Intangiriro 39:1-23
39 Yozefu yari yarajyanywe muri Egiputa,+ maze Umunyegiputa witwaga Potifari+ wari umutware mu rugo rwa Farawo, ari na we wayoboraga abarindaga Farawo, amugura n’Abishimayeli+ bari baramuzanyeyo.
2 Icyakora Yehova yakomeje gufasha Yozefu.+ Ni yo mpamvu ibyo yakoraga byose byagendaga neza, bituma shebuja w’Umunyegiputa amugira umuyobozi w’imirimo ikorerwa mu rugo rwe.
3 Shebuja abona ko Yehova afasha Yozefu, kandi ko ikintu cyose Yozefu yakoraga, Yehova yatumaga kigenda neza.
4 Shebuja wa Yozefu akomeza kumukunda kandi amugira umukozi we wihariye. Yageze n’ubwo amuha inshingano yo kugenzura ibyo mu rugo rwe n’ibyo yari atunze byose.
5 Uhereye igihe Potifari yamuhereye inshingano yo kugenzura urugo rwe rwose n’ibyo yari atunze byose, Yehova yakomeje guha umugisha urugo rwe abigiriye Yozefu kandi Yehova yakomeje guha umugisha ibyo Potifari yari atunze mu nzu byose n’ibyari mu murima byose.+
6 Amaherezo Potifari ashinga Yozefu ibye byose. Potifari nta kindi yagenzuraga uretse ibyo yaryaga. Nuko Yozefu arakura, aba umuntu uteye neza kandi ufite mu maso heza.
7 Nyuma yaho, umugore wa Potifari atangira kujya areba Yozefu akamubwira ati: “Reka turyamane.”
8 Ariko Yozefu akabyanga, akabwira umugore wa Potifari ati: “Dore databuja ntangenzura mu byo yanshinze muri uru rugo, kandi yampaye inshingano yo kwita ku byo atunze byose.
9 Nta wunduta muri uru rugo, kandi nta kintu na kimwe databuja atampaye uretse wowe, kuko uri umugore we. None nabasha nte gukora ikintu kibi cyane bigeze aho? Naba nkoze icyaha kandi rwose nkaba mpemukiye Imana.”+
10 Nuko akajya abimubwira buri munsi, ariko Yozefu akabyanga, ntaryamane na we cyangwa ngo amarane na we igihe bari bonyine.
11 Umunsi umwe, Yozefu yinjira mu nzu agiye gukora imirimo ye nk’uko byari bisanzwe mu yindi minsi, kandi nta wundi muntu wari aho mu nzu.
12 Nuko uwo mugore afata umwenda Yozefu yari yambaye aramubwira ati: “Turyamane!” Ariko Yozefu amusigira uwo mwenda, arahunga ajya hanze.
13 Uwo mugore abonye ko amusigiye umwenda we agahungira hanze,
14 atangira gutabaza ahamagara abo mu rugo, arababwira ati: “Dore umugabo wanjye yazanye uriya Muheburayo kugira ngo adukoze isoni. Yaje ashaka kuryamana nanjye, ariko ntangira gutabaza mvuza induru cyane.
15 Nuko yumvise mvugije induru, asiga umwenda we iruhande rwanjye, arahunga ajya hanze.”
16 Agumisha uwo mwenda iruhande rwe kugeza igihe shebuja wa Yozefu yatahiye.
17 Nuko uwo mugore asubiramo ibyo yari yavuze mbere aramubwira ati: “Wa mugaragu w’Umuheburayo watuzaniye, yaje aho ndi ashaka kunkoza isoni.
18 Ariko ntangiye gutabaza mvuza induru cyane, ahita asiga umwenda we iruhande rwanjye ahungira hanze.”
19 Shebuja yumvise amagambo umugore we amubwiye, agira ati: “Ibi ni byo umugaragu wawe yakoze,” ahita arakara cyane.
20 Nuko shebuja wa Yozefu aramufata, amujyana muri gereza, aho bashyiraga imfungwa z’umwami. Yozefu akomeza kuba muri iyo gereza.+
21 Ariko Yehova yakomeje gufasha Yozefu kandi akomeza kumugaragariza urukundo rudahemuka, atuma umukuru wa gereza amwishimira.+
22 Nuko uwo mukuru wa gereza aha Yozefu inshingano yo kuyobora imfungwa zose zo muri iyo gereza, kandi n’imirimo yose zakoraga ni we wayigenzuraga.+
23 Uwo mukuru wa gereza nta kintu na kimwe yari akigenzura mu byo Yozefu yari ashinzwe byose, kuko Yehova yafashaga Yozefu, kandi ibyo Yozefu yakoraga byose, Yehova yatumaga bigenda neza.+