Intangiriro 24:1-67

  • Bashakira Isaka umugore (1-58)

  • Rebeka ahura na Isaka (59-67)

24  Icyo gihe Aburahamu yari ageze mu zabukuru, ashaje cyane kandi Yehova yari yaramuhaye umugisha muri byose.+  Umunsi umwe Aburahamu abwira umugaragu we wari mukuru mu bo mu rugo rwe, ari na we wari ushinzwe ibye byose,+ ati: “Shyira ukuboko kwawe munsi y’itako ryanjye.  Ngomba kukurahiza, ukarahira mu izina rya Yehova Imana y’ijuru n’isi ko utazashakira umuhungu wanjye umugore mu bakobwa b’Abanyakanani ntuyemo.+  Ahubwo uzajye mu gihugu cyanjye, kwa bene wacu,+ abe ari ho uvana umukobwa uzaba umugore w’umuhungu wanjye Isaka.”  Ariko uwo mugaragu aramubaza ati: “None se uwo mukobwa niyanga kuzana nanjye muri iki gihugu bizagenda bite? Ubwo se bizaba ari ngombwa ko nsubiza umuhungu wawe mu gihugu wavuyemo?”+  Aburahamu aramusubiza ati: “Uramenye ntuzasubizeyo umuhungu wanjye.+  Yehova, Imana nyiri ijuru watumye nsiga umuryango wa papa kandi nkava mu gihugu cya bene wacu,+ akavugana nanjye kandi akarahira+ ati: ‘iki gihugu+ nzagiha abazagukomokaho,’+ azohereza umumarayika we akuyobore,+ kandi aho ni ho uzakura umugore w’umuhungu wanjye.+  Ariko uwo mukobwa niyanga kuzana nawe, iyo ndahiro ntizaba ikikureba. Gusa ntugomba kuzajyanayo umuhungu wanjye.”  Nuko uwo mugaragu ashyira ukuboko kwe munsi y’itako rya shebuja Aburahamu, ararahira, amusezeranya ko azabikora.+ 10  Hanyuma uwo mugaragu afata ingamiya 10 mu ngamiya za shebuja, afata n’ibintu byiza by’ubwoko bwose mu byo shebuja yari atunze, maze ajya muri Mezopotamiya mu mujyi wa Nahori. 11  Amaherezo agera ku iriba ry’amazi ryari inyuma y’umujyi maze ahapfukamisha ingamiya. Hari nimugoroba, igihe abakobwa baba baje kuvoma. 12  Nuko aravuga ati: “Yehova Mana ya databuja Aburahamu, ndakwinginze ngo uyu munsi utume ngira icyo ngeraho kandi ugaragarize databuja Aburahamu urukundo rudahemuka. 13  Ubu mpagaze ku iriba ry’amazi kandi abakobwa bo muri uyu mujyi baje kuvoma. 14  Umukobwa ndi bubwire nti: ‘manura ikibindi cyawe cy’amazi nyweho,’ maze akambwira ati: ‘nywaho kandi n’ingamiya zawe ndaziha amazi,’ uwo ni we uri bube utoranyirije umugaragu wawe Isaka. Ibyo ni byo biri bumenyeshe ko wagaragarije databuja urukundo rudahemuka.” 15  Nuko atararangiza kuvuga, Rebeka umukobwa wa Betuweli+ umuhungu wa Miluka+ umugore w’umuvandimwe wa Aburahamu witwaga Nahori,+ aba arasohotse afite ikibindi ku rutugu. 16  Uwo mukobwa yari mwiza cyane, akiri isugi. Nta mugabo wari warigeze agirana na we imibonano mpuzabitsina. Nuko aramanuka agera ku iriba avomera amazi mu kibindi cye, hanyuma arazamuka. 17  Uwo mugaragu ahita yirukanka aragenda barahura maze aramubwira ati: “Wampaye amazi yo kunywa muri icyo kibindi cyawe.” 18  Na we aramusubiza ati: “Akira unywe databuja.” Nuko ahita amanura ikibindi agifata mu ntoki maze amuha amazi aranywa. 19  Amaze kumuha amazi yo kunywa, aramubwira ati: “Ingamiya zawe na zo ndaziha amazi kugeza igihe ziri burangirize kunywa.” 20  Amazi yari mu kibindi cye ayasuka vuba vuba aho ingamiya zanyweraga maze arirukanka ajya kuvoma andi mazi ku iriba, abikora kenshi, akomeza guha amazi ingamiya ze zose. 21  Hagati aho wa mugabo yamwitegerezaga acecetse kandi atangaye cyane, kugira ngo amenye niba Yehova yamuhaye umugisha mu rugendo rwe cyangwa atawumuhaye. 