Intangiriro 28:1-22

  • Isaka yohereza Yakobo i Padani-aramu (1-9)

  • Inzozi za Yakobo ari i Beteli (10-22)

    • Imana isubiriramo Yakobo isezerano ryayo (13-15)

28  Isaka ahamagara Yakobo, amuha umugisha kandi aramutegeka ati: “Ntuzashake umugore mu bakobwa b’Abanyakanani.+  Jya i Padani-aramu kwa sogokuru wawe Betuweli maze ushake umugore mu bakobwa ba Labani+ musaza wa mama wawe.  Imana Ishoborabyose izaguha umugisha, ubyare abana benshi kandi rwose abazagukomokaho bazaba benshi cyane.+  Izaguha umugisha yasezeranyije Aburahamu,+ wowe n’abazagukomokaho kugira ngo iki gihugu utuyemo uri umwimukira, ari na cyo Imana yahaye Aburahamu,+ kizabe icyawe.”  Nuko Isaka yohereza Yakobo, ajya kwa Labani i Padani-aramu. Labani yari umuhungu wa Betuweli w’Umwarameyi,+ akaba na musaza wa Rebeka.+ Rebeka yari mama wa Yakobo na Esawu.  Esawu abona ko Isaka ahaye Yakobo umugisha, akamwohereza i Padani-aramu gushakayo umugore kandi ko igihe yamuhaga umugisha yamutegetse ati: “Ntuzashake umugore mu bakobwa b’Abanyakanani.”+  Nanone Esawu abona ko Yakobo yumviye ababyeyi be akajya i Padani-aramu.+  Ibyo bituma Esawu amenya ko Isaka atishimira abagore b’Abanyakanani.+  Nuko Esawu ajya kwa Ishimayeli ashakayo undi umugore witwaga Mahalati, nubwo yari asanzwe afite abandi bagore.+ Mahalati yari umukobwa wa Ishimayeli umuhungu wa Aburahamu. Nanone yari mushiki wa Nebayoti. 10  Yakobo ava i Beri-sheba yerekeza i Harani.+ 11  Hanyuma agera ahantu maze yitegura kuharara kubera ko izuba ryari ryarenze. Nuko afata rimwe mu mabuye yari aho araryisegura araryama.+ 12  Atangira kurota maze abona esikariye* zitangiriye ku isi zikagera mu ijuru, abona abamarayika b’Imana bazizamukaho, bakanazimanukaho.+ 13  Yehova yari hejuru aho izo esikariye zirangirira maze aravuga ati: “Ndi Yehova Imana ya sogokuru wawe Aburahamu n’Imana ya Isaka.+ Iki gihugu uryamyemo nzakiguha, wowe n’abazagukomokaho.+ 14  Nanone abazagukomokaho bazaba benshi cyane bangane n’umukungugu wo ku isi.+ Bazakwirakwira hirya no hino, mu burengerazuba, mu burasirazuba, mu majyaruguru no mu majyepfo. Wowe n’abazagukomokaho muzatuma imiryango yose yo ku isi ibona umugisha.*+ 15  Rwose ndi kumwe nawe. Nzakurinda aho uzanyura hose kandi nzakugarura muri iki gihugu.+ Sinzagutererana kugeza aho nzasohoreza ibyo nagusezeranyije byose.”+ 16  Nuko Yakobo arakanguka maze aravuga ati: “Ni ukuri Yehova ari aha hantu kandi sinari mbizi.” 17  Aratinya cyane maze aravuga ati: “Mbega ahantu hateye ubwoba! Aha hantu ni inzu y’Imana rwose!+ Kandi iri ni ryo rembo ry’ijuru.”+ 18  Yakobo azinduka kare mu gitondo afata rya buye yari yiseguye maze ararishinga ngo rizabe urwibutso, arisukaho amavuta.+ 19  Nuko aho hantu ahita Beteli* ariko mbere uwo mujyi witwaga Luzi.+ 20  Yakobo asezeranya Imana ati: “Nukomeza kumfasha kandi ukandinda muri uru rugendo ndimo, ukampa ibyokurya n’imyenda yo kwambara, 21  nkazagaruka iwacu amahoro, Yehova, uzaba ugaragaje ko uri Imana yanjye. 22  Iri buye nshinze ngo rizabe urwibutso, rizaba inzu yawe+ kandi ikintu cyose uzampa, nzajya nguhaho kimwe cya cumi.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “urwego.”
Cyangwa “yihesha umugisha.”
Bisobanura ngo: “Inzu y’Imana.”