Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko wasaza neza

Uko wasaza neza

IYO UTEKEREJE ibyo gusaza wumva umeze ute? Abenshi iyo babitekereje barahangayika, bakiheba ndetse bakagira ubwoba. Ibyo biterwa ahanini n’uko gusaza bidasigana no kuzana iminkanyari, kutagira agatege, kugira amazinda no kurwara indwara zidakira.

Icyakora abantu ntibasaza kimwe. Hari abagera mu za bukuru bagikomeye kandi bagifite ibitekerezo bizima. Abandi bo, iterambere mu by’ubuvuzi ribafasha kutazahazwa n’indwara. Ibyo bituma abantu bo mu bihugu bimwe na bimwe baramba kandi bagasaza bagifite ubuzima buzira umuze.

Icyakora waba uhanganye n’ibibazo bijyanye no gusaza cyangwa udahanganye na byo, hafi ya twese tuba twifuza gusaza neza. Ariko se twabigeraho dute? Kugira ngo umuntu asaze neza biterwa mbere na mbere n’uko abyitwaramo. Nanone uwo muntu yagombye kuzirikana ko yinjiye mu buzima bushya. Reka dusuzume amwe mu mahame yoroheje ariko y’ingenzi yabidufashamo.

JYA WIYOROSHYA: “Ubwenge bufitwe n’abiyoroshya” (Imigani 11:2). ‘Kwiyoroshya’ bifasha abageze mu za bukuru kumenya uko intege zabo zingana, aho kuzirengagiza. Charles wo muri Burezili ufite imyaka 93, yabivuze ukuri igihe yagiraga ati “nta gahora gahanze. Nta cyo wakora ngo usubire bwana.”

Icyakora kwiyoroshya ntibisobanura ko ugomba kwiheba ngo uhore mu maganya, wenda uvuga uti “ubundi se ko nisaziye, hari icyo nkimaze!” Imyifatire nk’iyo ishobora kukubuza ibyishimo. Mu Migani 24:10 hagira hati “nucika intege ku munsi w’amakuba, imbaraga zawe zizaba nke.” Umuntu wiyoroshya arangwa n’icyizere kandi ibyo ashoboye akabikora.

Corrado wo mu Butaliyani ufite imyaka 77 yagize ati “iyo umaze gusaza, uba ugomba guhindura ingendo, ntiwumve ko uzakomeza gukora nk’ibyo wakoraga mbere.” Koko rero, jya uzirikana ko gusaza atari ukubyiruka. Corrado n’umugore we bazi ko hari imirimo yo mu rugo bashoboye n’iyo badashoboye, bityo bakamenya igihe bagomba kuyimaramo kugira ngo batagera nimugoroba baguye agacuho. Marian wo muri Burezili ufite imyaka 81, yamenye ibanga ryo gusaza neza. Yaravuze ati “nzi aho ubushobozi bwanjye bugarukira. Iyo ndi mu kazi nibuka ko ngomba kuruhuka. Hari igihe nicara cyangwa nkaryama, ubundi ngasoma ibitabo cyangwa se nkumva umuzika. Muri make ndimenya, nkumva ko hari ibyo nshoboye n’ibyo ntashoboye.”

Jya ushyira mu gaciro

JYA USHYIRA MU GACIRO: “Ndifuza nanone ko abagore birimbishisha imyambaro ikwiriye, biyubaha kandi bashyira mu gaciro” (1 Timoteyo 2:9). Imvugo ngo “imyambaro ikwiriye,” yerekeza ku myambaro yiyubashye kandi igaragara neza. Barbara wo muri Kanada ufite imyaka 74, yaravuze ati “ngerageza kugira isuku no kwirinda akajagari. Simba nshaka kwihirimbiza, ngo mere nk’aho mbwira abantu nti “ubundi se ko nisaziye, ndashya narura iki?” Fern wo muri Burezili ufite imyaka 91 yaravuze ati “hari igihe njya ngura imyenda mishya kugira ngo nkomeze kwishimira uko ndi.” Bite se ku bagabo? Antônio wo muri Burezili ufite imyaka 73, yaravuze ati “ngerageza kurimba, nkambara imyenda myiza kandi ifite isuku. Nanone buri munsi ndiyuhagira kandi nkogosha ubwanwa.”

Ariko nanone si byiza guhangayikishwa n’uko ugaragara inyuma, ngo ugere ubwo unanirwa ‘gushyira mu gaciro.’ Bok-im wo muri Koreya y’Epfo ufite imyaka 69, na we yambara mu buryo bukwiriye. Yaravuze ati “nzi neza ko atari byiza kwambara imyenda nk’iyo nambaraga nkiri inkumi.”

Jya urangwa n’icyizere

JYA URANGWA N’ICYIZERE: “Iminsi yose y’imbabare iba ari mibi, ariko ufite umutima unezerewe ahora mu birori” (Imigani 15:15). Iyo wibutse imbaraga wari ufite ukiri muto n’ibintu byinshi washoboraga gukora, ushobora gushengurwa n’agahinda, kandi rwose ibyo birumvikana. Ariko kandi, ujye ukora uko ushoboye ntuheranwe na ko. Gukomeza kwibanda ku byahise bishobora gutuma ubuzima bugusharirira, bikakubuza gukora ibyo ushoboye. Joseph wo muri Kanada ufite imyaka 79, na we abona ko hari ibyo agishoboye gukora. Yaravuze ati “ibyo nshoboye ndabikora kandi nkabikora nishimye; simpangayikishwa n’ibyo ntagishoboye gukora.”

