Abalewi 25:1-55
25 Yehova yongera kuvugana na Mose ku Musozi wa Sinayi, aramubwira ati:
2 “Vugana n’Abisirayeli, ubabwire uti: ‘nimugera mu gihugu ngiye kubaha,+ muzubahirize itegeko rya Yehova rirebana n’umwaka w’isabato maze igihugu cyanyu kiruhuke.+
3 Mu myaka itandatu muzajye mubiba imbuto mu mirima yanyu, kandi mu myaka itandatu muzajye mukorera imizabibu yanyu, musarure n’ibyeze+ muri iyo mirima.
4 Ariko mu mwaka wa karindwi ubutaka bugomba kuruhuka, ni umwaka w’isabato ya Yehova. Ntimuzabibe imbuto mu butaka bwanyu kandi ntimuzakorere imizabibu yanyu.
5 Ibizimeza ku mbuto zasigaye mu murima wawe ntukabisarure, kandi imizabibu izera ku mizabibu idakoreye* ntuzayisarure. Ni umwaka wihariye w’ikiruhuko ku butaka.
6 Ariko mushobora kurya ibizimeza mu mirima yanyu muri uwo mwaka igihe ubutaka buzaba buruhuka,* yaba wowe, umugaragu wawe, umuja wawe, umukozi ukorera ibihembo, umunyamahanga utuye mu gihugu cyanyu,
7 itungo ryawe n’inyamaswa. Ibizimeza mu mirima yawe byose mushobora kubirya.
8 “‘Muzabare amasabato arindwi y’imyaka, imyaka irindwi inshuro zirindwi, ku buryo ayo masabato arindwi y’imyaka azaba angana n’imyaka 49.
9 Ku itariki ya 10 y’ukwezi kwa karindwi, ari wo Munsi wo Kwiyunga n’Imana,+ muzavuze ihembe mu ijwi riranguruye, ryumvikane mu gihugu cyanyu cyose.
10 Umwaka wa 50 muzaweze,* mutangaze ko abaturage bo mu gihugu bose basubijwe uburenganzira* bwabo.+ Uzababere Umwaka w’Umudendezo.* Buri wese azasubire mu isambu ye no mu muryango we.+
11 Uwo mwaka wa 50 uzababere Umwaka w’Umudendezo. Ntimuzabibe kandi ntimuzasarure ibizimeza ku mbuto zasigaye mu murima cyangwa ngo musarure imizabibu izera ku mizabibu idakoreye.+
12 Ni Umwaka w’Umudendezo. Uzababere uwera. Mushobora kurya gusa ibizaba byimejeje+ mu butaka.
13 “‘Muri uwo Mwaka w’Umudendezo, buri wese azasubire mu isambu ye.+
14 Nugurisha mugenzi wawe ikintu cyangwa ukagira icyo umuguraho, ntihazagire uhenda undi.+
15 Nugura isambu ya mugenzi wawe, igiciro cyayo kijye gikurikiza umubare w’imyaka ishize Umwaka w’Umudendezo ugeze. Na we kandi azajye akwaka ikiguzi akurikije imyaka azamara asarura muri uwo murima.+
16 Nihaba hasigaye imyaka myinshi, igiciro cyawo kiziyongera. Nihaba hasigaye imyaka mike, igiciro cyawo kizagabanuka, kuko azaba awukugurishije akurikije inshuro uzawusaruramo.
17 Ntihazagire uhenda mugenzi we,+ kandi ujye utinya Imana yawe,+ kuko ndi Yehova Imana yanyu.+
18 Mujye mukurikiza amategeko yanjye kandi mwumvire amabwiriza yanjye. Ni bwo muzatura mu gihugu mufite umutekano.+
19 Igihugu kizera cyane+ murye muhage kandi mukibemo mufite umutekano.+
20 “‘Ahari mwavuga muti: “none se mu mwaka wa karindwi tuzarya iki, ko tutazahinga kandi ntidusarure?”+
21 Mu mwaka wa gatandatu nzabaha umugisha, imirima yanyu yere umusaruro uhagije wabatunga mu gihe cy’imyaka itatu.+
22 Mu mwaka wa munani muzahinga, ariko muzakomeza gutungwa n’ibyo mwasaruye mbere mugeze mu mwaka wa cyenda. Mbere y’uko undi musaruro uboneka, muzaba mutunzwe n’ibyo mwahinze mbere.
23 “‘Ntihazagire ugurisha isambu ye burundu,+ kuko ubutaka ari ubwanjye.+ Kuri njye, mutuye muri iki gihugu muri abanyamahanga.+
24 Aho muzaba mutuye hose mu gihugu nzabaha, muzatange uburenganzira bwo kugaruza isambu yagurishijwe.
25 “‘Umwisirayeli nakena akagurisha isambu ye, mwene wabo wa bugufi azaze yongere agure iyo sambu umuvandimwe we yagurishije.+
26 Niba adafite mwene wabo wa bugufi wo kongera kuyigura, ariko akageraho akaba umukire akabona amafaranga yo kongera kuyigura,
27 azabare imyaka ishize ayigurishije, hanyuma amafaranga asigaye ayasubize uwayiguze, maze asubirane isambu ye.+
28 “‘Ariko natabona amafaranga ahagije yo gusubiza uwayiguze, izakomeze kuba iy’uwayiguze kugeza mu Mwaka w’Umudendezo.+ Uwaguze iyo sambu azayitange mu Mwaka w’Umudendezo, nyirayo ayisubirane.+
29 “‘Umuntu nagurisha inzu iri mu mujyi uzengurutswe n’inkuta, azamare umwaka afite uburenganzira bwo kongera kuyigura uhereye igihe yayigurishirije. Azamare umwaka wose afite uburenganzira bwo kongera kuyigura.+
30 Ariko uwo mwaka wose nushira adashoboye kuyigaruza, iyo nzu iri mu mujyi uzengurutswe n’inkuta izatwarwe n’uwayiguze, ibe iye burundu we n’abazamukomokaho bose. N’Umwaka w’Umudendezo nugera ntazayitange.
