwa ukandikira abanditsi bayo. Rwose bazishimira kugufasha!
^ par. 20 Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’uko Ubwami bw’Imana buzatuma ibyo ishaka bikorwa ku isi, reba igice cya 8 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova, kikaba kiboneka no kuri www.dan124.com/rw.