Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Peshitta y’igisiriyake yamenyekanishije amateka y’ubuhinduzi bwa Bibiliya

Peshitta y’igisiriyake yamenyekanishije amateka y’ubuhinduzi bwa Bibiliya

Mu mwaka wa 1892, abakobwa babiri b’impanga ari bo Agnes Smith Lewis na Margaret Dunlop Gibson, bakoze urugendo rw’iminsi icyenda mu butayu bari ku ngamiya, bagiye gusura Inzu y’Abihaye Imana yitiriwe Mutagatifu Catherine, iri munsi y’Umusozi wa Sinayi. None se kuki abo bakobwa bari bafite imyaka igera hafi kuri 50 bakoze urugendo rureshya rutyo, kandi icyo gihe gukora ingendo mu bihugu by’Iburengerazuba byari biteje akaga? Igisubizo cy’icyo kibazo gishobora gutuma urushaho kwizera ko ibivugwa muri Bibiliya ari ukuri.

Agnes Smith Lewis n’Inzu y’Abihaye Imana ya Mutagatifu Catherine

MBERE y’uko Yesu asubira mu ijuru, yashinze abigishwa be umurimo wo guhamya ibye “i Yerusalemu n’i Yudaya n’i Samariya no kugera mu turere twa kure cyane tw’isi” (Ibyakozwe 1:8). Uwo murimo abigishwa be bawukoranye ishyaka n’ubutwari. Icyakora nyuma y’igihe gito, umurimo bakoreraga i Yerusalemu watumye barwanywa bikomeye, biviramo Sitefano kwicwa azira ukwizera kwe. Abenshi mu bigishwa ba Yesu bahungiye muri Antiyokiya no muri Siriya. Umugi wa Siriya ni wo wari munini mu Bwami bwa Roma, ukaba wari ku birometero bigera kuri 550 mu majyaruguru ya Yerusalemu.—Ibyakozwe 11:19.

Abo bigishwa bageze muri Antiyokiya bakomeje kubwiriza “ubutumwa bwiza” bw’Umwami Yesu, maze abantu benshi batari Abayahudi barizera (Ibyakozwe 11:20, 21). Nubwo ikigiriki ari cyo cyakoreshwaga cyane muri Antiyokiya, abaturage bo hanze y’uwo mugi no mu tundi turere twari tugize iyo ntara bakoreshaga igisiriyake.

UKO UBUTUMWA BWIZA BWAHINDUWE MU GISIRIYAKE

Igihe umubare w’Abakristo bavugaga igisiriyake wiyongeraga mu kinyejana cya kabiri, byaje kugaragara ko bari bakeneye ubutumwa bwiza buhinduye mu rurimi rwabo. Ku bw’ibyo, birashoboka ko ibitabo bigize Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo byahinduwe mu gisiriyake mbere y’uko bihindurwa mu kilatini.

Ahagana mu mwaka wa 170, umwanditsi w’Umunyasiriya witwa Tatien (wabayeho ahagana mu wa 120-173) yabumbiye Amavanjiri ane yemewe mu gitabo kimwe, agiha izina ry’ikigiriki risobanurwa ngo “ibivugwa mu [Mavanjiri] ane” (Diatessaron). Nyuma yaho, Éphrem w’Umunyasiriya (wabayeho ahagana mu wa 310-373) yanditse igitabo gisobanura ibirebana na Diatessaron, ibyo bikaba bigaragaza ko Abakristo bo muri Siriya bayikoreshaga cyane.

Icyo gitabo kivuga iby’Amavanjiri (Diatessaron) kidufitiye akamaro cyane muri iki gihe. Kubera iki? Mu kinyejana cya 19, hari intiti zavuze ko Amavanjiri yanditswe mu mpera z’ikinyejana cya kabiri, ni ukuvuga hagati y’umwaka wa 130 na 170, bityo akaba atavuga ukuri ku birebana n’imibereho ya Yesu. Icyakora, inyandiko za kera zigize icyo gitabo zavumbuwe, ni gihamya y’uko mu kinyejana cya kabiri hagati, Amavanjiri ya Matayo, Mariko, Luka na Yohana yari yarakwirakwijwe cyane, ibyo bikaba bigaragaza ko agomba kuba yari yaranditswe mbere yaho. Ikindi kandi, kuba Tatien atarashyize muri Diatessaron amavanjiri bavuga ko “atahumetswe” ahubwo agashyiramo Amavanjiri ane yemewe, bigaragaza ko abantu batiringiraga ibikubiye muri ayo mavanjiri atarahumetswe kandi ko atari ku rutonde rwemewe rw’ibitabo bigize Bibiliya.

