Ibyakozwe n’intumwa 1:1-26
1 Tewofili we, mu nkuru ya mbere, nakwandikiye ibintu byose Yesu yakoze n’ibyo yigishije,+
2 kugeza igihe Imana yamujyaniye mu ijuru.+ Icyo gihe yari amaze guha intumwa yatoranyije amabwiriza, binyuze ku mwuka wera.+
3 Yesu amaze kubabazwa, yabonekeye intumwa ze inshuro nyinshi kugira ngo zemere zidashidikanya ko yari muzima.+ Zamubonye mu gihe cy’iminsi 40, kandi yazibwiye ibyerekeye Ubwami bw’Imana.+
4 Igihe yari kumwe na zo yarazitegetse ati: “Ntimuve i Yerusalemu.+ Ahubwo mukomeze mutegereze ibyo Papa wo mu ijuru yasezeranyije,+ ari na byo nababwiye.
5 Yohana yabatirishaga amazi, ariko mwe nyuma y’iminsi mike muzabatirishwa umwuka wera.”+
6 Nuko igihe intumwa ze zari ziteraniye hamwe ziramubaza ziti: “Mwami, ese muri iki gihe ni bwo ugiye gusubiza Isirayeli ubwami?”+
7 Arazibwira ati: “Si ibyanyu kumenya ibihe cyangwa iminsi yagenwe. Ibyo ni Papa wo mu ijuru wenyine ubifitiye ubushobozi.*+
8 Ariko umwuka wera nubazaho muzagira imbaraga,+ kandi muzambera abahamya+ i Yerusalemu,+ i Yudaya n’i Samariya+ mugere no mu turere twa kure cyane tw’isi.”*+
9 Nuko amaze kuvuga ibyo, ajyanwa mu ijuru intumwa zimureba, maze igicu kiramukingiriza ntizongera kumubona.+
10 Igihe zari zikiri kureba mu kirere Yesu amaze kugenda, zahise zibona abagabo babiri bambaye imyenda y’umweru+ bahagaze iruhande rwazo.
11 Hanyuma barazibaza bati: “Bagabo b’i Galilaya, kuki muhagaze mureba mu kirere? Yesu wari uri kumwe namwe none akaba ajyanywe mu ijuru, azagaruka nk’uko mumubonye agenda.”
12 Hanyuma zisubira i Yerusalemu+ zivuye ku Musozi w’Imyelayo uri hafi y’i Yerusalemu, hakaba hari urugendo rujya kungana n’ikirometero kimwe.*
13 Zimaze kugerayo zirazamuka zijya mu cyumba cyari hejuru muri etaje* mu nzu babagamo. Izo ntumwa ni Petero, Yohana, Yakobo, Andereya, Filipo, Tomasi, Barutolomayo, Matayo, Yakobo umuhungu wa Alufayo, Simoni w’umunyamwete na Yuda umuhungu wa Yakobo.+
14 Abo bose bakomezaga gusenga bunze ubumwe, bari kumwe n’abagore bamwe na bamwe,+ hamwe na Mariya mama wa Yesu na barumuna ba Yesu.+
15 Nuko muri iyo minsi Petero arahaguruka, ahagarara hagati y’abavandimwe be (bose hamwe bari nk’abantu 120) maze aravuga ati:
16 “Bavandimwe, byari ngombwa ko ibyanditswe bisohora, ni ukuvuga ibyo Dawidi yavuze mbere y’igihe binyuze ku mwuka wera, yerekeza kuri Yuda+ wayoboye abafashe Yesu.+
17 Yuda yari intumwa kimwe natwe,+ kandi na we yakoraga uyu murimo.
18 (Uwo muntu yaguze isambu, ayiguze amafaranga yabonye bitewe n’ubugambanyi,+ maze agwa abanje umutwe araturika,* amara ye yose arasohoka.+
19 Ibyo byamenyekanye mu baturage bose b’i Yerusalemu, bituma uwo murima bawita Akeludama mu rurimi rwabo, bisobanura ngo: “Isambu y’Amaraso.”)
20 Byongeye kandi mu gitabo cya Zaburi handitswe ngo: ‘aho atuye hahinduke amatongo, ntihagire uhaba,’+ kandi ‘inshingano ye y’ubugenzuzi ifatwe n’undi.’+
21 Ubwo rero ni ngombwa ko hatoranywa umugabo wari mu bo twagendanaga igihe Yesu yari kumwe na twe dukorana umurimo,
22 uhereye igihe yabatirijwe na Yohana+ ukageza igihe yajyaniwe mu ijuru.+ Uwo muntu agomba kuba yariboneye ko Yesu yazutse nk’uko natwe twabyiboneye.”+
23 Nuko bazana abagabo babiri, ari bo Yozefu witwaga Barisaba wahimbwe Yusito na Matiyasi.
24 Barasenga bati: “Yehova, wowe uzi imitima y’abantu bose,+ twereke uwo watoranyije muri aba bagabo babiri,
25 kugira ngo na we ajye akora uyu murimo kandi abe intumwa mu mwanya wa Yuda, kuko Yuda we yatandukiriye.”+
26 Nuko babakoreraho ubufindo,*+ bufata Matiyasi. Yiyongera ku zindi ntumwa 11.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “uburenganzira.”
^ Cyangwa “ku mpera z’isi.”
^ Cyangwa “urugendo rwo ku munsi w’Isabato.”
^ Cyangwa “igorofa.”
^ Cyangwa “asadukamo kabiri.”
^ Ni uburyo bakoreshaga kugira ngo bamenye umwanzuro bakwiriye gufata. Reba Ibisobanuro by’amagambo.