Kuva 21:1-36
21 “Aya ni yo mategeko uzabaha:+
2 “Nugura umugaragu w’Umuheburayo,+ azagukorere imyaka itandatu, ariko mu mwaka wa karindwi uzamureke yigendere nta cyo yishyuye.+
3 Niba yaraje ari wenyine, azagende wenyine. Niba yari afite umugore, azajyane n’umugore we.
4 Ariko shebuja namushakira umugore bakabyarana abana b’abahungu cyangwa b’abakobwa, uwo mugore n’abana be bazaba aba shebuja, maze uwo mugaragu agende wenyine.+
5 Ariko uwo mugaragu namwinginga avuga ati: “Rwose nkunze databuja n’umugore wanjye n’abana banjye kandi sinshaka kugenda ngo nigenge,”+
6 icyo gihe shebuja azamuzane hafi y’urugi cyangwa imbere y’umuryango, maze amutobore ugutwi akoresheje akuma gasongoye,* kandi Imana y’ukuri izaba umuhamya wabyo. Nuko uwo mugaragu azakorere shebuja iteka ryose.
7 “Umuntu nagurisha umukobwa we ngo abe umuja, ntazasezererwa ngo ave kwa shebuja nk’uko abagaragu basezererwa.
8 Shebuja niyumva atamwishimiye ngo amugire undi mugore we* ahubwo akamugurisha, ntazamugurishe ku munyamahanga kuko azaba yaramuhemukiye.
9 Kandi namushyingira umuhungu we, azamukorere nk’ibyo yakorera umukobwa we.
10 Uwo muhungu nashaka undi mugore, ntakagire icyo agabanya ku byo yahaga+ uwo mugore wa mbere, byaba ibimutunga cyangwa imyambaro, kandi ntakareke kugirana na we imibonano mpuzabitsina.
11 Natamuha ibyo bintu uko ari bitatu, uwo mugore azigendere nta mafaranga atanze.
12 “Umuntu nakubita undi akamwica, na we bazamwice.+
13 Ariko niba yamwishe atabishaka kandi Imana y’ukuri ikareka bikabaho, icyo gihe nzashyiraho ahantu ashobora guhungira.+
14 Umuntu narakarira mugenzi we kugeza ubwo amwica abigambiriye, muzamufate mumwice,+ nubwo yaba yahungiye ku gicaniro* cyanjye.+
15 Umuntu ukubita papa we cyangwa mama we azicwe.+
16 “Umuntu natwara undi+ akamugurisha cyangwa bakamumufatana,+ azicwe.+
17 “Umuntu niyifuriza ibibi* papa we cyangwa mama we, azicwe.+
18 “Dore uko bizagenda abantu nibatongana maze umwe agakubita mugenzi we ibuye cyangwa ingumi ntapfe ariko akarwara agahera mu buriri:
19 Niba ashobora guhaguruka akagendagenda hanze yishingikirije ku nkoni, icyo gihe uwamukubise ntazahanwe, ahubwo azamwishyure igihe yamaze adakora kugeza aho akiriye.
20 “Umuntu nakubita inkoni umugaragu we cyangwa umuja we akamwica, azabihanirwe.+
21 Ariko namara umunsi umwe cyangwa ibiri atarapfa, shebuja ntazahanwe kuko yamuguze amafaranga ye.
22 “Umuntu narwana n’undi bagahutaza umugore utwite, maze umwana atwite akavuka igihe kitageze+ ariko ntihagire upfa, uwakosheje agomba kwishyura icyo azacibwa n’umugabo w’uwo mugore, kandi azagitange byemejwe n’abacamanza.+
23 Ariko nihagira upfa, na we azicwe.+
24 Umennye undi ijisho na we bazamumene ijisho. Uciye undi ikiganza na we bazamuce ikiganza. Uciye undi ikirenge na we bazamuce ikirenge.+
25 Uwokeje undi na we bazamwotse. Ukomerekeje undi na we bazamukomeretse. Ukubise undi na we bazamukubite.
26 “Umuntu nakubita umugaragu we cyangwa umuja we akamumena ijisho, azamureke agende yigenge bitewe n’ijisho rye yamennye.+
27 Nakubita umugaragu we cyangwa umuja we akamukura iryinyo, azamusezerere yigenge bitewe n’iryinyo rye yakuye.
28 “Ikimasa nicyica umugabo cyangwa umugore agapfa, icyo kimasa bazagitere amabuye gipfe,+ ariko ntihazagire urya inyama zacyo, kandi nyiri icyo kimasa ntazahanwe.
29 Ariko niba icyo kimasa cyari gisanzwe cyica kandi nyiracyo akaba yarabibwiwe maze ntakirinde, kikica umugabo cyangwa umugore agapfa, icyo kimasa bazagitere amabuye gipfe kandi na nyiracyo yicwe.
30 Ariko nyiracyo nasabwa kugira icyo yishyura* kugira ngo aticwa, azatange icyo bazamuca cyose.
31 Nicyica umuhungu cyangwa umukobwa agapfa, nyiracyo azakorerwe ibihuje n’iryo tegeko.
32 Ariko nicyica umugaragu cyangwa umuja agapfa, azahe shebuja ifeza ingana na garama 342,* kandi icyo kimasa bazagitere amabuye gipfe.
33 “Umuntu napfundura umwobo cyangwa agacukura umwobo ntawupfundikire, maze hakagwamo itungo, ryaba ikimasa cyangwa indogobe,
34 nyiri uwo mwobo azaririhe.+ Azahe ikiguzi nyiri iryo tungo ryapfuye, asigarane intumbi.
35 Ikimasa cy’umuntu nikirwana n’ikimasa cy’undi kikacyica, bazagurishe ikimasa kizima bagabane ikiguzi cyacyo, kandi n’icyapfuye bazakigabane.
36 Ariko niba byari bisanzwe bizwi ko icyo kimasa cyica ariko nyiracyo ntakirinde, azishyure. Ikimasa azakirihe ikindi, maze atware icyapfuye.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “uruhindu.”
^ Cyangwa “inshoreke.”
^ Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Cyangwa “navuma.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”
^ Cyangwa “incungu.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Shekeli 30.” Shekeli imwe yanganaga na garama 11,4. Reba Umugereka wa B14.