Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Ubushishozi bw’umuntu butuma atinda kurakara”

“Ubushishozi bw’umuntu butuma atinda kurakara”

Umutoza w’umukino w’intoki wo mu kigo cy’amashuri ararashwe azize uburakari bukabije.

Umwana agize atya arirakaza bitewe n’uko atabonye ibyo ashaka.

Umugore atangiye gutongana n’umuhungu we amuziza ko icyumba cye kirimo akajagari.

TWESE twagiye tubona abantu barakaye, kandi nta gushidikanya ko natwe tujya turakara. Nubwo dushobora kumva ko kurakara ari bibi kandi ko twagombye kubirwanya, akenshi tuba twumva ko dufite impamvu zumvikana zo kurakara, cyane cyane mu gihe umuntu akoze ibyo tubona ko bidakwiriye. Hari ingingo yanditswe n’ishyirahamwe ryo muri Amerika yavuze ko “kurakara ari ibyiyumvo bisanzwe, bikwiriye kandi bitubaho twese.”​—American Psychological Association.

Dukurikije ibyo intumwa Pawulo yavuze ahumekewe n’Imana, icyo gitekerezo gishobora gusa n’aho gifite ishingiro. Yemeye ko hari igihe abantu bashobora kurakara, maze aravuga ati “nimurakara, ntimugakore icyaha; izuba ntirikarenge mukirakaye” (Abefeso 4:26). Ese dukurikije uwo murongo, twagombye kugaragaza uburakari, cyangwa twagombye gukora uko dushoboye tukaburwanya?

ESE WAGOMBYE KURAKARA?

Igihe Pawulo yatangaga iyo nama ku byerekeye uburakari, birashoboka ko yazirikanaga amagambo y’umwanditsi wa zaburi agira ati “nimurakara, ntimugakore icyaha” (Zaburi 4:4). Ariko se Pawulo yashakaga kuvuga iki igihe yatangaga iyo nama yahumetswe? Yakomeje agira ati “gusharira kose n’uburakari n’umujinya no gukankama no gutukana bive muri mwe rwose hamwe n’ububi bwose” (Abefeso 4:31). Mu by’ukuri Pawulo yateraga Abakristo inkunga yo kwirinda uburakari. Birashishikaje kuba ya ngingo yanditswe n’ishyirahamwe ryo muri Amerika yarakomeje igira riti “ubushakashatsi bwagaragaje ko gusuka uburakari bituma burushaho kwiyongera, bigakurura amahane kandi ntibikemure . . . ikibazo.”

None se twakora iki ngo ‘twivanemo’ uburakari n’ingaruka zabwo zose? Salomo, umwami wa Isirayeli wari umunyabwenge yagize ati “ubushishozi bw’umuntu butuma atinda kurakara, kandi kwirengagiza igicumuro ni bwo bwiza bwe” (Imigani 19:11). None se ni mu buhe buryo “ubushishozi bw’umuntu” bumufasha mu gihe azabiranyijwe n’uburakari?

UBUSHISHOZI BUTUMA UMUNTU ATINDA KURAKARA

Ubushishozi ni ubushobozi bwo gusesengura ibintu. Kugira ubushishozi bikubiyemo kureba kure, ukabona ibitagaragarira amaso. Ubwo bushishozi budufasha bute mu gihe umuntu atubwiye nabi cyangwa aturakaje?

Iyo tubonye abantu barengana bishobora kuturakaza. Ariko turamutse twirekuye tukagaragaza uburakari, bishobora kutugiraho ingaruka cyangwa bikazigira ku bandi. Kimwe n’uko umuriro udakurikiraniwe hafi ushobora gutwika inzu, ni na ko uburakari bushobora kudutesha icyubahiro, kandi bugashyira agatotsi mu mibanire yacu n’abandi ndetse n’Imana. Ku bw’ibyo, mu gihe twumva uburakari bugiye kuzamuka, byaba byiza dusuzumye mu buryo bwimbitse uko ibintu byifashe. Kubona ibintu mu buryo bwagutse bizadufasha kwifata.

