Ezira 9:1-15
9 Ibyo birangiye, abatware baraza barambwira bati: “Abisirayeli, abatambyi n’Abalewi ntibaretse kwifatanya n’abantu bo mu bihugu bibakikije kandi ntibaretse gukora ibikorwa byabo Imana yanga,+ ni ukuvuga ibikorwa by’Abanyakanani, Abaheti, Abaperizi, Abayebusi, Abamoni, Abamowabu, Abanyegiputa+ n’Abamori.+
2 Bashakanye n’abakobwa babo, banabashyingira abahungu babo,+ none abantu Imana yatoranyije+ bivanze n’abo muri ibyo bihugu.+ Abatware n’abayobozi bakuru ni bo babanjirije abandi gukora ibyo bikorwa by’ubuhemu.”
3 Nkimara kubyumva naciye imyenda nari nambaye, nipfura umusatsi n’ubwanwa maze nicara hasi mbabaye cyane.
4 Nuko abantu bose bubahaga cyane* amagambo y’Imana ya Isirayeli bahurira aho nari ndi, bababajwe n’ibikorwa by’ubuhemu by’abari baragarutse bavuye i Babuloni. Nakomeje kwicara mbabaye cyane kugeza ku isaha yo gutangiraho ituro ry’ibinyampeke rya nimugoroba.+
5 Isaha batangiraho ituro ry’ibinyampeke rya nimugoroba igeze,+ mpaguruka aho nari nicaye mfite agahinda kenshi. Icyo gihe nari ncyambaye ya myenda nari naciye maze ndapfukama nzamurira Yehova Imana yanjye amaboko.
6 Nuko nsenga mvuga nti: “Mana yanjye, mfite isoni n’ikimwaro ku buryo numva ntakwiriye no kugusenga. Mana yanjye, ibyaha byacu ni byinshi cyane* kandi ibicumuro byacu byarirundanyije bigera mu ijuru.+
7 Kuva mu gihe cya ba sogokuruza kugeza uyu munsi twakoze ibyaha byinshi+ kandi kubera amakosa yacu wemeye ko twebwe, abami bacu n’abatambyi bacu dutsindwa n’abami bo mu bindi bihugu. Twicishijwe inkota+ tujyanwa mu bindi bihugu ku ngufu,+ basahura ibyo twari dutunze+ kandi badukoza isoni nk’uko bimeze kugeza ubu.+
8 Ariko Yehova Mana yacu, ubu hashize igihe gito utugiriye neza, wemera ko hagira abarokoka kandi Mana yacu utuma tugirira umutekano* ahantu hera,+ kugira ngo udushimishe kandi uduhumurize mu mirimo y’agahato dukora.
9 Mana yacu nubwo dukora imirimo y’agahato,+ ntiwadutereranye. Watugaragarije urukundo rudahemuka, utuma abami b’Abaperesi+ batugirira impuhwe, utuma tugira imbaraga zo kubaka inzu yawe Mana yacu,+ twongera kubaka amatongo* yayo kandi utuma tugira umutekano* mu Buyuda n’i Yerusalemu.
10 “None se Mana yacu, twavuga iki nyuma y’ibyo byose? Twaretse amategeko yawe
11 waduhaye ukoresheje abagaragu bawe b’abahanuzi. Waravuze uti: ‘igihugu mugiye gufata ni igihugu cyanduye bitewe n’ibikorwa bibi by’abahatuye, kuko bakoze ibintu nanga, igihugu cyose bacyujuje ibikorwa byanduye.+
12 None rero, abakobwa banyu ntimuzabashyingire abahungu babo kandi ntimuzemere ko abahungu banyu bashaka abakobwa babo.+ Ntimuzagire icyo mukora ngo bagire amahoro cyangwa ngo bagire icyo bageraho,+ kugira ngo mukomere kandi murye ibyokurya byiza byo muri icyo gihugu, maze mugifate kibe icy’abahungu banyu iteka.’
13 Ibyatubayeho byose byatewe n’ibibi twakoze n’igicumuro cyacu gikomeye. Nyamara wowe Mana yacu ntiwadukoreye ibihwanye n’amakosa yacu+ kandi watumye abari hano turokoka.+
14 None se ubwo birakwiriye ko twongera kwica amategeko yawe tugashyingiranwa n’abantu bakora ibyo bintu wanga?+ Ese ntiwaturakarira cyane ku buryo waturimbura ntihagire n’umwe usigara cyangwa ngo arokoke?
15 Yehova Mana ya Isirayeli, urakiranuka+ kubera ko wemeye ko bamwe muri twe barokoka, tukaba tukiriho kugeza uyu munsi. Duhagaze imbere yawe twicira urubanza. Mu by’ukuri ukurikije ibyo twakoze, nta n’umwe muri twe wari ukwiriye guhagarara imbere yawe.”+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bahindaga umushyitsi bitewe na.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “byabaye byinshi byirundanya ku mitwe yacu.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “uduha urubambo.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “urukuta rw’amabuye.”
^ Itongo ni ahantu haba hari inzu ariko igasenyuka.