Intangiriro 48:1-22
48 Nyuma y’ibyo babwira Yozefu bati: “Dore papa wawe akomeje kugira intege nke.” Nuko ajyana n’abahungu be babiri, ari bo Manase na Efurayimu, ajya kureba papa we.+
2 Babwira Yakobo bati: “Umuhungu wawe Yozefu aje kukureba.” Nuko Isirayeli arihangana yicara ku buriri bwe.
3 Yakobo abwira Yozefu ati:
“Imana Ishoborabyose yambonekeye ndi i Luzi mu gihugu cy’i Kanani maze impa umugisha.+
4 Yarambwiye iti: ‘nzatuma ubyara abana benshi kandi uzakomokwaho n’abantu benshi.+ Iki gihugu nzagiha abazagukomokaho, bagituremo iteka ryose.’+
5 None rero, abahungu bawe babiri wabyariye mu gihugu cya Egiputa mbere y’uko mpagusanga, ni abanjye.+ Efurayimu na Manase ni abanjye kimwe na Rubeni na Simeyoni.+
6 Ariko abana uzabyara nyuma yabo bazaba abawe. Bazitirirwa amazina y’abo bakuru babo babiri kandi bazahabwa umurage* mu mugabane w’abo bakuru babo.+
7 Igihe navaga i Padani, Rasheli yapfuye+ turi kumwe mu nzira tugeze mu gihugu cy’i Kanani, dushigaje urugendo rurerure ngo tugere muri Efurata.+ Nuko mushyingura aho ngaho ku nzira ijya Efurata, ari ho Betelehemu.”+
8 Hanyuma Isirayeli abona abana ba Yozefu aramubaza ati: “Aba ni ba nde?”
9 Yozefu asubiza papa we ati: “Ni abana Imana yampereye muri iki gihugu.”+ Yakobo aramubwira ati: “Bigize hino mbahe umugisha.”+
10 Icyo gihe Isirayeli yari yarahumye bitewe n’uko yari ashaje. Ntiyari akibona. Nuko Yozefu amwegereza abana be maze Isirayeli arabasoma kandi arabahobera.
11 Isirayeli abwira Yozefu ati: “Sinatekerezaga ko nzongera kukubona,+ ariko Imana itumye mbona n’abagukomokaho.”
12 Hanyuma Yozefu abakura hafi ya papa we, apfukama imbere ye akoza umutwe hasi.
13 Yozefu arabafata uko ari babiri, afata Efurayimu+ n’ukuboko kw’iburyo amushyira mu kuboko kw’ibumoso kwa Isirayeli, afata na Manase+ n’ukuboko kw’ibumoso amushyira mu kuboko kw’iburyo kwa Isirayeli, arabamwegereza.
14 Icyakora Isirayeli arambura ukuboko kwe kw’iburyo, ashyira ikiganza ku mutwe wa Efurayimu nubwo ari we wari muto, ikiganza cye cy’ibumoso agishyira ku mutwe wa Manase. Ibyo yabikoze ku bushake kubera ko yari azi ko Manase ari we wari imfura.+
15 Nuko aha Yozefu umugisha aramubwira ati:+
“Imana y’ukuri, iyo sogokuru Aburahamu na papa Isaka bakoreraga,+Imana y’ukuri yakomeje kundinda mu buzima bwanjye bwose kugeza uyu munsi,+
16 Yo yakoresheje umumarayika, akankiza ingorane zanjye zose,+ ihe umugisha aba bana.+
Bazitirirwe izina ryanjye, bitirirwe n’izina rya sogokuru Aburahamu na papa wanjye Isaka,Kandi babyare babe benshi mu isi.”+
17 Yozefu abonye ko papa we akomeje gushyira ikiganza cye cy’iburyo ku mutwe wa Efurayimu, ntibyamushimisha maze ashaka gufata ukuboko kwa papa we ngo agukure ku mutwe wa Efurayimu, agushyire ku mutwe wa Manase.
18 Nuko Yozefu aramubwira ati: “Papa wibigenza utyo, kuko uyu ari we mwana w’imfura.+ Shyira ikiganza cyawe cy’iburyo ku mutwe we.”
19 Ariko papa we akomeza kubyanga aravuga ati: “Ndabizi mwana wa, ndabizi. Na we azakomokwaho n’abantu benshi kandi bazagira imbaraga. Ariko murumuna we azakomera amurute+ kandi abazamukomokaho bazaba benshi bakwire mu bihugu byinshi.”+
20 Akomeza kubaha umugisha kuri uwo munsi,+ agira ati:
“Abisirayeli bajye bakuvuga batanga umugisha, bagira bati:
‘Imana ikugire nka Efurayimu, ikugire nka Manase.’”
Uko ni ko yakomeje gushyira Efurayimu imbere ya Manase.
21 Hanyuma Isirayeli abwira Yozefu ati: “Dore ngiye gupfa.+ Ariko Imana izakomeza kubafasha kandi izabasubiza mu gihugu cya ba sogokuruza.+
22 Nanjye nguhaye igice kimwe cy’ubutaka kiruta icy’abavandimwe bawe, icyo nambuye Abamori nkoresheje inkota yanjye n’umuheto wanjye.”
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.