31 Icyakora, amazu yo mu midugudu itazengurutswe n’inkuta azabarwe nk’imirima. Uburenganzira bwo kuyagaruza ntibugira igihe burangirira. Umwaka w’Umudendezo nugera, ayo mazu ajye asubizwa ba nyirayo.
32 “‘Ku birebana n’imijyi y’Abalewi,+ Abalewi bo bazahorane uburenganzira bwo kugaruza amazu yo mu mijyi yabo.
33 Niba inzu y’Umulewi itabonye uyigaruza, iyo nzu ye yagurishije iri mu mujyi izongera kuba iye mu Mwaka w’Umudendezo,+ kuko amazu yo mu mijyi y’Abalewi ari umutungo bahawe mu Bisirayeli.+
34 Nanone amasambu+ akikije imijyi yabo ntazagurishwe, kuko azahora ari ayabo.
35 “‘Umwisirayeli muturanye nakena akaba atishoboye, uzamufashe+ kugira ngo akomeze kubaho kandi muturane nk’uko wafasha umunyamahanga waje gutura+ iwanyu.
36 Ntuzamwake inyungu cyangwa ngo umwishyuze ibirenze,+ ujye utinya Imana yawe,+ kugira ngo mugenzi wawe na we akomeze kubaho.
37 Ntukamugurize amafaranga ngo umwake inyungu,+ kandi ntukamuhe ibyokurya witeze ko azakwishyura.
38 Ndi Yehova Imana yanyu yabakuye mu gihugu cya Egiputa+ kugira ngo mbahe igihugu cy’i Kanani, bityo mumenye ko ndi Imana yanyu.+
39 “‘Umwisirayeli nakena akagusaba ko umugura,+ ntuzamukoreshe nk’ukoresha umucakara.+
40 Uzamukoreshe nk’umukozi ukorera ibihembo,+ cyangwa nk’umunyamahanga. Azagukorere kugeza mu Mwaka w’Umudendezo.
41 Uwo mwaka nugera azave iwawe, we n’abana be, asubire mu muryango we. Azasubire mu isambu ya ba sekuruza.+
42 Abisirayeli ni abagaragu banjye nakuye mu gihugu cya Egiputa.+ Ntibazigurishe nk’uko umugaragu agurishwa.
43 Ntukabafate nabi,+ ahubwo ujye utinya Imana yawe.+
44 Umugaragu n’umuja uzabakure mu bihugu bigukikije. Muri ibyo bihugu ni ho muzagura abagaragu n’abaja.
45 Nanone mushobora kubagura mu bana b’abanyamahanga batuye mu gihugu cyanyu,+ ndetse no mu miryango y’ababakomotseho bavukiye mu gihugu cyanyu. Bazabe umutungo wanyu.
46 Mushobora kubaraga abana muzabyara bagahora ari umutungo wabo. Abanyamahanga mushobora kubagira abagaragu banyu. Ariko abavandimwe banyu b’Abisirayeli ntimukabafate nabi.+
47 “‘Umunyamahanga naba umukire, naho umuvandimwe wawe w’Umwisirayeli agakena, akigurisha kuri uwo munyamahanga utuye mu gihugu cyanyu cyangwa kuri umwe mu bagize umuryango w’uwo munyamahanga,
48 namara kwigurisha azakomeza kugira uburenganzira bwo kongera kugurwa. Umwe mu bo bava inda imwe ashobora kongera kumugura.+
49 Nanone se wabo, umuhungu wa se wabo cyangwa mwene wabo wa bugufi, ashobora kongera kumugura.
“‘Ndetse na we naramuka agize ubushobozi, yakwigura.+
50 Azabarane n’uwamuguze bahereye ku mwaka yamwigurishijeho kugeza ku Mwaka w’Umudendezo,+ kandi amafaranga yigurishije azahwane n’umubare w’iyo myaka.+ Igihe cyose azaba akimukorera, azamufate nk’umukozi ukorera ibihembo.+
51 Niba hasigaye imyaka myinshi, azishyura amafaranga ahwanye n’imyaka isigaye ngo Umwaka w’Umudendezo ugere.
52 Ariko niba hasigaye imyaka mike ngo Umwaka w’Umudendezo ugere, azabare umubare w’iyo myaka, yishyure amafaranga ahwanye na yo.
53 Azakomeze gukorera shebuja buri mwaka, nk’umukozi ukorera ibihembo. Ntuzemere ko shebuja amufata nabi.+
54 Ariko niba adashoboye kongera kwigura, Umwaka w’Umudendezo+ nugera we n’abana be bazabarekure bigendere.
55 “‘Abisirayeli ni abagaragu banjye. Ni abagaragu banjye nikuriye mu gihugu cya Egiputa.+ Ndi Yehova Imana yanyu.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “idakonoreye.”
^ Cyangwa “mu mwaka w’isabato y’ubutaka.”
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kweza.”
^ Cyangwa “bahawe umudendezo.”
^ Cyangwa “Yubile.” Reba Ibisobanuro by’amagambo.