Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO | UBWAMI BW’IMANA BUZAKUGIRIRA AKAHE KAMARO?

Kuki twagombye gushishikazwa n’Ubwami bw’Imana?

Kuki twagombye gushishikazwa n’Ubwami bw’Imana?

Abantu babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi, biteze byinshi ku Bwami bw’Imana. Bakurikiza urugero rwa Yesu wigishije abigishwa be gusenga bagira bati “Ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu isi.”—Matayo 6:10.

Icyakora nubwo abantu benshi bashishikazwa cyane n’Ubwami bw’Imana, biratangaje kuba amadini hafi ya yose asa n’aho atita ku by’ubwo Bwami. Umuhanga mu by’amateka witwa H. G. Wells yavuze ko bitangaje kubona ukuntu Yesu “yahaga agaciro kenshi . . . inyigisho irebana n’icyo yise Ubwami bwo mu Ijuru,” nyamara ugasanga “mu rugero runaka [iyo nyigisho] idahabwa umwanya w’ingenzi mu . . . nyigisho z’amadini ya gikristo hafi ya yose.”

Abahamya ba Yehova batandukanye n’ayo madini yandi, kuko bo bibanda ku Bwami bw’Imana. Zirikana ibi bikurikira: iyi gazeti urimo usoma ari na yo gazeti yacu y’ibanze, ihindurwa mu ndimi 220. Kuri buri nomero hasohoka amagazeti agera hafi kuri miriyoni 46. Ibyo bituma iba ikinyamakuru cya mbere ku isi gikwirakwizwa cyane kurusha ibindi. Iyo gazeti yibanda ku ki? Umutwe wayo ugira uti “Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova.”  *

Kuki Abahamya ba Yehova bashyiraho iyo mihati yose batangaza cyangwa bamamaza Ubwami bw’Imana? Impamvu ya mbere, ni uko twizera ko Ubwami bw’Imana ari bwo butumwa bw’ibanze bukubiye mu gitabo cy’ingenzi kurusha ibindi byose ku isi ari cyo Bibiliya. Ikindi kandi, twemera tudashidikanya ko Ubwami bw’Imana ari wo muti rukumbi w’ibibazo abantu bahura na byo muri iki gihe.

Iyo Abahamya ba Yehova bigisha abantu ibyerekeye Ubwami bw’Imana, baba bihatira kwigana Yesu. Igihe yari ku isi, yibanze cyane ku Bwami bw’Imana haba mu mibereho ye no mu murimo we (Luka 4:43). Kuki Yesu yahaga agaciro ubwo Bwami, kandi se kuki nawe wagombye kubuha agaciro? Turagutumirira gusuzuma ibisubizo Bibiliya itanga kuri ibyo bibazo, nk’uko ingingo zikurikira ziri bubigaragaze.

^ par. 5 Bibiliya igaragaza ko izina ry’Imana ari Yehova.