Peshitta y’igisiriyake igizwe n’ibitabo 5 bya Mose yo mu wa 464, ni wo mwandiko wa Bibiliya wa 2 wandikishijwe intoki umaze igihe

Mu ntangiriro z’ikinyejana cya gatanu, Bibiliya y’igisiriyake yatangiye gukoreshwa cyane mu majyaruguru ya Mezopotamiya. Iyo Bibiliya ishobora kuba yarahinduwe mu kinyejana cya kabiri cyangwa icya gatatu. Yarimo ibitabo byose bigize Bibiliya uretse urwandiko rwa 2 rwa Petero, urwandiko rwa 2 n’urwa 3 rwa Yohana, Yuda n’Ibyahishuwe. Iyo Bibiliya yiswe Peshitta, bisobanurwa ngo “Yoroshye” cyangwa “Yumvikana.” Peshitta ni imwe mu bimenyetso bya kera kandi by’ingenzi cyane bigaragaza ko umwandiko wa Bibiliya wahererekanyijwe kuva kera.

Birashishikaje kuba umwandiko wandikishijwe intoki wa Bibiliya ya Peshitta ugaragaza ko wanditswe hagati y’umwaka wa 459 n’uwa 460, ibyo bikaba bihamya ko ari wo mwandiko wa kera cyane uzwi neza igihe wandikiwe. Ahagana mu wa 508, Bibiliya ya Peshitta yaravuguruwe maze yongerwamo bya bitabo bitanu byaburaga. Ibyo byatumye ihindurirwa izina yitwa Bibiliya ya Philoxenus.

IZINDI NYANDIKO Z’IGISIRIYAKE ZAVUMBUWE

Kugeza mu kinyejana cya 19, inyandiko hafi ya zose z’ikigiriki zari zizwi z’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo zari izo mu kinyejana cya gatanu, cyangwa nyuma yaho. Ni yo mpamvu intiti mu bya Bibiliya zashishikazwaga by’umwihariko na Bibiliya zahinduwe kera, urugero nk’iya Vulgate yari mu kilatini na Peshitta y’igisiriyake. Icyo gihe, hari abemezaga ko Peshitta yari yaravuguruwe bahereye kuri Bibiliya y’igisiriyake ya mbere yaho. Ariko umwandiko w’iyo Bibiliya wari utaraboneka. Kubera ko iyo Bibiliya y’igisiriyake yanditswe mu kinyejana cya 2, yari gufasha abantu gusobanukirwa imiterere y’umwandiko wa Bibiliya wa kera, bityo ikagirira akamaro intiti mu bya Bibiliya. Ese koko iyo Bibiliya ya kera y’igisiriyake yabayeho? None se abantu bari kuzayibona?

Inyandiko y’igisiriyake yo kuri Sinayi. Amagambo agaragara mu mukika, ni ayo mu Mavanjiri yari yarasibamye

Yego rwose! Hari inyandiko ebyiri za kera z’igisiriyake zavumbuwe. Iya mbere muri zo ni iyo mu kinyejana cya gatanu. Yari mu nyandiko nyinshi z’igisiriyake zandikishijwe intoki zari mu Nzu Ndangamurage y’u Bwongereza mu wa 1842, zikaba zari zaravanywe mu nzu y’abihaye Imana yo mu butayu bwa Nitiriya bwo mu Misiri. Yitwaga inyandiko y’igisiriyake ya Cureton, kuko William Cureton wari wungirije umuyobozi w’iyo nzu ndangamurage wari ushinzwe kwita ku nyandiko zandikishijwe intoki, ari we wayivumbuye akanayishyira ahagaragara. Iyo nyandiko y’agaciro kenshi irimo Amavanjiri ane akurikirana atya: Matayo, Mariko, Yohana na Luka.

Inyandiko ya kabiri yandikishijwe intoki ikiriho kugeza n’ubu ni inyandiko y’igisiriyake yo kuri Sinayi. Yavumbuwe na ba bakobwa babiri b’impanga bavuzwe mu ntangiriro y’iyi ngingo. Nubwo Agnes atari afite impamyabumenyi ya kaminuza, yari yarize indimi umunani z’amahanga, rumwe muri zo rukaba ari igisiriyake. Mu wa 1892 yavumbuye ikintu gitangaje mu nzu y’abihaye Imana ya Mutagatifu Catherine yo mu Misiri.

