Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bagabo mwakora iki ngo abagore banyu bumve batekanye?

Bagabo mwakora iki ngo abagore banyu bumve batekanye?

NI UWUHE mutekano umugabo yagombye guha umugore we? Abantu benshi bumva ko inshingano y’ibanze y’umugabo ari ugutunga umuryango we. Icyakora, bamwe mu bagore bafite ibyo bakenera byose, bakunze kumva hari icyo babura, ndetse bakumva badafite umutekano. Urugero, umugore wo muri Esipanye witwa Rosa yavuze ko iyo umugabo we “yabaga ari kumwe n’abandi wabonaga ari umugabo mwiza, ariko yagera mu rugo akaba gica.” Joy wo muri Nijeriya yaravuze ati “iyo hari icyo nabaga ntumvikanyeho n’umugabo wanjye, yahitaga ambwira ati ‘ugomba kwemera ibyo mvuze byose kuko ndi umugabo wawe.’ ”

None se umugabo yasohoza ate inshingano ye mu buryo burangwa n’urukundo? Ni iki asabwa kugira ngo mu rugo rwe harangwe umutekano, kandi habe ahantu umugore we ‘aruhukira’?Rusi 1:9, Bibiliya Yera.

ICYO BIBILIYA IVUGA KU BUTWARE BW’UMUGABO

Nubwo umugabo n’umugore bareshya imbere y’Imana, Bibiliya ivuga ko buri wese mu bashakanye afite inshingano yihariye mu muryango. Mu Baroma 7:2, havuga ko umugore washatse “aba ahambiriwe n’amategeko ku mugabo we.” Kimwe n’uko ibigo byinshi bishyiraho umuyobozi kugira ngo ajye abigenzura, Imana na yo yashyizeho umugabo ngo abe umutware w’umugore we (1 Abakorinto 11:3). Ku bw’ibyo, abagabo ni bo bagombye kuyobora ingo zabo.

None se bagabo, mwakoresha mute ubutware mwahawe n’Imana? Bibiliya igira iti “mukomeze gukunda abagore banyu nk’uko Kristo na we yakunze itorero” (Abefeso 5:25). Koko rero, nubwo Yesu Kristo atigeze ashaka, urugero rwe rushobora kubafasha kuba abagabo beza. Reka dusuzume uko mwabigenza.

YESU YABEREYE ABAGABO URUGERO RUHEBUJE

Yihatiraga gufasha abandi no kubahumuriza. Yesu yabwiye abarushye n’abaremerewe ati “nimuze munsange . . . nzabaruhura” (Matayo 11:28, 29). Yakundaga kubamara umubabaro kandi akabahumuriza. Ntibitangaje rero kuba benshi baramwishyikiragaho bizeye ko ari bubature imitwaro yabo.

Uko abagabo bakwigana Yesu. Jya ushaka uko waruhura umugore wawe. Hari abagore bumva bameze nka Rosa wiganyiriye agira ati “umugabo wanjye yari yarangize nk’umukozi wo mu rugo.” Ibinyuranye n’ibyo, umugabo witwa Kweku ubanye neza n’umugore we, yaravuze ati “nkunda kubaza umugore niba nta cyo namufasha. Kubera ko mukunda, mfata iya mbere nkamufasha imirimo yo mu rugo.”

Yesu yitaga ku bandi kandi akishyira mu mwanya wabo. Hari umugore w’umukene wamaze imyaka 12 arwaye indwara ikomeye yamubabazaga cyane. Igihe yumvaga ko Yesu afite ububasha bwo gukiza indwara mu buryo bw’igitangaza, ‘yaribwiye ati “ninkora ku mwitero we byonyine, ndakira.” ’ Kandi koko ni ko byagenze. Yegereye Yesu akora ku mwitero we, maze ahita akira. Nubwo bamwe mu babyitegerezaga bashobora kuba baribwiye ko ibyo uwo mugore yakoze yabitewe n’ubwibone, Yesu we yabonye ko yari yihebye. * Yesu abigiranye ubwuzu yaramubwiye ati “mukobwa, . . . genda amahoro kandi ukire indwara yakubabazaga.” Aho kugira ngo amukoze isoni cyangwa ngo amucyahe, yagaragaje ko yari azi ko arwaye. Nguko uko Yesu yagaragaje ko yishyiraga mu mwanya w’abandi.Mariko 5:25-34.

