Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO | UBWAMI BW’IMANA BUZAKUGIRIRA AKAHE KAMARO?

Ubwami bw’Imana buzakugirira akahe kamaro?

Ubwami bw’Imana buzakugirira akahe kamaro?

Igihe wasomaga ingingo zabanjirije iyi, ushobora kuba wabonye ko Abahamya ba Yehova baha agaciro Ubwami bw’Imana. Nanone ushobora kuba washimishijwe n’imwe mu migisha yavuzwe muri izo ngingo izazanwa n’ubwo Bwami. Ariko nanone, ushobora kuba wibajije niba iyo migisha tuzayibona koko.

Ni byiza kubanza kwibaza ku bintu, aho guhita wemera ibyo wumvise byose (Imigani 14:15). Mu rugero runaka, amakenga yawe yagereranywa n’ay’abantu ba kera b’i Beroya. * Igihe bagezwagaho ku ncuro ya mbere ubutumwa bwiza bw’Ubwami, bemeye ibyo bumvise, bidatewe gusa n’uko ari byo bashakaga kumva. Ahubwo basuzumye bitonze Ibyanditswe “kugira ngo barebe niba ibyo bintu ari ko biri koko” (Ibyakozwe 17:11). Mu yandi magambo, bagereranyije ubwo butumwa bwiza babwiwe n’icyo Ibyanditswe bivuga. Amaherezo baje kwemera ko ubwo butumwa bwiza bwari bushingiye ku Ijambo ry’Imana koko.

Abahamya ba Yehova baragutera inkunga yo kubigenza nk’uko abo bantu b’i Beroya babigenje. Gahunda tugira yo kwigisha abantu Bibiliya ku buntu, izaguha uburyo bwo kugereranya imyizerere y’Abahamya ba Yehova ku birebana n’Ubwami bw’Imana n’icyo Bibiliya yigisha.

Kwiga Bibiliya bizatuma umenya ibirebana n’Ubwami bw’Imana, kandi bigufashe kubona ibisubizo by’ibibazo bimwe na bimwe by’ingenzi cyane abantu bibaza.

Ikiruta byose, kwiga Bibiliya bizagufasha ‘kwegera Imana’ (Yakobo 4:8). Uko uzagenda urushaho kwegera Imana, ni ko uzagenda wibonera ko Ubwami bwayo bushobora kukugeza ku byiza, haba muri iki gihe no mu gihe kizaza. Yesu ubwe yasenze Se agira ati “ubu ni bwo buzima bw’iteka: bitoze kukumenya, wowe Mana y’ukuri yonyine, bamenye n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo.”—Yohana 17:3.

 

^ par. 4 Beroya yari umugi wo muri Makedoniya ya kera.