Kuva 25:1-40
25 Yehova abwira Mose ati:
2 “Bwira Abisirayeli banzanire impano, kandi mujye mwakira impano umuntu wese ampa abikuye ku mutima.+
3 Izi ni zo mpano bazabaha: Zahabu,+ ifeza+ n’umuringa.+
4 Bazabahe ubudodo bw’ubururu, ubwoya buteye ibara ry’isine, ubudodo bw’umutuku, ubudodo bwiza n’ubwoya bw’ihene.
5 Bazabahe impu z’amapfizi y’intama ziteye ibara ry’umutuku, impu z’inyamaswa zitwa tahashi n’imbaho z’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya.+
6 Nanone bazabahe amavuta y’amatara,+ amavuta ahumura yo kuvangwa n’amavuta yera+ akanavangwa n’umubavu* uhumura neza,+
7 amabuye ya onigisi n’amabuye yo gushyira kuri efodi*+ no ku gitambaro cyo kwambara mu gituza.+
8 Muzanyubakire ihema* kuko nzabana namwe.+
9 Muzubake iryo hema n’ibikoresho byaryo mukurikije uko ngiye kubikwereka.*+
10 “Muzabaze Isanduku mu mbaho z’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya. Uburebure bwayo buzabe metero imwe na santimetero 11,* ubugari bwayo buzabe santimetero 67 n’ubuhagarike bube santimetero 67.*+
11 Uzayisige zahabu itavangiye.+ Uzayisige zahabu imbere n’inyuma kandi uzayizengurutseho umuguno wa zahabu.+
12 Uzayicurire impeta nini enye za zahabu uzishyire hejuru y’amaguru yayo uko ari ane, ushyire impeta ebyiri ku ruhande rumwe n’izindi ebyiri ku rundi ruhande.
13 Kandi uzabaze imijishi* mu mbaho z’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya uyisige zahabu.+
14 Iyo mijishi uzayiseseke muri za mpeta ziri mu mpande z’Isanduku, kugira ngo mujye muyikoresha igihe muheka Isanduku.
15 Iyo mijishi izagume mu mpeta z’Isanduku, ntizakurwemo.+
16 Muri iyo Sanduku uzashyiremo ibisate by’amabuye* biriho amategeko yanjye.+
17 “Uzayikorere umupfundikizo muri zahabu itavangiye. Uburebure bwawo buzabe metero imwe na santimetero 11, n’ubugari bwawo bube santimetero 67.+
18 Kandi uzakore abakerubi babiri muri zahabu. Uzabacure muri zahabu ubashyire ku mpera zombi z’umupfundikizo.+
19 Uzashyire abakerubi ku mpera zombi z’umupfundikizo, umwe ku mpera imwe, undi ku yindi.
20 Abo bakerubi bazabe barambuye amababa yabo yombi bayerekeje hejuru,+ bayatwikirije umupfundikizo. Bazabe berekeranye, bareba ku mupfundikizo.
21 Uzashyire uwo mupfundikizo+ ku Isanduku, kandi muri iyo Sanduku uzashyiremo ibisate by’amabuye biriho amategeko nzaguha.
22 Aho ni ho nzajya nkwiyerekera kandi mvugane nawe ndi hejuru y’umupfundikizo.+ Hagati y’abakerubi babiri bari hejuru y’isanduku irimo Amategeko,* ni ho nzajya nkubwirira ibyo nzagutegeka byose ngo ubibwire Abisirayeli.
23 “Uzabaze ameza+ mu mbaho z’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya, afite uburebure bwa santimetero 89,* ubugari bwa santimetero 44,5* n’ubuhagarike bwa santimetero 67.+
24 Uzayasige zahabu itavangiye, kandi uzayazengurutseho umuguno wa zahabu.
25 Uzayakorere umuzenguruko* ufite ubugari bureshya na santimetero zirindwi n’ibice bine,* kandi uwo muzenguruko uzawushyireho umuguno wa zahabu.