Umwami Dawidi, ari we se wa Salomo, yari hafi kugibwaho n’umwenda w’amaraso bitewe n’ikibazo yagiranye na Nabali, ariko hari uwamufashije gutekereza. Dawidi n’ingabo ze barinze intama za Nabali mu butayu bw’i Yudaya. Igihe cyo gukemura ubwoya bw’intama kigeze, Dawidi yasabye Nabali ibyokurya. Nabali yarashubije ati “mfate imigati yanjye, amazi yanjye n’inyama nabagishirije abakemura intama zanjye, mbihe abantu ntazi n’iyo bava?” Mbega agasuzuguro! Dawidi acyumva ayo magambo, we n’ingabo ze zigera kuri 400 bahise bacura umugambi wo gutsembaho Nabali n’abe bose.​—1 Samweli 25:4-13.

Abigayili umugore wa Nabali yamenye ibyabaye, maze ahita ajya kureba Dawidi. Akimara guhura na Dawidi n’ingabo ze, yahise yikubita ku birenge bye maze aravuga ati “ndakwinginze, tega amatwi umuja wawe agire icyo akubwira.” Hanyuma yabwiye Dawidi ko Nabali uwo yari ikigoryi, agaragaza ko iyo Dawidi yihorera kandi akamena amaraso, yari kuzabyicuza.​—1 Samweli 25:24-31.

None se ni iki Dawidi yatahuye mu magambo Abigayili yamubwiye cyatumye acururuka? Yabonye ko ubusanzwe Nabali yari umupfapfa, kandi ko iyo aza kwihorera yari kwishyiraho umwenda w’amaraso. Kimwe na Dawidi, nawe ushobora kurakara. Ariko se wagombye gukora iki? Ibitaro by’i Mayo byatanze inama y’uko umuntu yarwanya uburakari, bigira biti “fata akanya witse umutima, ubare kuva kuri rimwe kugeza ku 10.” Jya ufata akanya maze utekereze ku cyakurakaje n’ingaruka zaterwa n’ibyo ugiye gukora ngo ukemure icyo kibazo. Ubushishozi buzatuma utihutira kurakara, ndetse bube bwanabikubuza.​—1 Samweli 25:32-35.

Hari abantu benshi bakurikije iyo nama maze bibafasha kurwanya uburakari. Sebastian yasobanuye ukuntu Bibiliya yamufashije kumenya kwifata ntagire uburakari bukabije, igihe yari afungiwe muri gereza yo muri Polonye afite imyaka 23. Yagize ati “nabanzaga gutekereza ku kibazo nabaga mfite, hanyuma nkagerageza gushyira mu bikorwa inama ya Bibiliya. Nabonye ko Bibiliya ari cyo gitabo gikubiyemo inama nziza kurusha izindi.”

Gushyira mu bikorwa inama zo muri Bibiliya bizagufasha kwifata mu gihe urakaye

Setsuo na we yakurikije iyo nama. Yagize ati “iyo twabaga turi ku kazi abantu bakandakaza, narabakankamiraga. Aho mariye kwiga Bibiliya, aho gukankama ndibaza nti ‘ubundi se ubu uri mu makosa ni nde? Ese aho si jye nyirabayazana?’” Gutekereza kuri ibyo bibazo byagiye bituma atinda kurakara, kandi bituma amenya kwifata, ntasuke uburakari yabaga afite.

Hari igihe uburakari buba bwinshi, ukumva kwifata biragoye. Ariko inama zishingiye ku Ijambo ry’Imana zifite imbaraga nyinshi kurushaho. Nawe nushyira mu bikorwa inama zirangwa n’ubwenge zo muri Bibiliya kandi ugasenga Imana uyisaba kugufasha, ubushishozi buzatuma utinda kurakara, cyangwa mu yandi magambo bugufashe kwifata.