Intangiriro 21:1-34

  • Isaka avuka (1-7)

  • Ishimayeli atoteza Isaka (8, 9)

  • Hagari na Ishimayeli birukanwa (10-21)

  • Aburahamu na Abimeleki bagirana isezerano (22-34)

21  Yehova yita kuri Sara nk’uko yari yarabivuze, maze Yehova amukorera ibyo yari yaramusezeranyije.+  Igihe Imana yari yarasezeranyije Aburahamu kigeze, Sara aratwita,+ abyarana na Aburahamu wari ushaje umwana w’umuhungu.+  Nuko uwo muhungu Sara yari yabyaye, Aburahamu amwita Isaka.+  Aburahamu akeba* umuhungu we Isaka amaze iminsi umunani avutse, nk’uko Imana yari yarabimutegetse.+  Aburahamu yari afite imyaka 100 igihe umuhungu we Isaka yavukaga.  Hanyuma Sara aravuga ati: “Imana impaye impamvu ituma nseka. Uzabyumva wese azafatanya nanjye guseka.”*  Yongeraho ati: “Ni nde washoboraga kubwira Aburahamu ati: ‘Sara azonsa abana?’ None dore tubyaranye umwana w’umuhungu kandi ashaje!”  Nuko uwo mwana arakura, igihe kigeze ava ku ibere. Ku munsi wo kumukura ku ibere, Aburahamu ategura ibirori bikomeye.  Ariko Sara akajya abona umuhungu Aburahamu yabyaranye na Hagari+ w’Umunyegiputakazi, atoteza Isaka.+ 10  Nuko abwira Aburahamu ati: “Irukana uyu muja n’umuhungu we, kuko umuhungu we atazahabwa umurage* ari kumwe n’umuhungu wanjye Isaka!”+ 11  Ariko Aburahamu ababazwa cyane n’ibyo Sara yari avuze ku muhungu we Ishimayeli.+ 12  Hanyuma Imana ibwira Aburahamu iti: “Ntubabazwe n’ibyo Sara akubwira ku bihereranye n’uwo muhungu n’umuja wawe. Wemere ibyo akubwira, kuko abazakwitirirwa* bazakomoka kuri Isaka.+ 13  Naho umuhungu w’uwo muja,+ na we abazamukomokaho bazaba benshi kandi bagire imbaraga+ kuko ari umuhungu wawe.” 14  Aburahamu azinduka kare mu gitondo afata umugati n’agafuka k’uruhu* karimo amazi abiha Hagari, abimushyira ku rutugu amuha n’umwana, hanyuma aramusezerera.+ Nuko Hagari aragenda, azerera mu butayu bw’i Beri-sheba.+ 15  Amaherezo ya mazi yari afite arashira maze Hagari asunikira wa muhungu mu gihuru. 16  Hanyuma ajya kwicara wenyine hirya gato, kuko yibwiraga ati: “Sinshaka kureba uko umwana wanjye apfa.” Nuko yicara hasi amwitaruye, atangira kurira cyane. 17  Imana yumva uwo mwana+ na we arira maze umumarayika w’Imana ahamagara ari mu ijuru abwira Hagari+ ati: “Urarizwa n’iki Hagari we? Ntutinye kuko Imana yumvise ijwi ry’umwana wawe aho ari. 18  Haguruka ugende wegure umwana wawe umufate, kuko nzatuma abamukomokaho baba benshi kandi bakagira imbaraga.”+ 19  Hanyuma Imana imufungura amaso maze abona iriba ry’amazi. Aragenda avomera muri ka gafuka k’uruhu, aha umwana we amazi, aranywa. 20  Nuko Imana ikomeza kubana n’uwo muhungu,+ arakura maze atura mu butayu. Hanyuma yiga kurashisha umuheto. 21  Atura mu butayu bw’i Parani,+ mama we amushakira umugore wo mu gihugu cya Egiputa. 22  Icyo gihe Abimeleki, ari kumwe n’umukuru w’ingabo ze witwaga Fikoli, abwira Aburahamu ati: “Imana iri kumwe nawe mu byo ukora byose.+ 23  None ndahira imbere y’Imana ko utazampemukira njye n’abana banjye n’abazabakomokaho kandi ko urukundo rudahemuka nakugaragarije ari rwo nawe uzangaragariza, ukarugaragariza n’abantu bo muri iki gihugu utuyemo.”+ 24  Aburahamu aramusubiza ati: “Ndarahiye.” 25  Icyakora Aburahamu yabwiye Abimeleki ko hari iriba ry’amazi abagaragu ba Abimeleki batwaye ku ngufu.+ 26  Abimeleki aramusubiza ati: “Ibyo sinzi uwabikoze kandi nawe ntiwigeze ubimbwira. Ni ubwa mbere nabyumva.” 27  Nuko Aburahamu afata intama n’inka abiha Abimeleki maze bombi bagirana isezerano. 28  Igihe Aburahamu yafataga intama zirindwi z’ingore azikuye mu mukumbi akazishyira ukwazo, 29  Abimeleki yaramubajije ati: “Izo ntama zirindwi z’ingore ushyize ukwazo ni iz’iki?” 30  Aburahamu aramusubiza ati: “Ugomba kwemera izi ntama nguhaye kugira ngo zibe gihamya y’uko ari njye wacukuye iryo riba.” 31  Ni cyo cyatumye aho hantu ahita Beri-sheba*+ kuko ari ho bombi barahiriye. 32  Nuko bagirana isezerano+ i Beri-sheba, hanyuma Abimeleki na Fikoli umukuru w’ingabo ze basubira mu gihugu cy’Abafilisitiya.+ 33  Nyuma yaho atera igiti cy’umwesheri i Beri-sheba maze asingiza izina rya Yehova+ Imana ihoraho iteka ryose.+ 34  Aburahamu akomeza gutura mu gihugu cy’Abafilisitiya ahamara igihe kirekire.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “asiramura.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gukebwa.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Azaseka.”
Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.
Cyangwa “urubyaro ruzakwitirirwa.”
Cyangwa “uruhago.”
Bishobora kuba bisobanura “Iriba ry’Indahiro” cyangwa “Iriba ry’Intama Zirindwi.”