Gusoma ibitabo no kwiga ibintu bimwe na bimwe na byo bishobora gutuma urushaho kwigirira icyizere kandi ukunguka byinshi. Ni yo mpamvu mu gihe bigushobokera, wagombye kujya usoma kandi ukihatira kumenya aho isi igeze. Ernesto ufite imyaka 74 uba muri Filipine, ajya mu isomero agashaka ibitabo birimo ibintu bishishikaje akabisoma. Yagize ati “mba numva meze nk’uwakoze urugendo kugira ngo menye n’iby’ahandi.” Lennart ufite imyaka 75 uba muri Suwede, we yageze nubwo yiga urundi rurimi.

Jya ugira ubuntu

JYA UGIRA UBUNTU: “Mugire akamenyero ko gutanga, namwe muzahabwa” (Luka 6:38). Ujye wigomwa igihe cyawe n’umutungo wawe kugira ngo ufashe abandi. Ibyo bizaguhesha ishema n’ibyishimo. Hosa uba muri Burezili, akaba afite imyaka 85, yiyemeje gufasha abandi nubwo afite imbaraga nke. Yaravuze ati “mpamagara abarwayi cyangwa abandi bantu bafite ibibazo kandi nkabandikira amabaruwa. Hari n’igihe mboherereza impano zidahambaye. Nanone njya nteka nkagemurira abarwayi.”

Koko rero, ineza yiturwa indi. Jan wo muri Suwede ufite imyaka 66, yaravuze ati “iyo weretse abantu ko ubakunda na bo baragukunda. N’ubundi kandi, umuntu ugira ubuntu arakundwa kandi abandi bakamwishimira.

NTUKIGUNGE: “Uwitarura abandi aba ashaka kugera ku byo ararikiye bishingiye ku bwikunde, akanga ubwenge bwose” (Imigani 18:1). Nubwo hari igihe uba ukeneye kuba uri wenyine, wagombye kwirinda guhera mu bwigunge no kwitarura abandi. Innocent uba muri Nijeriya ufite imyaka 72, yishimira kuba ari kumwe n’incuti ze. Yaravuze ati “nkunda kuganira n’abantu b’ingeri zose, abakuru n’abato. Börje wo muri Suwede ufite imyaka 85, yaravuze ati “nihatira kuba ndi kumwe n’abakiri bato. Iyo mbonye ukuntu bafite imbaraga, nanjye numva muri jye nkiri muto.” Jya ufata iya mbere utumire incuti zawe zigusure. Han-sik wo muri Koreya y’Epfo ufite imyaka 72, yaravuze ati “jye n’umugore wanjye tujya dutegura ibirori tugatumira abantu b’ingeri zose, tugasabana cyangwa tugasangira ibyokurya.”

Ntukigunge

Ubusanzwe, abantu bakundana baraganira. Icyakora kuganira n’umuntu bisaba ko mwembi mubigiramo uruhare. Bityo rero, kugira ngo uganire n’umuntu neza, wagombye kuvuga ariko nanone ugatega amatwi. Jya ugaragaza ko wita ku bandi. Helena wo muri Mozambike ufite imyaka 71, yaravuze ati “nkunda abantu kandi nkabubaha. Mbatega amatwi kugira ngo menye ibyo batekereza n’ibyo bakunda.” José uba muri Burezili ufite imyaka 73, yaravuze ati “abantu bakunda umuntu ubumva, akishyira mu mwanya wabo kandi akagaragaza ko abitaho. Nanone bakunda umuntu ushimira abikuye ku mutima kandi ntaremereze ibintu.”

Mu gihe uvuga, jya ugerageza gukoresha ‘amagambo asize umunyu’ (Abakolosayi 4:6). Ujye uzirikana abandi kandi ubabwire amagambo abakomeza.

JYA USHIMIRA: “Mujye muba abantu bashimira(Abakolosayi 3:15). Nihagira ugukorera ikintu cyiza, ujye umushimira. Gushimira bifasha umuntu kubana neza n’abandi. Marie-Paule w’imyaka 74 uba muri Kanada, yaravuze ati “jye n’umugabo wanjye duherutse kuva mu nzu nini twimukira mu nzu nto. Abantu benshi b’incuti zacu baratwimuye. Mu by’ukuri ntitwabona uko tubashimira. Icyakora twandikiye buri muntu akabaruwa ko kumushimira, kandi kuva icyo gihe hari abo twagiye dutumira tugasangira.” Jae-won w’imyaka 76 wo muri Koreya y’Epfo yagaragaje ko yishimira ukuntu abavandimwe bateranira hamwe bamutwara mu modoka, bakamugeza ku Nzu y’Ubwami. Yaravuze ati “nishimira ibyo bankorera byose, bigatuma ngira udufaranga ntanga two kugura lisansi. Hari n’igihe ntanga impano zoroheje ziherekejwe n’utubaruwa two gushimira.”

Ikiruta byose, jya ushimira Imana ko uriho. Umwami w’umunyabwenge witwaga Salomo yaravuze ati “imbwa nzima iruta intare yapfuye” (Umubwiriza 9:4). Mu by’ukuri, iyo umuntu yakiriye ubuzima bushya atangiye kandi akaba yiteguye kugira icyo ahindura, ashobora gusaza atanduranyije.

Jya ushimira