Ibaruwa ya mbere ya Yohana 2:1-29
2 Bana banjye nkunda, mbandikiye ibi kugira ngo mudakora icyaha. Ariko niyo hagira umuntu ukora icyaha, dufite utuvuganira* kuri Papa wacu wo mu ijuru, ari we Yesu Kristo,+ akaba ari umukiranutsi.+
2 Ni we gitambo+ gituma tubabarirwa ibyaha.*+ Ariko si ibyaha byacu gusa, ahubwo nanone ni iby’isi yose.+
3 Dore ikigaragaza ko twamumenye: Ni uko dukomeza gukurikiza amategeko ye.
4 Umuntu uvuga ati: “Naramumenye,” nyamara ntakurikize amategeko ye, uwo aba ari umunyabinyoma kandi ntaba yemera inyigisho z’ukuri.
5 Ariko umuntu wese wumvira ijambo rye, mu by’ukuri aba akunda Imana urukundo rwuzuye.+ Ibyo ni byo bigaragaza ko twunze ubumwe na we.+
6 Umuntu uvuga ko yunze ubumwe na Yesu aba agomba gukora nk’ibyo na we yakoraga.*+
7 Bavandimwe nkunda, simbandikiye itegeko rishya, ahubwo ni itegeko rya kera, iryo mwari mufite guhera mu ntangiriro.+ Iryo tegeko rya kera ni ijambo mwumvise.
8 Ariko nanone iryo tegeko riracyari rishya. Ni itegeko Kristo yakurikizaga kandi namwe mukaba murikurikiza. Ibyo biterwa n’uko umwijima wavuyeho, umucyo w’ukuri ukaba umurika.+
9 Umuntu wese uvuga ko ari mu mucyo, nyamara akanga+ umuvandimwe we, uwo aba akiri mu mwijima.+
10 Umuntu ukunda umuvandimwe we aguma mu mucyo,+ kandi nta cyamuca intege ngo akore icyaha.*
11 Ariko umuntu wese wanga umuvandimwe we, aba akiri mu mwijima+ kandi aba akora ibibi. Ntaba azi iyo ajya,+ kuko umwijima uba utuma atareba.
12 Bana banjye nkunda, ndabandikiye kuko mwababariwe ibyaha byanyu kubera izina rya Yesu.+
13 Ndabandikiye namwe babyeyi, kuko mwamenye uwabayeho uhereye mu ntangiriro. Ndabandikiye namwe basore, kuko mwatsinze Satani.*+ Bana banjye nkunda, ndabandikiye kuko mwamenye Papa wo mu ijuru.+
14 Babyeyi, impamvu mbandikiye ni uko mwamenye uwabayeho uhereye mu ntangiriro. Namwe basore, ndabandikiye kubera ko mufite imbaraga+ kandi mukaba mwarizeye ijambo ry’Imana+ bigatuma mutsinda Satani.+
15 Ntimugakunde isi cyangwa ibintu biri mu isi.+ Iyo umuntu akunda isi, ntaba akunda Papa wo mu ijuru,+
16 kuko ibintu byose biri mu isi, yaba irari ry’umubiri,+ irari ry’amaso+ no kurata ibyo umuntu atunze, bidaturuka kuri Papa wo mu ijuru ahubwo bituruka mu isi.
17 Nanone isi igenda ishira kandi irari ryayo na ryo rirashira.+ Ariko umuntu ukora ibyo Imana ishaka azahoraho iteka ryose.+
18 Bana banjye nkunda, iki ni igihe cya nyuma kandi nk’uko mwumvise ko urwanya Kristo* azaza,+ n’ubu hariho abarwanya Kristo benshi.+ Ibyo bigaragaza ko iki ari igihe cya nyuma.
19 Abo bavuye muri twe, ariko ntibari abacu,+ kuko iyo baba abacu, baba baragumanye natwe. Ariko batuvuyemo kugira ngo bigaragare ko atari ko bose bari abacu.+
20 Mwebwe rero, Imana yabasutseho umwuka wayo+ kandi mwese mufite ubumenyi.
21 Impamvu mbandikiye, si uko mutazi ukuri,+ ahubwo ni ukubera ko mukuzi kandi akaba ari nta kinyoma gituruka mu kuri.+
22 None se umunyabinyoma ni nde? Ese si umuntu wese uhakana ko Yesu ari Kristo?+ Uwo ni we urwanya Kristo*+ kandi ntiyemera Papa wo mu ijuru n’Umwana we.
23 Umuntu wese utemera Umwana w’Imana ntaba yunze ubumwe na Papa wo mu ijuru.+ Ariko uwemera ko yizera Umwana w’Imana,+ aba yunze ubumwe na Papa wo mu ijuru.+
24 Ariko mwebwe, ibyo mwumvise uhereye mu ntangiriro mujye mukomeza kubizirikana kandi mubikurikize.+ Nimukomeza gukurikiza ibyo mwumvise uhereye mu ntangiriro, ni bwo muzakomeza kunga ubumwe n’Umwana w’Imana kandi mwunge ubumwe na Papa wo mu ijuru.
25 Nanone kandi, ni we wadusezeranyije ko azaduha ubuzima bw’iteka.+
26 Igitumye ibi mbibandikira ni uko hari abantu bagerageza kubayobya.
27 Ariko mwebwe Imana yabasutseho umwuka wera wayo+ kandi uwo mwuka murawuhorana. Ubwo rero, ntimugikeneye ko hagira ubigisha. Ahubwo umwuka wera ni wo ubigisha ibintu byose.+ Uwo mwuka wera yabasutseho, si ikinyoma ahubwo ni uw’ukuri. Nuko rero, mukomeze kunga ubumwe na Kristo nk’uko umwuka wera wabibigishije.+
28 Bana banjye nkunda, mukomeze kunga ubumwe na Kristo, kugira ngo igihe azagaragariza imbaraga mu gihe cyo kuhaba kwe, tuzabe twifitiye icyizere+ kandi tudafite isoni ngo duhunge.
29 Niba muzi ko akiranuka, muzi ko n’umuntu wese ukora ibyo gukiranuka aba ari umwana w’Imana.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “umwavoka utuburanira.”
^ Cyangwa “kidufasha kwiyunga n’Imana.”
^ Cyangwa “aba agenda nk’uko yagendaga.”
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Nta cyamuca intege ngo atume abandi bakora icyaha.”
^ Cyangwa “Umubi.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Antikristo.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Antikristo.”