INGINGO YO KU GIFUBIKO | ESE GUSENGA BIFITE AKAMARO?
Kuki Imana idusaba ko tuyisenga?
Iba ishaka ko tuba incuti zayo
Incuti ziraganira kugira ngo zishimangire ubucuti bwazo. Imana na yo idusaba kuyisenga kugira ngo tunoze ubucuti dufitanye na yo. Yaravuze iti “muzampamagara muze munsenge, kandi nzabumva” (Yeremiya 29:12). Nuvugana n’Imana mu isengesho ‘uzayegera na yo ikwegere’ (Yakobo 4:8). Bibiliya itwizeza ko “Yehova aba hafi y’abamwambaza mu kuri bose” (Zaburi 145:18). Uko tuzagenda turushaho kumusenga, ni ko ubucuti dufitanye na we buzagenda burushaho gukomera.
“Yehova aba hafi y’abamwambaza bose.”
Iba ishaka kudufasha
Yesu yagize ati “ni nde muri mwe umwana we yasaba umugati akamuha ibuye? Cyangwa se wenda yamusaba ifi akamuha inzoka? None se niba muzi guha abana banyu impano nziza, . . . So wo mu ijuru we ntazarushaho guha ibintu byiza ababimusaba” (Matayo 7:9-11)? Imana idusaba kuyisenga kuko ‘itwitaho’ kandi ikaba ishaka kudufasha (1 Petero 5:7). Nanone idusaba kuyitura ibibazo byacu. Bibiliya igira iti “ntihakagire ikintu icyo ari cyo cyose kibahangayikisha, ahubwo muri byose, binyuze ku masengesho no kwinginga no gushimira, mujye mureka ibyo musaba bimenywe n’Imana.”
Twaremanywe icyifuzo cyo gusenga
Impuguke mu birebana n’imibereho y’abantu zemeza ko abantu benshi baba bifuza gusenga. Yewe na bamwe mu bavuga ko batemera Imana n’abemeragato barabikenera. * Ibyo bigaragaza ko abantu baremanywe icyifuzo cyo gusenga. Yesu yagize ati “hahirwa abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka” (Matayo 5:3). Uburyo bumwe bwo kubigeraho ni ukuganira n’Imana buri gihe mu isengesho.
Nidusenga Imana nk’uko ibidusaba, bizatugirira akahe kamaro?
^ par. 8 Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cya Pew mu wa 2012, bwagaragaje ko 11 ku ijana by’abantu batemera Imana bo muri Amerika, basenga nibura rimwe mu kwezi.