Kuva 15:1-27
15 Icyo gihe Mose n’Abisirayeli baririmbira Yehova iyi ndirimbo+ bagira bati:
“Ndaririmbira Yehova kuko yatsinze burundu.+
Yajugunye mu nyanja ifarashi n’uyigenderaho.+
2 Yah* ni we mbaraga zanjye n’ubushobozi bwanjye kuko ari we gakiza kanjye.+
Ni we Mana yanjye, nzajya musingiza.+ Ni we Mana ya papa+ kandi nzamuhesha ikuzo.+
3 Yehova ni intwari mu ntambara.+ Yehova ni ryo zina rye.+
4 Yajugunye mu nyanja ingabo za Farawo n’amagare ye y’intambara,+Kandi abarwanyi be b’intwari barohamye mu Nyanja Itukura.+
5 Barengewe n’amazi menshi cyane. Bamanutse nk’ibuye bagera hasi cyane.+
6 Yehova, ukuboko kwawe kw’iburyo gufite imbaraga nyinshi.+
Yehova, ukuboko kwawe kw’iburyo kumenagura umwanzi.
7 Ububasha bwawe burahebuje, urimbura abakwigomekaho.+
Wohereza uburakari bwawe bumeze nk’umuriro waka cyane, bukabatwika bagashya nk’ibikenyeri.
8 Umwuka wawe watumye amazi yirundarunda,Ahagarara nk’urukuta,Amazi yo mu nyanja hagati arafatana.
9 Umwanzi yaravuze ati: ‘nzabakurikira! Nzabafata!
Nzagabanya abantu ibyo nambuye abanzi banjye! Nzafata ibyo nshaka byose!
Nzakura inkota yanjye! Ukuboko kwanjye kuzabirukana!’+
10 Wahuhishije umwuka wawe, inyanja irabarengera.+
Barohamye nk’icyuma kiremereye mu mazi ateye ubwoba.
11 Yehova, mu mana zose ni iyihe ihwanye nawe?+
Ni iyihe ihwanye nawe, ko wera bihebuje?+
Ni wowe ukwiriye gutinywa no kuririmbirwa indirimbo zo kugusingiza, wowe ukora ibitangaza.+
12 Warambuye ukuboko kwawe kw’iburyo, isi irabamira.+
13 Urukundo rwawe ni rwo rwatumye uyobora abo wacunguye.+
Imbaraga zawe ni zo uzabayoboza ubatuze ahantu hawe hera.
14 Abantu bazabyumva+ bagire ubwoba bwinshi batitire.
Abatuye mu Bufilisitiya bazagira imibabaro.
15 Icyo gihe abatware bo muri Edomu bazahangayika cyane.*
Abategetsi bakomeye* b’i Mowabu bazagira ubwoba bwinshi batitire.+
Abatuye i Kanani bose bazacika intege, babure imbaraga.+
16 Bazafatwa n’ubwoba batinye.+
Yehova, bazahagarara batanyeganyega nk’ibuye bitewe no gukomera k’ukuboko kwawe,Kugeza aho abantu bawe bazaba bamaze gutambuka,Kugeza aho abantu witoranyirije+ bazaba bamaze kugenda.+
17 Yehova, uzabazana ubashyire ku musozi wawe,*+Uzabashyira ahantu witeguriye ngo uhature.
Yehova, uzabashyira mu rusengero rwawe rwashyizweho n’amaboko yawe.
18 Yehova azaba umwami iteka ryose.+
19 Igihe amafarashi ya Farawo n’amagare ye y’intambara n’abarwanira ku mafarashi be bajyaga mu nyanja,+Yehova yagaruye amazi y’inyanja arabarengera,+Ariko Abisirayeli bo bagenda mu nyanja ku butaka bwumutse.”+
20 Nuko umuhanuzikazi Miriyamu, mushiki wa Aroni, afata ishako* maze abagore bose basohokana na we bafite amashako babyina.
21 Abagabo barateraga Miriyamu akikiriza ati:
“Muririmbire Yehova kubera ko yatsinze burundu.+
Yajugunye mu nyanja ifarashi n’uyigenderaho.”+
22 Hanyuma Mose avana Abisirayeli ku Nyanja Itukura berekeza mu butayu bwa Shuri, bagenda iminsi itatu mu butayu ariko ntibabona amazi.
23 Amaherezo bagera i Mara,+ ariko ntibashobora kunywa amazi y’i Mara kuko yashariraga. Ni cyo cyatumye ahita Mara.*
24 Abantu batangira kwitotombera Mose+ bati: “Turanywa iki?”
25 Mose atakira Yehova.+ Yehova amwereka igiti maze Mose akijugunya mu mazi, amazi areka gusharira.
Aho ngaho ni ho Imana yabashyiriyeho itegeko n’ihame ryari kuzajya rishingirwaho mu kubacira urubanza kandi aho ni ho yabageragereje.+
26 Irababwira iti: “Nimwumvira ijwi rya Yehova Imana yanyu mudaciye ku ruhande maze mugakora ibyo gukiranuka mu maso ye, mukumvira amategeko ye kandi mugakurikiza amabwiriza ye yose,+ nta ndwara n’imwe nzabateza mu zo nateje Abanyegiputa+ kuko ndi Yehova ubakiza.”+
27 Hanyuma bagera muri Elimu, ahari amasoko 12 y’amazi n’ibiti by’imikindo 70. Nuko bashinga amahema hafi y’amazi.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.
^ Cyangwa “abategetsi b’abanyagitugu.”
^ Cyangwa “bazahagarika umutima.”
^ Cyangwa “umusozi w’umurage wawe.”
^ Ni akagoma gato bavuza bafashe mu ntoki.
^ Bisobanura “gusharira.”