Ubutumwa bwiza bwanditswe na Mariko 16:1-8

  • Yesu azuka (1-8)

16  Isabato+ irangiye, Mariya Magadalena, Mariya+ mama wa Yakobo na Salome bagura imibavu* kugira ngo bajye kuyimusiga.+  Mu gitondo cya kare ku munsi wa mbere w’icyumweru,* baza ku mva* izuba rirashe.+  Barabwiranaga bati: “Ni nde uri buhirike ibuye akarituvanira ku mva?”  Ariko barebye babona rya buye ryavuyeho, nubwo ryari rinini cyane.+  Binjiye mu mva babona umusore wicaye iburyo yambaye ikanzu y’umweru, maze baratangara.  Arababwira ati: “Mwitangara.+ Murashaka Yesu w’i Nazareti wamanitswe ku giti. Yazutse,+ ntari hano. Dore n’aho bari bamushyize!+  None rero nimugende mubwire abigishwa be na Petero muti: ‘Yesu agiye kubabanziriza i Galilaya.+ Aho ni ho muzamubonera nk’uko yabibabwiye.’”+  Nuko basohoka mu mva barahunga, bagenda batitira kuko ibyo bari babonye byari bibarenze. Ariko ntibagira uwo babwira ikintu icyo ari cyo cyose kuko bari bafite ubwoba.*+

Ibisobanuro ahagana hasi

Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Umubavu.”
Uwo munsi ni wo twita ku Cyumweru. Mu gihe cy’Abayahudi wari umunsi wa mbere w’icyumweru.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imva irimo abantu Imana yibuka.”
Dukurikije inyandiko zizewe za kera zandikishijwe intoki, Ivanjiri ya Mariko irangirira kuri uyu murongo. Reba Umugereka wa A3.