26 Uzayakorere impeta enye muri zahabu uzishyire mu nguni enye, aho buri kuguru kw’ameza gutereye.
27 Izo mpeta zizabe hafi y’umuzenguruko kandi zizajye zishyirwamo imijishi* yo guheka ameza.
28 Uzabaze imijishi mu mbaho z’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya uyisigeho zahabu, maze bazajye bayikoresha baheka ameza.
29 “Uzayakorere amasahani n’udukombe. Nanone uzayakorere utubinika n’udusorori bazajya basukisha ituro rya divayi. Uzabicure muri zahabu itavangiye.+
30 Kandi ujye ushyira kuri ayo meza imigati igenewe Imana,* ibe imbere yanjye igihe cyose.+
31 “Uzakore igitereko cy’amatara+ muri zahabu itavangiye. Icyo gitereko kizacurwe muri zahabu. Indiba yacyo, uruti rwacyo, amashami, udukombe, amapfundo n’uburabyo bwacyo, byose bizabe bifatanye n’icyo gitereko.+
32 Icyo gitereko kizabe gifite amashami atandatu ku ruti rwacyo, amashami atatu mu ruhande rumwe n’andi atatu mu rundi ruhande.
33 Kuri buri shami ryo ku ruhande rumwe hazabeho udukombe dutatu dufite ishusho y’indabyo z’agati kitwa umuluzi, tugiye dukurikirana n’amapfundo n’uburabyo. Kuri buri shami ryo ku rundi ruhande hazabeho udukombe dutatu dufite ishusho y’indabyo z’agati kitwa umuluzi, tugiye dukurikirana n’amapfundo n’uburabyo. Uko abe ari ko muzakora amashami atandatu ari ku ruti rw’icyo gitereko cy’amatara.
34 Kuri urwo ruti rw’igitereko hazabeho udukombe tune dufite ishusho y’indabyo z’agati kitwa umuluzi, tugiye dukurikirana n’amapfundo n’uburabyo.
35 Ipfundo riri munsi y’amashami abiri rizabe riteye ku ruti, ipfundo riri munsi y’andi mashami abiri akurikiyeho na ryo rizabe riteye ku ruti, n’ipfundo riri munsi y’andi mashami abiri akurikiyeho na ryo rizabe riteye ku ruti. Bizabe bimeze bityo ku mashami atandatu azaba ateye ku ruti.
36 Amapfundo, amashami n’icyo gitereko cyose bizabe ari ikintu kimwe, bicuzwe muri zahabu itavangiye.+
37 Uzagikorere amatara arindwi, kandi ayo matara azajye acanwa amurike imbere y’aho giteretse.+
38 Udukoresho two kuvana ibishirira ku rutambi n’udukoresho two kubishyiraho, bizabe bicuzwe muri zahabu itavangiye.+
39 Icyo gitereko n’ibikoresho byacyo byose bizabe bicuzwe muri zahabu itavangiye ipima ibiro 34 na garama 200.*
40 Uzitonde ubikore ukurikije ibyo nakweretse uri kuri uyu musozi.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Efodi wari umwambaro wambarwaga n’umutambyi mukuru. Yari imeze nk’itaburiya ifite igice cy’imbere n’icy’inyuma. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Cyangwa “ihema ryo guhuriramo n’Imana.”
^ Cyangwa “igishushanyo mbonera.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono ibiri n’igice.” Umukono umwe wanganaga na santimetero 44,5. Reba Umugereka wa B14.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umukono umwe n’igice.”
^ Ni ibiti bibiri bakoreshaga batwara ibintu biremereye.
^ Cyangwa “Ibisate by’Igihamya.” Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Cyangwa “isanduku y’Igihamya.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono ibiri.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umukono umwe.”
^ Cyangwa “ubugari bw’ikiganza.” Reba Umugereka wa B14.
^ Cyangwa “umukaba.”
^ Ni ibiti bibiri binini bakoreshaga batwara ikintu kiremereye.
^ Cyangwa “imigati yo kumurikwa.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “italanto imwe.” Reba Umugereka wa B14.