Ibaruwa yandikiwe Abaroma 7:1-25
7 Noneho ndabwira mwebwe bavandimwe muzi Amategeko. Ese ntimuzi ko Amategeko ayobora gusa abantu bakiri bazima?
2 Urugero, amategeko avuga ko umugore washatse agumana n’umugabo we, igihe cyose umugabo we akiri muzima. Ariko iyo umugabo we apfuye, uwo mugore ntaba akiyoborwa n’ayo mategeko.+
3 Ubwo rero mu gihe umugabo we akiriho, uwo mugore aramutse ashatse undi mugabo yakwitwa umusambanyi.+ Ariko iyo umugabo we apfuye, uwo mugore ntaba akiyoborwa n’itegeko ry’umugabo we kandi aramutse ashatse undi mugabo, ntashobora kwitwa umusambanyi.+
4 Mu buryo nk’ubwo rero bavandimwe, ntimugisabwa gukurikiza Amategeko ya Mose kubera ko Kristo yapfuye akabacungura. Ibyo byabayeho kugira ngo mube ab’undi muntu,+ ari we uwo wapfuye kandi akazuka.+ Ibyo ni na byo bituma dukorera Imana.+
5 Igihe twabagaho tuyoborwa n’imibiri yacu ibogamira ku cyaha, Amategeko ni yo yatumaga dusobanukirwa neza ibyifuzo byo kurarikira biba mu mubiri wacu, kandi nta handi ibyo byatuganishaga uretse ku rupfu.+
6 Ariko ubu twabohowe ku Mategeko,+ kuko tutakiyoborwa na yo. Ubwo rero, ubu turi abagaragu b’Imana mu bundi buryo, bitanyuze ku Mategeko nk’uko byari bimeze kera,+ ahubwo binyuze ku mwuka wera.+
7 None se ubwo dushatse kuvuga ko Amategeko ari mabi? Si ko bimeze! Mu by’ukuri iyo Amategeko atabaho,+ simba naramenye icyaha. Urugero, iyo Amategeko aba ataravuze ati: “Ntukifuze,”+ sinari kumenya ko kwifuza ari bibi.
8 Ariko icyaha cyuririye kuri iryo tegeko, maze kinzanamo ibyifuzo by’ubwikunde by’uburyo bwose. Iyo iryo tegeko riba ritariho, icyaha nticyari kugira imbaraga.+
9 Mu by’ukuri, Amategeko ataraza, nari mfite ibyiringiro byo kubaho. Ariko igihe Amategeko yari amaze kuza, nasobanukiwe neza icyaha icyo ari cyo, mbona ko ndi umunyabyaha kandi ntakaza ibyiringiro byo kubaho.+
10 Itegeko ryari kumpesha ubuzima+ ni ryo ryanzaniye urupfu.
11 Icyaha cyuririye kuri iryo tegeko maze kiranshuka, kingeza ku rupfu.
12 Ubundi, Amategeko ya Mose ni ayera kandi ibivugwamo birakiranuka, ndetse ni byiza.+
13 Ese ibyo bishatse kuvuga ko ikintu cyari cyiza ari cyo cyankururiye urupfu? Oya rwose! Ahubwo icyaha ni cyo cyanzaniye urupfu. Amategeko ni meza.+ Ariko yagaragaje neza ko icyaha ari cyo gitera urupfu. Ubwo rero, Amategeko yagaragaje ukuntu icyaha ari kibi cyane.+
14 Tuzi ko Amategeko ari Imana yayatanze ikoresheje umwuka wera. Ariko ikibazo kiri kuri njye. Njye ndi umuntu kandi ni nk’aho nagurishijwe ngo mbe umugaragu w’icyaha.+
15 Simba nsobanukiwe ibyo nkora. Ibyo nifuza ntabwo ari byo nkora. Ahubwo ibyo nanga ni byo nkora.
16 Ubusanzwe nemera ko Amategeko ari meza ariko ni hahandi nkora ibyo mba ntifuza gukora.
17 Ubwo rero ibyo bibi si njye uba ubikora, ahubwo mbikoreshwa n’icyaha kimbamo.+
18 Nzi ko muri njye, ni ukuvuga mu mubiri wanjye, nta cyiza kibamo, kuko mba nifuza gukora ibyiza, ariko nkabura ubushobozi bwo kubikora.+
19 Icyiza mba nshaka gukora si cyo nkora. Ahubwo ikibi mba ntifuza gukora ni cyo nkora.
20 Niba rero ikintu mba nifuza gukora atari cyo nkora, ubwo si njye uba ugikora, ahubwo ni icyaha kimbamo kiba kinkoresha.
21 Ubwo rero, dore ukuri nabonye: Iyo nifuza gukora icyiza, ikibi kiba kiri kumwe nanjye.+
22 Mu by’ukuri, mu mutima wanjye nkunda amategeko y’Imana.+
23 Ariko mu mubiri wanjye harimo irindi tegeko rirwanya itegeko ryo mu bwenge bwanjye,+ kandi rinjyana ku ngufu rikanshyikiriza itegeko ry’icyaha+ riri mu mubiri wanjye.
24 Mbega ukuntu ndi uwo kubabarirwa! Ubu se koko ni nde uzankiza uyu mubiri untera urupfu?
25 Imana ishimwe kuko yankijije binyuze kuri Yesu Kristo Umwami wacu. Nuko rero, mu bwenge bwanjye harimo amategeko y’Imana, ariko mu mubiri wanjye harimo itegeko ry’icyaha.+