Igitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma 22:1-12
22 Abaturage b’i Yerusalemu bashyiraho Ahaziya wari bucura bwa Yehoramu aba ari we umusimbura, kuko itsinda ry’abasahuzi ryazanye n’Abarabu mu nkambi y’Abayuda ryari ryarishe bakuru be bose.+ Ahaziya umuhungu wa Yehoramu ajya ku butegetsi aba umwami w’u Buyuda.+
2 Ahaziya yabaye umwami afite imyaka 22, amara umwaka umwe ategekera i Yerusalemu. Mama we yitwaga Ataliya,+ akaba yari umwuzukuru* wa Omuri.+
3 Yakoze ibyaha nk’iby’abo mu muryango wa Ahabu,+ kuko mama we yamugiraga inama zo gukora ibibi.
4 Yakomeje gukora ibyo Yehova yanga nk’iby’abo mu muryango wa Ahabu bakoze, kuko ari bo babaye abajyanama be nyuma y’urupfu rwa papa we, bituma arimbuka.
5 Yakurikije inama zabo maze ajyana ku rugamba na Yehoramu umuhungu wa Ahabu umwami wa Isirayeli, batera Hazayeli+ umwami wa Siriya i Ramoti-gileyadi,+ ari na ho abasirikare barashisha imiheto barasiye Yehoramu bakamukomeretsa.
6 Yaragarutse ajya kwivuriza i Yezereli+ kuko bari bamurasiye i Rama bakamukomeretsa, igihe yarwanaga na Hazayeli umwami wa Siriya.+
Hanyuma Ahaziya* umuhungu wa Yehoramu+ umwami w’u Buyuda aramanuka ajya i Yezereli gusura Yehoramu+ umuhungu wa Ahabu, kuko yari yarakomeretse.*+
7 Ariko Imana ni yo yatumye Ahaziya ajya gusura Yehoramu kugira ngo apfireyo. Agezeyo ajyana na Yehoramu gusanganira Yehu+ umwuzukuru* wa Nimushi, uwo Yehova yari yarasutseho amavuta kugira ngo arimbure abo mu muryango wa Ahabu.+
8 Igihe Yehu yatangiraga gukora ibihuje n’urubanza Imana yari yaraciriye abo mu muryango wa Ahabu, yabonye abayobozi b’i Buyuda n’abahungu b’abavandimwe ba Ahaziya bakoreraga Ahaziya maze arabica.+
9 Hanyuma ashakisha Ahaziya. Nuko bamufatira i Samariya aho yari yihishe bamuzanira Yehu, baramwica maze baramushyingura.+ Baravugaga bati: “Ni umwuzukuru wa Yehoshafati washatse Yehova abikuye ku mutima.”+ Nta muntu wo mu muryango wa Ahaziya wari ufite ubushobozi bwo kumusimbura ngo abe umwami.
10 Ataliya+ mama wa Ahaziya abonye ko umuhungu we apfuye, atanga itegeko ngo bice abashoboraga kuba abami b’u Buyuda bose.+
11 Ariko Yehoshabeyati wari umukobwa w’umwami, yiba Yehowashi+ umuhungu wa Ahaziya amukura mu bana b’umwami bari bagiye kwicwa, amujyanana n’umugore wamureraga, abahisha mu cyumba cy’imbere cyo kuraramo. Yehoshabeyati wari umukobwa w’Umwami Yehoramu+ (wari umugore w’umutambyi Yehoyada+ akaba na mushiki wa Ahaziya), yamuhishe Ataliya ntiyamwica.+
12 Yakomeje kubana na bo mu gihe cy’imyaka itandatu, abahishe mu nzu y’Imana y’ukuri. Icyo gihe Ataliya ni we wategekaga igihugu.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Mu rurimi iki gitabo cyaditswemo ni “umukobwa.”
^ Mu nyandiko zimwe na zimwe z’Igiheburayo zandikishije intoki ni “Azariya.”
^ Cyangwa “yari arwaye.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umuhungu.”