Gutegeka kwa Kabiri 29:1-29

  • Isezerano Imana yagiranye n’Abisirayeli i Mowabu (1-13)

  • Abisirayeli basabwa kwirinda ibikorwa byo kutumvira (14-29)

    • Imana iba izi ibihishwe kandi ni yo ibihishura (29)

29  Iri ni ryo sezerano Yehova yategetse Mose kugirana n’Abisirayeli mu gihugu cy’i Mowabu, ryiyongera ku isezerano yagiranye na bo kuri Horebu.+  Mose ahamagara Abisirayeli bose arababwira ati: “Mwe ubwanyu mwiboneye ibintu byose Yehova yakoreye muri Egiputa, abikoreye Farawo, abagaragu be bose n’igihugu cye cyose.+  Mwiboneye bya bihano bikomeye yabahanishije n’ibimenyetso n’ibitangaza yakoze.+  Ariko kugeza uyu munsi, Yehova ntiyabahaye ubushobozi bwo gusobanukirwa neza ibyo amaso yanyu yabonye n’ibyo amatwi yanyu yumvise.+  Yarababwiye ati: ‘igihe nabayoboraga mu butayu mu gihe cy’imyaka 40,+ imyenda yanyu ntiyabasaziyeho n’inkweto zanyu ntizabasaziyeho.+  Ntimwariye umugati kandi ntimwanyoye divayi cyangwa ikindi kinyobwa gisindisha ariko nakomeje kubitaho kugira ngo mumenye ko ndi Yehova Imana yanyu.’  Amaherezo mwageze aha hantu maze Sihoni umwami w’i Heshiboni+ na Ogi umwami w’i Bashani+ baza kuturwanya ariko turabatsinda.+  Hanyuma twigarurira igihugu cyabo, tugiha Abarubeni, Abagadi n’igice cy’abagize umuryango wa Manase kugira ngo kibe umurage wabo.+  None rero muzumvire iri sezerano murikurikize, kugira ngo ibyo muzakora byose bizabagendekere neza.+ 10  “Mwese uyu munsi muhagaze imbere ya Yehova Imana yanyu, baba abatware b’imiryango yanyu, abayobozi banyu, abatware banyu, umugabo wese wo muri Isirayeli, 11  abana banyu, abagore banyu+ n’abanyamahanga+ bari muri mwe, kuva ku babashakira inkwi kugeza ku babavomera amazi. 12  Muhagaze hano kugira ngo mugirane na Yehova Imana yanyu isezerano ririho n’indahiro, iryo Yehova Imana yanyu agiye kugirana namwe uyu munsi,+ 13  kugira ngo abagire abe+ kandi abagaragarize ko ari Imana yanyu+ nk’uko yabibasezeranyije kandi akabirahirira ba sogokuruza banyu Aburahamu,+ Isaka+ na Yakobo.+ 14  “Ariko si mwe mwenyine tugiranye iri sezerano ririho indahiro, 15  ahubwo ndigiranye n’abari hano bose uyu munsi imbere ya Yehova Imana yacu, ndetse n’abatari kumwe natwe uyu munsi. 16  (Mwe ubwanyu muzi neza uko twabaye mu gihugu cya Egiputa n’ukuntu twanyuze mu bihugu byinshi.+ 17  Kandi mwabonye ibigirwamana byabo bibi cyane*+ by’ibiti n’amabuye, ibikozwe mu ifeza n’ibikozwe muri zahabu.) 18  Muzitonde kugira ngo muri mwe hatagira umugabo, umugore cyangwa umuryango, utera Yehova Imana yacu umugongo agakorera imana zo muri ibyo bihugu.+ Uwo muntu aba ameze nk’umuzi umeraho ikimera gikura kikeraho imbuto z’uburozi kandi zisharira cyane.+ 19  “Hari ubwo umuntu yakumva iyi ndahiro akagira ubwibone mu mutima we, akibwira ati: ‘nubwo nakwigomeka nzagira amahoro.’ Uwo muntu yaba yikururiye ibyago, akabiteza n’abo bari kumwe bose. 20  Yehova ntazamubabarira.+ Ahubwo Yehova azamurakarira cyane kandi ibyago byose byanditse muri iki gitabo bizamugeraho.+ Yehova azahanagura izina rye munsi y’ijuru. 21  Yehova azamukura mu miryango yose ya Isirayeli amuteze ibyago, nk’uko yabivuze mu isezerano riri kumwe n’indahiro ryanditswe muri iki gitabo cy’Amategeko. 22  “Abazabakomokaho n’umunyamahanga uzava mu gihugu cya kure, bazabona ibyago byose n’indwara Yehova azateza igihugu cyanyu. 23  Nanone bazabona amazuku,* umunyu n’inkongi y’umuriro bizatuma igihugu cyose kidahingwa, cyangwa ngo hagire ikintu kimera cyangwa ngo gikurire mu butaka bwacyo, nk’uko byagenze mu gihe cy’irimbuka rya Sodomu na Gomora,+ Adima na Zeboyimu,+ Yehova yarimbuye afite uburakari n’umujinya mwinshi. 24  Ibyo bizatuma bo n’abantu bo mu bihugu byose bibaza bati: ‘kuki Yehova yakoreye iki gihugu ibintu nk’ibi?+ Ni iki cyatumye agira uburakari bukaze bigeze aha?’ 25  Hanyuma bazabasubiza bati: ‘byatewe n’uko baretse isezerano rya Yehova+ Imana ya ba sekuruza, iryo yagiranye na bo igihe yabakuraga mu gihugu cya Egiputa.+ 26  Bakoreye izindi mana kandi barazunamira, imana batigeze bamenya kandi atabemereye gusenga.+ 27  Ni cyo cyatumye Yehova arakarira cyane iki gihugu, akagiteza ibyago byose byanditse muri iki gitabo.+ 28  Ni na cyo cyatumye Yehova abirukana mu gihugu cyabo afite uburakari n’umujinya mwinshi,+ akabajyana mu kindi gihugu ari na cyo barimo kugeza n’uyu munsi.’+ 29  “Yehova Imana yacu aba azi ibihishwe byose,+ ariko twe n’abana bacu yatugiriye icyizere arabiduhishurira kugeza iteka ryose, kugira ngo dukore ibintu byose bivugwa muri aya Mategeko.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Ijambo ry’Igiheburayo ryakoreshejwe aha ngaha rifitanye isano n’amase, kandi ryakoreshwaga ryerekeza ku bintu biteye iseseme.
Ni ibintu by’umuhondo byaka cyane kandi binuka cyane.