Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO | ESE IMPERUKA IRI HAFI?

Abantu benshi bazarokoka imperuka kandi nawe ushobora kuzayirokoka

Abantu benshi bazarokoka imperuka kandi nawe ushobora kuzayirokoka

Bibiliya itubwira ko umunsi w’imperuka ukubiyemo kurimbura. Igira iti “hazabaho umubabaro ukomeye utarigeze kubaho uhereye ku kuremwa kw’isi kugeza ubu. . . .  Iyo minsi iyo itaza kugabanywa, nta n’umwe wari kuzarokoka” (Matayo 24:21, 22). Ariko Imana idusezeranya ko abantu benshi bazarokoka. Igira iti ‘isi irashira, ariko ukora ibyo Imana ishaka ahoraho iteka ryose.’1 Yohana 2:17.

None se niba wifuza kuzarokoka irimbuka ry’iyi si ‘ukazabaho iteka ryose,’ wagombye gukora iki? Ese wagombye gutangira kurundanya ibizagutunga cyangwa gukora indi myiteguro? Oya. Bibiliya itugira inama yo kumenya iby’ingenzi kurusha ibindi. Igira iti “kubera ko ibyo byose bizashonga bityo, mbega ukuntu mukwiriye kuba abantu bafite imyifatire irangwa n’ibikorwa byera n’ibyo kwiyegurira Imana, mutegereza kandi muhoza mu bwenge bwanyu ukuhaba k’umunsi wa Yehova!” (2 Petero 3:10-12). Imirongo ikikije iyo ngiyo igaragaza ko mu “[bintu] byose” bizashonga harimo ubutegetsi bw’isi bwamunzwe na ruswa n’abashyigikira ubwo butegetsi aho gushyigikira ubutegetsi bw’Imana. Koko rero, ubutunzi turundanya si bwo buzadukiza iryo rimbuka.

Ni iby’ukuri ko kugira ngo tuzarokoke, tugomba kwiyegurira Yehova Imana kandi tukitoza kugira imico n’ibikorwa bimushimisha (Zefaniya 2:3). Aho gukurikira benshi no kwirengagiza ibimenyetso bigaragara byerekana ko tugeze mu bihe bishishikaje, tugomba ‘guhoza mu bwenge bwacu ukuhaba k’umunsi wa Yehova.’ Abahamya ba Yehova bashobora kukwereka icyo wakora kugira uzarokoke uwo munsi ugiye kuza, bifashishije Bibiliya.