Ibyakozwe n’intumwa 28:1-31
28 Tumaze kurokoka, tumenya ko icyo kirwa cyitwa Malita.+
2 Abantu bo kuri icyo kirwa* batugiriye neza mu buryo budasanzwe, kuko baducaniye umuriro tukota, bakatwakira twese kandi bakadufasha, kubera ko imvura yagwaga kandi hakaba hari imbeho.
3 Ariko igihe Pawulo yakusanyaga inkwi akazirambika ku muriro, inzoka y’impiri yumvise ubushyuhe isohokamo, imuruma ku kiganza igumaho.
4 Abantu bari batuye kuri icyo kirwa babonye iyo nzoka ifite ubumara irereta ku kiganza cye, baravugana bati: “Nta gushidikanya, uyu muntu ni umwicanyi. Nubwo yarokotse inyanja, imanakazi y’ubutabera* ntiyamwemereye ko akomeza kubaho.”
5 Ariko azunguza ukuboko iyo nzoka y’ubumara igwa mu muriro kandi ntiyagira icyo aba.
6 Bari biteze ko agiye kubyimbirwa cyangwa akitura hasi agahita apfa. Bamaze gutegereza umwanya munini bakabona nta cyo abaye, bahindura ibitekerezo byabo batangira kuvuga bati: “Ni imana.”
7 Hafi aho, hari hatuye umuyobozi w’icyo kirwa witwaga Pubuliyo kandi yari ahafite imirima. Nuko atwakira neza aducumbikira iminsi itatu, adufashe neza.
8 Ariko icyo gihe, papa wa Pubuliyo yari aryamye afite umuriro mwinshi, arwaye mu nda* kandi ababara cyane. Nuko Pawulo yinjira aho yari ari, arasenga, amurambikaho ibiganza maze aramukiza.+
9 Ibyo bimaze kuba, abandi bantu bo kuri icyo kirwa bari barwaye na bo baramusanga arabakiza.+
10 Nanone baduhaye impano nyinshi cyane, maze igihe twiteguraga kugenda baduha ibintu byose twari dukeneye kandi babipakira mu bwato.
11 Hashize amezi atatu, dufata ubwato bwo muri Alegizandiriya bwari bwaramaze amezi y’imbeho kuri icyo kirwa, ikimenyetso cyabwo kikaba cyari “Abana ba Zewu.”
12 Nuko turagenda duhagarara ku cyambu cy’i Sirakuza tumarayo iminsi itatu.
13 Tuva aho turazenguruka tugera i Regiyo. Ku munsi ukurikiyeho duhura n’umuyaga uturutse mu majyepfo, maze tugera i Puteyoli ku munsi wa kabiri.
14 Aho tuhasanga abavandimwe, baratwinginga ngo tugumane na bo iminsi irindwi. Nyuma yaho tujya i Roma.
15 Abavandimwe baho bumvise ko twaje, baza kudusanganira ku Isoko rya Apiyo n’ahitwa ku Macumbi Atatu. Pawulo ababonye ashimira Imana kandi bimutera inkunga.+
16 Tumaze kugera i Roma, Pawulo yemerewe kuba ukwe, ariko ahabwa umusirikare umurinda.
17 Icyakora hashize iminsi itatu, ateranya Abayahudi b’abanyacyubahiro. Bamaze guterana arababwira ati: “Bavandi, nubwo nta kosa nakoreye aba bantu cyangwa ngo ngire icyo nkora kinyuranyije n’imigenzo ya ba sogokuruza,+ i Yerusalemu bampaye Abaroma bangira imfungwa.+
18 Bamaze kugenzura ibyanjye+ bashaka kundekura, kuko nta mpamvu babonye yo kunyica.+
19 Ariko kubera ko Abayahudi bakomeje gusakuza babirwanya, byabaye ngombwa ko njuririra* Kayisari,+ ariko bidatewe n’uko hari icyo mbarega.
20 Mu by’ukuri, icyo ni cyo cyatumye ninginga nshaka kubonana namwe no kugira icyo mbabwira, kuko ibyiringiro by’Abisirayeli ari byo byatumye mboheshwa uyu munyururu.”+
21 Baramubwira bati: “Ntitwigeze tubona inzandiko zivuga ibyawe zivuye i Yudaya, kandi nta n’umwe mu bavandimwe baje, wagize ikintu kibi atubwira cyangwa akuvugaho.
22 Ariko turabona bikwiriye ko twumva ibitekerezo byawe, kuko mu by’ukuri tuzi ko ako gatsiko+ k’idini kavugwa nabi ahantu hose.”+
23 Nuko bahana umunsi, maze baza ari benshi bamusanga ku icumbi rye. Pawulo abasobanurira iby’Ubwami bw’Imana abyitondeye, ahera mu gitondo ageza nimugoroba. Hanyuma yifashisha Amategeko ya Mose+ n’ibyavuzwe n’Abahanuzi+ abemeza ibya Yesu.+
24 Nuko bamwe bizera ibyo yavuze, abandi ntibabyizera.
25 Kubera ko nta wabyumvaga kimwe n’undi, bahise bigendera. Pawulo na we aravuga ati:
“Umwuka wera wabivuze ukuri, ubwo wabwiraga ba sogokuruza banyu binyuze ku muhanuzi Yesaya.
26 Waravuze uti: ‘sanga abo bantu ubabwire uti: “muzumva, ariko ntimuzasobanukirwa. Muzareba, ariko nta cyo muzamenya.+
27 Aba bantu ntibumva. Batega amatwi ariko ntibagira icyo bakora. Barahumiriza kugira ngo batareba, bagapfuka n’amatwi kugira ngo batumva. Ibyo bituma badasobanukirwa icyo bagomba gukora, kandi ntibangarukire ngo mbakize.”’+
28 None rero, mumenye neza ko ubu butumwa bwiza bw’ukuntu Imana ikiza bwohererejwe abanyamahanga,+ kandi bazabwumva nta kabuza.”+
29 * ——
30 Nuko amara imyaka ibiri yose aba mu nzu yakodeshaga,+ kandi abazaga kumusura bose yabakiraga abishimiye,
31 akababwiriza iby’Ubwami bw’Imana kandi akabigisha iby’Umwami Yesu Kristo afite ubutwari,+ nta kintu na kimwe kimubangamiye.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Abo bantu ntibavugaga Ikigiriki.
^ Mu Kigiriki ni “Dike.” Ijambo “Dike” rishobora kuba ryerekeza ku manakazi Abagiriki bumvaga ko itanga ubutabera, cyangwa rikaba ryerekeza ku gitekerezo cy’uko habaho ubutabera.
^ Yari arwaye indwara yitwa macinya.
^ Kujurira ni ugusaba ko urukiko rusumba urwo umaze gutsindirwamo rwasuzuma urubanza rwawe.
^ Uyu murongo uboneka muri Bibiliya zimwe na zimwe, ariko ntuboneka mu nyandiko za kera z’ingenzi z’Ikigiriki zandikishijwe intoki. Reba Umugereka wa A3.