Igitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma 9:1-31
9 Umwamikazi w’i Sheba+ yumva uko Salomo yamamaye, nuko aza kumubaza* ibibazo* bikomeye. Yaje aherekejwe n’abantu benshi cyane, azana ingamiya zihetse amavuta ahumura, azana na zahabu nyinshi cyane+ n’amabuye y’agaciro. Yinjira kwa Salomo amubwira ibyari bimuri ku mutima byose.+
2 Salomo amusubiza ibibazo byose yamubajije. Nta kintu na kimwe Salomo yananiwe gusubiza.
3 Umwamikazi w’i Sheba abonye ukuntu Salomo yari afite ubwenge bwinshi,+ akabona n’inzu yubatse,+
4 ibyokurya byo ku meza ye+ n’imyanya abayobozi be babaga bahawe ku meza, uko abari bashinzwe kugaburira abantu bakoraga n’uko bari bambaye, abari bashinzwe guha abantu ibyokunywa n’uko bari bambaye, akabona n’ibitambo bitwikwa n’umuriro yatambiraga buri gihe mu nzu ya Yehova,+ biramurenga.
5 Uwo mwamikazi abwira umwami ati: “Ibyo numvise bavuga ko wagezeho ndi mu gihugu cyanjye n’iby’ubwenge bwawe, nsanze ari ukuri.
6 Nyamara sinigeze mbyemera kugeza aho nziye nkabyibonera n’amaso yanjye.+ None nsanze ibyo nabwiwe ku bijyanye n’ubwenge bwawe bwinshi+ ari bike cyane. Ibyo mbonye birenze ibyo numvise.+
7 Abantu bawe bafite umugisha, ndetse n’aba bagaragu bawe bahora imbere yawe bumva ubwenge bwawe!
8 Yehova Imana yawe asingizwe, we wakwishimiye akakugira umwami, ukaba umwami utegekera Yehova Imana yawe. Kubera ko Imana yawe ikunda Isirayeli+ ikaba ishaka ko ikomeza kubaho iteka ryose, yagushyizeho ngo ube umwami wayo, ucire abantu imanza zitabera kandi z’ukuri.”
9 Umwamikazi w’i Sheba aha Umwami Salomo toni 4 n’ibiro 100* bya zahabu,+ amavuta ahumura neza menshi cyane n’amabuye y’agaciro. Nta kindi gihe hongeye kuboneka amavuta ahumura menshi nk’ayo uwo mwamikazi yazaniye Umwami Salomo.+
10 Nanone kandi, abagaragu ba Hiramu n’abagaragu ba Salomo bazanaga zahabu ivuye muri Ofiri,+ bakazana n’imbaho z’ibiti byitwa alumugimu n’amabuye y’agaciro.+
11 Muri izo mbaho umwami abazamo esikariye* zo mu nzu ya Yehova+ n’izo mu nzu* y’umwami,+ abazamo n’inanga n’ibindi bikoresho by’umuziki bifite imirya by’abaririmbyi.+ Mu gihugu cy’u Buyuda ntihari harigeze haboneka imbaho zimeze zityo.
12 Umwami Salomo aha umwamikazi w’i Sheba ibyo yifuzaga byose n’ibyo yamusabye byose. Yamuhaye ibintu byinshi kurusha ibyo yari yazaniye umwami. Nuko uwo mwamikazi ava aho asubira mu gihugu cye, ajyana n’abagaragu be.+
13 Zahabu yose Salomo yabonaga buri mwaka yanganaga na toni hafi 23,*+
14 wongeyeho iyazanwaga n’abacuruzi babaga bavuye mu bindi bihugu, iyatangwaga n’abandi bacuruzi, hamwe na zahabu n’ifeza abami bose b’Abarabu na ba guverineri bo mu gihugu bazaniraga Salomo.+
15 Umwami Salomo acura ingabo nini 200 za zahabu ivangiye,+ (buri ngabo yariho zahabu ingana hafi n’ibiro birindwi*)+
16 acura n’ingabo nto* 300 muri zahabu ivangiye. (Buri ngabo yayishyizeho zahabu ingana hafi n’ibiro bibiri.*) Nuko umwami azishyira mu Nzu yitwa Ishyamba rya Libani.+
17 Nanone umwami yakoze intebe y’ubwami nini mu mahembe y’inzovu, ayisigaho zahabu itavangiye.+
18 Iyo ntebe yari ifite esikariye esheshatu zigana aho bicara kandi yari ifite akantu bakandagiraho gakozwe muri zahabu. Ku mpande zombi z’iyo ntebe hari aho bashyira amaboko kandi kuri buri ruhande hari igishushanyo cy’intare.+
19 Kuri izo esikariye esheshatu hari ibishushanyo 12 by’intare,+ kimwe kuri buri mpera ya esikariye. Nta bundi bwami bwari bwarigeze bukora intebe nk’iyo.