Aho ni ho yabonye inyandiko yandikishijwe intoki y’igisiriyake yari mu kumba kijimye. Yivugiye ko iyo nyandiko “yari yanduye cyane, impapuro zayo zose zisa n’izafatanye bitewe n’uko [hari hashize imyaka ibarirwa mu magana] zitaramburwa.” Yari kodegisi bari barasibyeho * umwandiko w’umwimerere wari wandikishijwe intoki, maze bandikaho undi mwandiko w’igisiriyake uvuga ibirebana n’abatagatifu b’abagore. Icyakora Agnes yaje kubona undi mwandiko wari waranditswe kuri izo mpapuro mbere, ahagana hejuru hakaba hari handitse amagambo ngo “yanditswe na Matayo,” “yanditswe na Mariko,” cyangwa ngo “yanditswe na Luka.” Iyo nyandiko yari afite ni kodegisi hafi ya yose yarimo ya Mavanjiri uko ari ane. Intiti zemeza ko iyo kodegisi yari yaranditswe ahagana mu mpera z’ikinyejana cya kane.

Inyandiko y’igisiriyake ya Sinayi ni imwe mu nyandiko za Bibiliya z’ingenzi cyane, kimwe n’izindi nyandiko nk’izo z’ikigiriki, urugero nka Kodegisi ya Sinayi na Kodegisi ya Vatikani. Muri iki gihe, birazwi ko inyandiko yandikishijwe intoki yitiriwe Cureton n’iya Sinayi, ari zo nyandiko za kera z’igisiriyake z’Amavanjiri zanditswe mu mpera z’ikinyejana cya kabiri cyangwa mu ntangiriro z’ikinyejana cya gatatu, zikiriho na n’ubu.

‘IJAMBO RY’IMANA YACU RIZAHORAHO ITEKA RYOSE’

Ese izo nyandiko zifitiye akamaro abigishwa ba Bibiliya muri iki gihe? Yego rwose! Reka dufate urugero rw’icyo bita umusozo muremure w’Ivanjiri ya Mariko, muri Bibiliya zimwe na zimwe ukaba ukurikira ibivugwa muri Mariko 16:8. Uwo musozo uboneka muri Kodegisi ya Alegizandiriya y’ikigiriki yo mu kinyejana cya gatanu, muri Vulgate y’ikilatini n’ahandi. Icyakora, inyandiko ebyiri zandikishijwe intoki z’ikigiriki zemerwa cyane, ni ukuvuga Kodegisi ya Sinayi na Kodegisi ya Vatikani, zombi zirangirira muri Mariko 16:8. Inyandiko y’igisiriyake ya Sinayi na yo ntibonekamo uwo musozo muremure. Iyo ni indi gihamya y’uko uwo musozo muremure wongeweho nyuma, kandi ko utabonekaga mu Ivanjiri ya Mariko y’umwimerere.

Reka dufate urundi rugero. Bibiliya hafi ya zose zo mu kinyejana cya 19 zarimo amagambo afifitse ashyigikira inyigisho y’Ubutatu yongerewe muri 1 Yohana 5:7. Icyakora, ayo magambo ntaboneka mu nyandiko za kera z’ikigiriki zandikishijwe intoki. Kuba ataboneka no muri Bibiliya ya Peshitta, bigaragaza ko abayongeyemo bari bagamije kugoreka umwandiko wa Bibiliya.

Biragaragara rero ko Yehova Imana yarinze Ijambo rye Ryera nk’uko yabisezeranyije. Iryo jambo ribitwizeza rigira riti “ubwatsi bubisi bwarumye n’uburabyo burahonga, ariko ijambo ry’Imana yacu ryo rizahoraho iteka ryose” (Yesaya 40:8; 1 Petero 1:25). Bibiliya yitwa Peshitta yagize uruhare rworoheje ariko rw’ingenzi mu murimo wo kugeza ku bantu bose umwandiko uhuje n’ukuri w’ubutumwa bwo muri Bibiliya.

^ par. 15 Ijambo ry’ikigiriki rikoreshwa berekeza ku bintu baba barasibyeho umwandiko bakandikaho undi, ni pa·lim’pse·stos, rikaba ryumvikanisha igitekerezo cyo “kongera guhanagura.”