22  Nuko ingamiya zirangije kunywa, uwo mugabo amuha iherena ryo ku zuru rikozwe muri zahabu, ripima garama hafi esheshatu* n’udukomo tubiri twa zahabu twapimaga garama 114, two kwambara ku maboko. 23  Nuko uwo mugabo aramubaza ati: “Ndakwinginze mbwira, uri umukobwa wa nde? Ese iwanyu baducumbikira?” 24  Aramusubiza ati: “Ndi umukobwa wa Betuweli,+ umuhungu Miluka yabyaranye na Nahori.”+ 25  Yongeraho ati: “Dufite ubwatsi n’ibiryo by’amatungo byinshi kandi n’aho kurara harahari.” 26  Nuko uwo mugabo arapfukama akoza umutwe hasi ashimira Yehova, 27  aravuga ati: “Yehova Imana ya databuja Aburahamu nasingizwe, we wakomeje kugaragariza databuja urukundo rudahemuka kandi agasohoza ibyo yamusezeranyije. Yehova yanyoboye angeza ku bavandimwe ba databuja.” 28  Uwo mukobwa agenda yiruka abwira mama we n’abandi ibyo bintu. 29  Rebeka yari afite musaza we witwaga Labani. Nuko Labani+ ariruka asanga wa mugabo ku iriba. 30  Amaze kubona iherena ryo ku zuru n’udukomo two ku maboko mushiki we yari yambaye no kumva amagambo uwo mugabo yari yavuze, yahise ajya aho uwo mugabo yari ari, asanga agihagaze iruhande rw’ingamiya ze ku iriba. 31  Ahita amubwira ati: “Ngwino wowe wahawe umugisha na Yehova. Kuki ukomeza guhagarara hanze? Namaze gutegura inzu n’aho ingamiya ziri burare.” 32  Nuko uwo mugabo yinjira mu nzu maze akura* imitwaro ku ngamiya, aziha ibyatsi n’ibiryo by’amatungo kandi amuha amazi yo koza ibirenge bye n’iby’abantu bari kumwe na we. 33  Icyakora bamuhaye ibyokurya, aravuga ati: “Sinarya ntaravuga ikingenza.” Nuko Labani aramubwira ati: “Ngaho kivuge!” 34  Aravuga ati: “Ndi umugaragu wa Aburahamu.+ 35  Yehova yahaye databuja imigisha myinshi, atuma aba umukire cyane, kuko yamuhaye intama, inka, ifeza, zahabu, abagaragu, abaja, ingamiya n’indogobe.+ 36  Nanone kandi Sara umugore wa databuja yabyaranye na we umwana w’umuhungu ageze mu zabukuru+ kandi azamuha ibyo atunze byose.+ 37  None databuja yarandahije ati: ‘ntuzashakire umuhungu wanjye umugore mu bakobwa b’Abanyakanani bo muri iki gihugu ntuyemo.+ 38  Ntuzabikore. Ahubwo uzajye muri bene wacu,+ abe ari ho ushakira umuhungu wanjye umugore.’+ 39  Ariko mbwira databuja nti: ‘uwo mukobwa natemera kuzana nanjye, bizagenda bite?’+ 40  Na we arambwira ati: ‘Yehova, uwo nakoreye,+ azohereza umumarayika+ we ajyane nawe kandi rwose azaguha umugisha mu rugendo rwawe. Nawe uzajye iwacu mu muryango, abe ari ho ushakira umuhungu wanjye umugore.+ 41  Nugera mu muryango wanjye ntibaguhe uwo mukobwa, ntuzaba ugisabwa gukurikiza iyo ndahiro. Iyo ndahiro ntizaba igifite agaciro.’+ 42  “Uyu munsi, ubwo nari ngeze ku iriba, navuze nti: ‘Yehova, Mana ya databuja Aburahamu, niba koko umpaye umugisha muri uru rugendo rwanjye, 43  dore ubu mpagaze hano ku iriba ry’amazi. Nihagira umukobwa+ uza kuvoma amazi nkamubwira nti: “mpa amazi yo kunywa muri icyo kibindi cyawe,” 44  maze akambwira ati: “nywaho kandi n’ingamiya zawe ndaziha amazi,” uwo ni we Yehova ari bube yatoranyirije umuhungu wa databuja.’+ 45  “Igihe nari nkibwira ibyo bintu mu mutima wanjye, mbona Rebeka aje afite ikibindi ku rutugu, aramanuka agera ku iriba avoma amazi. Hanyuma ndamubwira nti: ‘mpa amazi yo kunywa.’