Uko abagabo bakwigana Yesu. Mu gihe umugore wawe atamerewe neza, ujye urushaho kumwitaho kandi umwihanganire. Jya ugerageza kwishyira mu mwanya we, kandi wiyumvishe impamvu akora ibintu runaka. Urugero, Ricardo yabisobanuye agira ati “iyo mbonye ko umugore wanjye arimo arakazwa n’ubusa, nkora ibishoboka byose nkirinda kuvuga ikintu cyatuma arushaho kurakara.”

Yesu yashyikiranaga n’abigishwa be. Yesu yaganiraga n’incuti ze akazibwira ibyabaga bimuri ku mutima byose. Yaravuze ati “nabamenyesheje ibintu byose numvanye Data” (Yohana 15:15). Ni iby’ukuri ko hari igihe Yesu yabaga yifuza kuba ari wenyine kugira ngo agire ibyo atekerezaho kandi asenge. Icyakora yakundaga kuganira n’abigishwa be akababwira ibyabaga bimuri ku mutima. Mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe, igihe yakatirwaga urwo gupfa ashinjwa ubugizi bwa nabi, yaberuriye ko yari ‘afite agahinda kenshi’ (Matayo 26:38). Ntiyigeze na rimwe areka kuganiriza incuti ze, ndetse n’igihe zamutenguhaga.Matayo 26:40, 41.

Gukurikiza urugero rwa Yesu bishobora gutuma umugabo abana neza n’umugore we kandi akaba umubyeyi mwiza

Uko abagabo bakwigana Yesu. Jya uganira n’umugore wawe, umubwire ibikuri ku mutima n’ibyo utekereza. Umugore ashobora kwitotomba bitewe no kubona umugabo we azi kuganiriza abandi, ariko yagera mu rugo akigira nk’utazi kuvuga. Ku rundi ruhande, Ana yavuze uko yiyumva iyo umugabo we amubwiye ikimuri ku mutima, agira ati “bituma numva ko ankunda by’ukuri kandi bigatuma nanjye ndushaho kumukunda.”

Ujye wirinda guhimisha umugore wawe guceceka. Hari umugore wavuze ati “iyo umugabo wanjye yabaga yandakariye, yamaraga iminsi atavuga. Ibyo byatumaga nicira urubanza kandi nkumva nta gaciro mfite.” Icyakora uwitwa Edwin we agerageza kwigana Yesu. Yagize ati “iyo umugore wanjye andakaje nirinda guhita musubiza, ahubwo ngashakisha igihe gikwiriye cyo kuganira na we tugakemura ikibazo dufitanye.”

Joy twigeze kuvuga, yiboneye ko umugabo we yahindutse kuva yatangira kwiga Bibiliya abifashijwemo n’Abahamya ba Yehova. Yagize ati “ubona rwose yarisubiyeho kandi agerageza kwigana Yesu akanyereka ko ankunda.” Kwiga Bibiliya byafashije abagabo n’abagore babarirwa muri za miriyoni. Ese nawe wifuza ko Bibiliya yakugirira akamaro? Niba ubyifuza, uzasabe Umuhamya wa Yehova ayikwigishe ku buntu.

^ par. 10 Dukurikije Amategeko ya Mose, uwo mugore yari ahumanye kubera indwara ye, bityo uwo yari gukoraho wese na we yari kuba ahumanye.Abalewi 15:19, 25.