Abalewi 24:1-23

  • Amavuta y’amatara yo mu ihema ryo guhuriramo n’Imana (1-4)

  • Imigati igenewe Imana (5-9)

  • Uwatutse izina ry’Imana agomba kwicwa atewe amabuye (10-23)

24  Yehova abwira Mose ati:  “Tegeka Abisirayeli bagushakire amavuta meza y’imyelayo isekuye yo gushyira mu matara, kugira ngo ajye ahora yaka.+  Aroni azajye ayatunganyiriza mu ihema ryo guhuriramo n’Imana, inyuma ya rido aho isanduku irimo amategeko* iri, kugira ngo ahore yaka imbere ya Yehova kuva nimugoroba kugeza mu gitondo. Iryo ni itegeko mwe n’abazabakomokaho muzakurikiza kugeza iteka ryose.  Ajye ategura ayo matara ari ku gitereko+ gicuzwe muri zahabu itavangiye, kugira ngo ahore yaka imbere ya Yehova.  “Uzafate ifu inoze uyikoremo imigati 12 ifite ishusho y’uruziga.* Buri mugati uzakorwe mu ifu ingana n’ibiro bibiri.*  Iyo migati uzayishyire imbere ya Yehova+ ku meza asize zahabu itavangiye, ugerekeranye itandatu ukwayo n’indi itandatu ukwayo.+  Hejuru ya buri migati itandatu igerekeranye, uzashyireho umubavu utunganyijwe ube ikimenyetso cy’uko Imana yemeye iyo migati.+ Ni ituro ritwikwa n’umuriro riturwa Yehova.  Ajye aritegura imbere ya Yehova+ kuri buri Sabato. Iryo ni isezerano rihoraho ngiranye n’Abisirayeli.  Izabe iya Aroni n’abahungu be+ kandi bajye bayirira ahera,+ kuko ari umugabane wera cyane w’umutambyi ukurwa ku maturo atwikwa n’umuriro aturwa Yehova. Iryo ni itegeko rihoraho.” 10  Hari umuhungu wabyawe n’Umwisirayelikazi ariko papa we akaba Umunyegiputa.+ Nuko uwo muhungu wabyawe n’Umwisirayelikazi arasohoka ajya mu nkambi y’Abisirayeli, ahageze atangira kurwana n’Umwisirayeli. 11  Uwo muhungu wabyawe n’Umwisirayelikazi atangira gutuka izina ry’Imana* no kuyifuriza ibibi.*+ Nuko bamuzanira Mose.+ Mama we yitwaga Shelomiti, umukobwa wa Diburi wo mu muryango wa Dani. 12  Nuko bafata uwo muhungu bamushyira ahantu, baramurinda, bategereza ko Yehova abaha amabwiriza asobanutse neza.+ 13  Yehova abwira Mose ati: 14  “Uwo muntu watutse izina ryanjye nimumujyane inyuma y’inkambi, abantu bose bamwumvise bamurambike ibiganza ku mutwe, maze Abisirayeli bose bamutere amabuye.+ 15  Kandi ubwire Abisirayeli uti: ‘umuntu wese uzatuka izina ry’Imana, azaba akoze icyaha kandi azabihanirwa. 16  Uzatuka izina rya Yehova wese azicwe.+ Abisirayeli bose bazamutere amabuye. Umunyamahanga cyangwa Umwisirayeli uzatuka izina ry’Imana azicwe. 17  “‘Umuntu uzakubita undi akamwica, na we bazamwice.+ 18  Uzakubita itungo akaryica, azaririhe. Ubuzima buzahorerwe ubundi. 19  Umuntu nakomeretsa mugenzi we na we bazamukomeretse.+ 20  Umuntu uzavuna undi igufwa na we bazamuvune igufwa, umuntu uzamena undi ijisho na we bazamumene ijisho, umuntu uzakura undi iryinyo na we bazamukure iryinyo. Igikomere umuntu yateye undi na we bazakimutere.+ 21  Umuntu uzakubita itungo akaryica, azaririhe.+ Ariko uzakubita umuntu akamwica, uwo we azicwe.+ 22  “‘Umunyamahanga n’Umwisirayeli, bose bazayoborwe n’itegeko rimwe,+ kuko ndi Yehova Imana yanyu.’” 23  Nuko Mose abibwira Abisirayeli. Bafata wa muntu watutse izina ry’Imana bamujyana inyuma y’inkambi, bamutera amabuye.+ Nguko uko Abisirayeli bakoze ibyo Yehova yategetse Mose.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “isanduku y’Igihamya.”
Ni umugati wabaga urimo umwobo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bibiri bya cumi bya efa.” Reba Umugereka wa B14.
Cyangwa “kuyivuma.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”
Iryo zina ni Yehova nk’uko bigaragara ku murongo wa 15 n’uwa 16.