+ 46  Nuko ahita akura ikibindi ku rutugu, arambwira ati: ‘nywaho+ kandi n’ingamiya zawe ndaziha amazi.’ Nuko nywaho kandi n’ingamiya aziha amazi. 47  Hanyuma ndamubaza nti: ‘uri umukobwa wa nde?’ Na we aransubiza ati: ‘ndi umukobwa wa Betuweli umuhungu Nahori yabyaranye na Miluka.’ Nuko mwambika iherena ku zuru n’udukomo ku maboko.+ 48  Nuko mfukama imbere ya Yehova nkoza umutwe hasi maze nsingiza Yehova Imana ya databuja Aburahamu,+ we wanyoboye mu nzira ikwiriye kugira ngo nsabire umuhungu wa databuja umukobwa kwa bene wabo. 49  None rero, niba rwose mugaragarije databuja urukundo rudahemuka nimubimbwire. Kandi rwose ntimumutenguhe. Niba atari byo nabwo nimubimbwire ndebe ahandi nerekeza.”+ 50  Hanyuma Labani na Betuweli baramusubiza bati: “Ibyo byaturutse kuri Yehova. Ntidushobora kugira icyo turenzaho.* 51  Dore Rebeka ari imbere yawe. Mufate umujyane, abe umugore w’umuhungu wa shobuja nk’uko Yehova yabivuze.” 52  Umugaragu wa Aburahamu yumvise uko bamushubije, ahita apfukama imbere ya Yehova akoza umutwe hasi. 53  Nuko uwo mugaragu azana ibintu by’ifeza, ibya zahabu n’imyenda, abiha Rebeka kandi aha musaza we na mama we ibintu by’agaciro kenshi. 54  Ibyo birangiye, we n’abantu bari kumwe na we bararya baranywa kandi iryo joro barara aho. Hanyuma uwo mugaragu abyutse mu gitondo aravuga ati: “Nimunsezerere nsubire kwa databuja.” 55  Musaza wa Rebeka na mama we baramusubiza bati: “Reka uyu mukobwa amarane natwe indi minsi 10 abone kugenda.” 56  Na we arababwira ati: “Mwintinza kandi Yehova yarampaye umugisha mu rugendo rwanjye. Nimunsezerere kugira ngo nsubire kwa databuja.” 57  Baramubwira bati: “Reka duhamagare umukobwa tumubaze.” 58  Bahamagara Rebeka baramubaza bati: “Ese urajyana n’uyu mugabo?” Na we arasubiza ati: “Ndajyana na we.” 59  Nuko basezera kuri mushiki wabo Rebeka+ n’uwari ushinzwe kumwitaho,+ basezera n’umugaragu wa Aburahamu n’abantu bari kumwe na we. 60  Basabira Rebeka umugisha, baramubwira bati: “Mushiki wacu, uzabyare, abagukomokaho* babe benshi cyane kandi bazigarurire imijyi* y’abanzi babo.”+ 61  Hanyuma Rebeka n’abaja be burira ingamiya, bakurikira uwo mugaragu. Nuko uwo mugaragu na Rebeka baragenda. 62  Icyo gihe Isaka yari aje aturutse i Beri-lahayi-royi+ kuko yari atuye i Negebu.+ 63  Yari yagiye ku gasozi butangiye kwira kugira ngo atekereze.+ Nuko agiye kubona, abona ingamiya zije zimusanga. 64  Rebeka na we arebye abona Isaka maze ahita ava ku ngamiya. 65  Hanyuma abaza uwo mugaragu ati: “Uriya mugabo ugenda ku gasozi uje adusanga, ni nde?” Uwo mugaragu aramusubiza ati: “Ni databuja.” Nuko afata umwenda we aritwikira. 66  Uwo mugaragu abwira Isaka ibyo yakoze byose. 67  Hanyuma Isaka ajyana Rebeka mu ihema rya mama we Sara.+ Uko ni ko Rebeka yabaye umugore we. Isaka aramukunda cyane,+ bimwibagiza agahinda yatewe no gupfusha mama we.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kimwe cya kabiri cya Shekeli.” Shekeli imwe yanganaga na garama 11,4. Reba Umugereka wa B14.
Uyu uvugwa aha birashoboka ko ari Labani.
Cyangwa “ntidushobora kugira icyo tugusubiza cyaba icyiza cyangwa ikibi.”
Cyangwa “urubyaro.”
Cyangwa “amarembo.”