20 Ibintu Umwami Salomo yanyweshaga byose byari bikozwe muri zahabu kandi ibikoresho byose byo mu Nzu yitwa Ishyamba rya Libani byari bicuzwe muri zahabu itavangiye. Nta kintu na kimwe cyari gikozwe mu ifeza, kuko mu gihe cy’ubutegetsi bwa Salomo ifeza nta gaciro yari ifite.+
21 Umwami yari afite amato yajyaga i Tarushishi+ ajyanye n’abagaragu ba Hiramu.+ Buri myaka itatu, ayo mato y’i Tarushishi yazanaga zahabu, ifeza, amahembe y’inzovu,+ inkende n’inyoni z’amababa maremare.*
22 Umwami Salomo yarushaga ubukire n’ubwenge abandi bami bose bo ku isi.+
23 Abami bo ku isi bose bashakaga uko babonana na Salomo kugira ngo bumve ubwenge Imana y’ukuri yamuhaye.+
24 Uwazaga wese yazanaga impano, ni ukuvuga ibintu bikozwe mu ifeza, ibikozwe muri zahabu, imyenda,+ intwaro, amavuta ahumura neza, amafarashi n’inyumbu.* Uko ni ko buri mwaka byagendaga.
25 Salomo yari afite ibiraro 4.000 by’amafarashi, amagare y’intambara n’amafarashi* 12.000.+ Byabaga mu mijyi y’amagare y’intambara no hafi y’umwami i Yerusalemu.+
26 Salomo yategekaga ibihugu byose uhereye ku Ruzi* ukageza ku gihugu cy’Abafilisitiya no ku mupaka wa Egiputa.+
27 Umwami yatumye muri Yerusalemu ifeza iba nyinshi nk’amabuye, ibiti by’amasederi biba byinshi nk’ibiti byo mu bwoko bw’umutini byo muri Shefela,+ bitewe n’ubwinshi bwabyo.
28 Hari abantu bazaniraga Salomo amafarashi bayakuye muri Egiputa+ no mu bindi bihugu byose.
29 Ibindi bintu Salomo yakoze,+ ibya mbere n’ibya nyuma, byanditse mu magambo y’umuhanuzi Natani,+ mu buhanuzi bwa Ahiya+ w’i Shilo no mu byo Ido+ wamenyaga ibyo Imana ishaka* yeretswe ku birebana na Yerobowamu+ umuhungu wa Nebati maze akabyandika.
30 Salomo yamaze imyaka 40 ari ku butegetsi i Yerusalemu, ategeka Isirayeli yose.
31 Nuko Salomo arapfa,* bamushyingura mu Mujyi wa Dawidi wari papa we,+ Rehobowamu umuhungu we aramusimbura aba ari we uba umwami.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “ajya kumugerageresha ibibazo bikomeye.”
^ Cyangwa “ibisakuzo.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “italanto 120.” Italanto imwe ingana n’ibiro 34,2. Reba Umugereka wa B14.
^ Cyangwa “amadarajya; ingazi.”
^ Cyangwa “ingoro.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “italanto 666.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 600.” Shekeli imwe ingana na garama 11,4. Reba Umugereka wa B14.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mina eshatu.” Mu Byanditswe by’Igiheburayo, mina ingana na garama 570. Reba Umugereka wa B14.
^ Ni ingabo akenshi zakoreshwaga n’abarashisha imiheto.
^ Izo bamwe bita “Tawusi.”
^ Ni itungo rivuka ku ifarashi n’indogobe.
^ Cyangwa “abagendera ku mafarashi.”
^ Ni ukuvuga, Ufurate.
^ Cyangwa “bamenya.”
^ Cyangwa “arasinzira asanga ba sekuruza.”