Intangiriro 34:1-31

  • Dina afatwa ku ngufu (1-12)

  • Uburyarya bw’abahungu ba Yakobo (13-31)

34  Umukobwa Leya yari yarabyaranye na Yakobo witwaga Dina,+ yakundaga kujya gusura abakobwa bo muri icyo gihugu.+  Nuko Shekemu umuhungu wa Hamori w’Umuhivi,+ umutware w’icyo gihugu, aramubona maze amufata ku ngufu.  Nuko Shekemu akunda cyane Dina umukobwa wa Yakobo, amwimariramo, maze akajya amubwira amagambo meza kugira ngo na we amukunde.  Amaherezo Shekemu abwira papa we Hamori+ ati: “Nsabira uyu mukobwa, azambere umugore.”  Yakobo yumva ko umukobwa we Dina bamutesheje agaciro. Icyo gihe abahungu be bari mu gasozi baragiye amatungo. Yakobo ntiyagira uwo abibwira, ategereza igihe abahungu be bari kugarukira.  Nyuma yaho, papa wa Shekemu witwaga Hamori, ajya kwa Yakobo kuvugana na we.  Ariko abahungu ba Yakobo babyumvise bari mu gasozi, bahita bataha. Barababara kandi bararakara cyane kubera ko Shekemu yari yakoreye Isirayeli ibiteye isoni, ubwo yafataga ku ngufu umukobwa wa Yakobo,+ kandi ibintu nk’ibyo bitari bikwiriye gukorwa.+  Hamori arababwira ati: “Umuhungu wanjye Shekemu yakunze cyane umukobwa wanyu. None ndabinginze nimumumuhe abe umugore we,  maze tujye dushyingirana, muduhe abakobwa banyu natwe tubahe abacu.+ 10  Mushobora guturana natwe, mugatura aho mushaka hose muri iki gihugu. Muzakibemo, mugicururizemo kandi mukiboneremo ubutunzi.” 11  Shekemu na we abwira papa wa Dina na basaza be ati: “Nimumpa icyo mbasabye, icyo muzanyaka cyose nzakibaha. 12  Uko inkwano n’impano muzansaba bizaba bingana kose,+ nzabitangana umutima mwiza, ariko munshyingire uwo mukobwa.” 13  Abahungu ba Yakobo basubiza Shekemu na papa we Hamori babaryarya, bitewe n’uko Shekemu yari yatesheje agaciro mushiki wabo Dina. 14  Nuko barababwira bati: “Ntidushobora gukora ikintu nk’icyo, ngo dushyingire mushiki wacu umuntu utarakebwe,*+ kubera ko byaba bidukojeje isoni. 15  Twabyemera ari uko mutwemereye iki kintu kimwe gusa: Ni uko mwamera nkatwe, umuntu wese w’igitsina gabo wo muri mwe agakebwa.+ 16  Ni bwo tuzajya tubaha abakobwa bacu, namwe mukaduha abanyu, kandi tuzaturana namwe rwose tube umuryango umwe. 17  Ariko nimutatwumvira ngo mukebwe, turabaka umukobwa wacu tumujyane.” 18  Nuko ibyo bavuze bishimisha Hamori+ n’umuhungu we Shekemu.+ 19  Uwo musore ntiyatinze gukora ibyo yasabwe,+ kuko yakundaga cyane umukobwa wa Yakobo. Shekemu ni we wari umunyacyubahiro kurusha abo mu rugo rwa papa we bose. 20  Hamori n’umuhungu we Shekemu bajya mu irembo ry’umujyi wabo, babwira abantu bose bo muri uwo mujyi+ bati: 21  “Bariya bantu badushakira amahoro. Nuko rero, mubareke bature muri iki gihugu, bagicururizemo, kuko igihugu ari kinini ku buryo bagituramo. Bashobora kudushyingira abakobwa babo, natwe tukabashyingira abacu.+ 22  Ariko bazemera guturana natwe tube umuryango umwe ari uko gusa twubahirije iki kintu kimwe: Ni uko abantu bose b’igitsina gabo bo muri twe bakebwa nk’uko na bo bakebwe.+ 23  Ibyo bafite byose, ubutunzi n’amatungo yabo yose bizaba ibyacu. Nimureke gusa tubemerere baturane natwe.” 24  Nuko abantu bose bo muri uwo mujyi bumvira Hamori n’umuhungu we Shekemu, maze abantu bose b’igitsina gabo bo muri uwo mujyi, barakebwa. 25  Ariko ku munsi wa gatatu, igihe abagabo bo muri uwo mujyi bababaraga cyane, abahungu babiri ba Yakobo, ari bo Simeyoni na Lewi, basaza ba Dina,+ bafata inkota zabo binjira muri uwo mujyi nta wubizi, bica abo bagabo bose.+ 26  Bicisha inkota Hamori n’umuhungu we Shekemu. Hanyuma bavana Dina mu nzu ya Shekemu baragenda. 27  Abandi bahungu ba Yakobo bajya muri abo bantu bari bishwe, nuko basahura uwo mujyi, kubera ko bari batesheje agaciro mushiki wabo.+ 28  Batwara intama, ihene n’indogobe byabo. Batwaye ibintu byose byari mu mujyi n’ibyari ku gasozi. 29  Nanone batwaye ibyo bari batunze byose, batwara abana babo bato bose n’abagore babo basahura n’ibintu byose byari mu mazu yabo. 30  Nuko Yakobo abwira Simeyoni na Lewi+ ati: “Munshyize mu bibazo bikomeye, kuko mutumye abatuye iki gihugu, ari bo Banyakanani n’Abaperizi, bazanyanga cyane. Kubera ko turi bake, bazishyira hamwe bantere, banyice, bice n’abo mu rugo rwanjye.” 31  Na bo baramusubiza bati: “Ese birakwiriye ko mushiki wacu afatwa nk’indaya?”

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “utarasiramuwe.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gukebwa.”