Amosi 9:1-15
9 Nabonye Yehova+ ari hejuru y’igicaniro arambwira ati: “Kubita umutwe w’inkingi, maze fondasiyo inyeganyege, inkingi zose uzice imitwe. Abantu basigaye nzabicisha inkota. Nta n’umwe muri bo uzashobora guhunga, kandi uzagerageza gutoroka ntazabishobora.+
2 Nibacukura bakajya kwihisha hasi mu butaka,*Ukuboko kwanjye kuzabakurayo.
Nibazamuka ngo bajye mu kirere,Nzabamanurayo.
3 Nibajya kwihisha hejuru ku Musozi wa Karumeli,Nzagenda mbashake kandi nzabafata nta kabuza.+
Nibajya kwihisha kure hasi mu nyanja,Nzategeka inzoka igende ibarireyo.
4 Abanzi babo nibabajyana mu kindi gihugu ku ngufu,Nzategeka ko abantu bo muri icyo gihugu babicisha inkota.+
Nzabahangaho amaso yanjye mbagirire nabi, aho kubagirira neza.+
5 Umwami w’Ikirenga, Yehova nyiri ingabo, ni we ukora ku gihugu kigahungabana.
Abaturage bose bakirimo,+ bazagira agahinda barire cyane.+
Nanone igihugu cyose kizuzura nk’uko Nili yo muri Egiputa yuzura,Maze ikongera ikagabanuka.+
6 ‘Uwubaka esikariye* zo mu ijuruN’inzu ye akayubaka hejuru y’isi,Agahamagara amazi y’inyanjaKugira ngo ayagushe ku isi,+Yehova ni ryo zina rye.’+
7 Yehova arabaza ati: ‘mwa Bisirayeli mwe, ese kuri njye ntimumeze nk’abakomoka kuri Kushi?
Ese sinakuye Abisirayeli mu gihugu cya Egiputa,+Ngakura Abafilisitiya i Kirete+ na Siriya nkayikura i Kiri?’+
8 Yehova aravuze ati: ‘njyewe Yehova Umwami w’Ikirenga mpanze amaso ubwami bw’abanyabyaha,Kandi nzaburimbura ku isi.+
Icyakora sinzarimbura burundu abakomoka kuri Yakobo.’+
9 ‘Dore itegeko ntanze:
Nzatatanyiriza mu bindi bihugu abakomoka kuri Isirayeli,+Nk’uko umuntu azunguza akayunguruzo,Ntihagire akabuye kagwa hasi.
10 Abanyabyaha bo mu bantu banjyeBaribwira bati: “Nta cyo tuzaba. Nta byago bizatugeraho.” Nyamara bazicishwa inkota.’
11 ‘Kuri uwo munsi nzegura ihema rya Dawidi+ ryari ryaraguye,Kandi nzasana ahangiritse.
Nzarivugurura,Ndyubake rimere nk’uko ryari rimeze kera.+
12 Ibyo bizatuma abantu banjye bigarurira Abedomu basigaye,+Kandi bigarurire ibihugu byose byitirirwa izina ryanjye.’ Uko ni ko Yehova ukora ibyo byose avuga.
13 Yehova aravuze ati: ‘Dore igihe kizagera,Maze abantu bajye batangira guhinga abandi bagisarura,Kandi batangire gutera imyaka abandi bakenga imizabibu.+
Divayi nshya izaba ari nyinshi cyane.+
Izaba iri ku misozi no ku dusozi twose.+
14 Nzagarura abantu banjye ari bo Bisirayeli bari barajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu.+
Bazubaka imijyi yari yarahindutse amatongo maze bayituremo.+
Bazatera imizabibu banywe divayi yayo,+Batere n’ibiti by’imbuto barye imbuto zezeho.’+
15 “‘Nzabatuza ku butaka bwabo, bahagume.
Ntibazongera kuvanwa mu gihugu nabahaye.’+
Uko ni ko Yehova Imana yanyu avuze.”
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa mu “Mva.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
^ Cyangwa “amadarajya; ingazi.”