Igitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma 8:1-18
8 Hashize imyaka 20, ari na yo myaka Salomo yamaze yubaka inzu ya Yehova n’inzu* ye,+
2 ni bwo yongeye kubaka imijyi yari yarahawe na Hiramu,+ ayituzamo Abisirayeli.*
3 Nanone Salomo yateye i Hamati-soba arahafata.
4 Nuko yongera kubaka i Tadimori mu butayu n’imijyi yose yo kubikamo imyaka+ yari yarubatse i Hamati.+
5 Nanone yubatse Beti-horoni+ ya Ruguru na Beti-horoni y’Epfo,+ ni ukuvuga imijyi yari igoswe n’inkuta, ifite n’inzugi bakinga bakazikomeza.*
6 Yubaka Balati+ n’imijyi yose ya Salomo yo kubikamo imyaka, imijyi yose yabagamo amagare y’intambara+ n’iy’abagendera ku mafarashi, yubaka n’ibindi byose yifuzaga kubaka muri Yerusalemu, muri Libani no mu gihugu cyose yategekaga.
7 Abaheti, Abamori, Abaperizi, Abahivi n’Abayebusi+ bari barasigaye bose ariko atari Abisirayeli,+
8 ni ukuvuga abari barabakomotseho bari barasigaye mu gihugu, abo Abisirayeli batarimbuye,+ Salomo yabagize abacakara bakora imirimo y’agahato kugeza n’uyu munsi.*+
9 Icyakora nta n’umwe mu Bisirayeli Salomo yagize umugaragu wo gukora imirimo ye,+ ahubwo bari abasirikare be, abayobozi bakuru b’ingabo ze, abayobozi b’abagendera ku magare ye y’intambara n’abayobozi b’abagendera ku mafarashi ye.+
10 Abakuru b’abari bahagarariye imirimo y’Umwami Salomo bari 250. Abo ni bo bayoboraga abakoraga imirimo.+
11 Nanone Salomo yakuye umukobwa wa Farawo+ mu Mujyi wa Dawidi amwimurira mu nzu yari yaramwubakiye,+ kuko yavugaga ati: “Nubwo ari umugore wanjye ntakwiriye kuba mu nzu ya Dawidi umwami wa Isirayeli, kuko ahantu Isanduku ya Yehova yigeze kugera ari ahera.”+
12 Nuko Salomo atambira Yehova ibitambo bitwikwa n’umuriro+ ku gicaniro+ cya Yehova yari yarubatse imbere y’ibaraza.+
13 Buri munsi yatambaga ibitambo nk’uko Mose yabitegetse, agatamba ibyo ku Masabato,+ ibyo ku munsi ukwezi kwagaragayeho+ n’ibyo ku minsi mikuru yategetswe yizihizwaga gatatu mu mwaka,+ ni ukuvuga ku Munsi Mukuru w’Imigati Itarimo Umusemburo,+ ku Munsi Mukuru w’Ibyumweru+ no ku Munsi Mukuru w’Ingando.*+
14 Nanone yashyize abatambyi mu matsinda+ bakoreramo imirimo, akurikije itegeko rya papa we Dawidi. Abalewi yabashyize mu myanya yabo kugira ngo bajye basingiza Imana+ kandi bakorere imbere y’abatambyi buri munsi. Abarinzi b’amarembo yabashyize mu matsinda yabo ku marembo atandukanye,+ kuko iryo ryari itegeko rya Dawidi umuntu w’Imana y’ukuri.
15 Ntibigeze bica itegeko na rimwe umwami yahaye abatambyi n’Abalewi rirebana n’ikintu icyo ari cyo cyose n’irirebana n’amazu yo kubikamo.
16 Imirimo Salomo yakoze yose yagenze neza, uhereye umunsi yubakiye+ fondasiyo y’inzu ya Yehova kugeza igihe yayirangirije. Nuko inzu ya Yehova iruzura.+
17 Icyo gihe ni bwo Salomo yagiye muri Esiyoni-geberi+ no muri Eloti+ ku nkombe y’inyanja, mu gihugu cya Edomu.+
18 Hiramu+ yatumye abagaragu be kuri Salomo, amwoherereza amato n’abagaragu be bamenyereye inyanja, bajyana n’abagaragu ba Salomo muri Ofiri,+ bakurayo toni 15 n’ibiro 390* bya zahabu,+ bazizanira Umwami Salomo.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “ingoro.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abahungu ba Isirayeli.”
^ Cyangwa “ifite inzugi n’ibihindizo.”
^ Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.
^ Ingando ni akazu ko kugamamo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “italanto 450.” Italanto imwe ingana n’ibiro 34,2. Reba Umugereka wa B14.