Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
Urupfu rwa Yesu rudufitiye akahe kamaro?
Igihe Imana yaremaga abantu, yari ifite umugambi w’uko baba ku isi iteka ryose badahura n’imibabaro, indwara cyangwa urupfu. Icyakora, umugabo wa mbere ari we Adamu yasuzuguye Umuremyi maze atakaza ibyiringiro byo kubaho iteka. Natwe twarazwe urupfu kuko twakomotse kuri Adamu (Abaroma 5:8, 12; 6:23). Yehova Imana y’ukuri yohereje Umwana we Yesu ku isi kugira ngo adupfire, maze acungure icyo Adamu yari yaratakaje.—Soma muri Yohana 3:16.
Urupfu rwa Yesu rwatumye abantu bagira ibyiringiro byo kuzabona ubuzima bw’iteka. Utekereza ko ubuzima buzira iherezo ku isi buzaba bumeze bute?
Urupfu rwa Yesu rutuma tubabarirwa ibyaha, kandi tukagira ibyiringiro byo kuzabaho iteka. Bibiliya itwereka uko ubuzima buzaba bumeze ku isi, igihe tuzaba tutagisaza, tutarwara cyangwa ngo dupfe.—Soma muri Yesaya 25:8; 33:24; Ibyahishuwe 21:4, 5.
Twagombye kwibuka urupfu rwa Yesu dute?
Ku mugoroba wabanjirije urupfu rwa Yesu, yasabye abigishwa be kujya bibuka urupfu rwe bakora umuhango woroheje. Kwizihiza urupfu rwa Yesu muri ubwo buryo buri mwaka, bidufasha gutekereza ku rukundo rwinshi Yehova na Yesu bakunda abantu.—Soma muri Luka 22:19, 20; 1 Yohana 4:9, 10.