Ubutumwa bwiza bwanditswe na Mariko 3:1-35

  • Umuntu wari waragagaye ukuboko akira (1-6)

  • Abantu benshi bari ku nkombe y’inyanja (7-12)

  • Intumwa 12 (13-19)

  • Gutuka umwuka wera (20-30)

  • Mama wa Yesu n’abavandimwe be (31-35)

3  Nuko Yesu yongera kwinjira mu isinagogi,* asangamo umuntu wari ufite ukuboko kwagagaye.+  Abafarisayo baramwitegereza cyane kugira ngo barebe ko amukiza ku Isabato, bityo babone icyo bamurega.  Abwira uwo muntu wari ufite ukuboko kwagagaye ati: “Haguruka uze hano hagati.”  Hanyuma arababaza ati: “Ese amategeko yemera ko umuntu akora ikintu cyiza cyangwa ikibi ku Isabato? Ese yemera ko umuntu agira uwo akiza cyangwa uwo yica?”+ Ariko bose baraceceka.  Nuko amaze kubitegereza abarakariye kandi ababajwe cyane n’uko ari abantu batumva,+ abwira uwo muntu ati: “Rambura ukuboko kwawe.” Arakurambura, maze ukuboko kongera kuba kuzima.  Abafarisayo babibonye barasohoka, bahita batangira gucura umugambi bari kumwe n’abayoboke b’ishyaka rya Herode,+ kugira ngo barebe uko bamwica.  Ariko Yesu n’abigishwa be bava aho bajya ku nyanja, maze abantu benshi baturutse i Galilaya n’i Yudaya baramukurikira.+  Abantu benshi cyane b’i Yerusalemu, abo muri Idumaya, abo hakurya ya Yorodani n’abo mu turere twegeranye n’i Tiro n’i Sidoni, na bo baje kumureba kubera ko bari bumvise ibintu byose yakoraga.  Nuko asaba abigishwa be ko bamushakira ubwato buto azajya akoresha buri gihe, kugira ngo abantu batamubyiganiraho, 10  kuko yakizaga abantu benshi, bigatuma ababaga bafite indwara zikomeye bose bamubyiganiraho ngo bamukoreho.+ 11  Ndetse n’ababaga baratewe n’abadayimoni+ iyo bamubonaga baramupfukamiraga, bakavuga cyane bati: “Uri Umwana w’Imana.”+ 12  Ariko inshuro nyinshi yategekaga abo badayimoni akababuza kumenyekanisha uwo ari we.+ 13  Nuko azamuka umusozi kandi ahamagara bamwe mu bigishwa be+ ngo bajyane na we.+ 14  Hanyuma atoranya itsinda ry’abantu 12 abita intumwa, kugira ngo bagumane na we, ajye abatuma kubwiriza 15  kandi bagire ububasha bwo kwirukana abadayimoni.+ 16  Dore amazina y’izo ntumwa uko ari 12:+ Simoni yise Petero,+ 17  Yakobo na Yohana, ari bo bahungu ba Zebedayo (akaba yaranabise Bowanerige, bisobanurwa ngo: “Abana b’Inkuba.”)+ 18  Nanone hari Andereya na Filipo, Barutolomayo na Matayo, Tomasi na Yakobo umuhungu wa Alufayo, Tadeyo na Simoni w’umunyamwete, 19  na Yuda Isikariyota waje kumugambanira nyuma yaho. Nuko Yesu n’abigishwa be bajya mu nzu. 20  Ariko abantu benshi barongeye bateranira aho, ku buryo Yesu n’abigishwa be batashoboye no kubona akanya ko kugira icyo barya. 21  Ariko bene wabo babyumvise bajya kumufata, kuko bibwiraga bati: “Yasaze.”+ 22  Nanone abanditsi baturutse i Yerusalemu baravuga bati: “Akoreshwa na Satani,* kandi umuyobozi w’abadayimoni ni we umuha ububasha bwo kwirukana abadayimoni.”+ 23  Nuko amaze kubahamagara ngo baze hafi ye, yifashisha urugero arababwira ati: “Bishoboka bite ko Satani yakwirukana Satani? 24  Ubwami bwose bwicamo ibice, buba bugiye kurimbuka,+ 25  kandi umuryango wose wicamo ibice, nta cyo ushobora kugeraho. 26  Satani na we aramutse yirwanyije kandi n’abantu be bagacikamo ibice, ntiyagumaho, ahubwo yaba ageze ku iherezo rye. 27  Nta muntu wakwinjira mu nzu y’umuntu w’umunyambaraga ngo ashobore kwiba ibintu bye, atabanje kumuboha. Iyo amuboshye ni bwo abasha kwiba ibintu byo mu nzu ye. 28  Ndababwira ukuri ko abantu bazababarirwa ibyaha byose bakoze, harimo n’ibyaha byose byo gutukana. 29  Ariko umuntu wese utuka umwuka wera ntazigera ababarirwa,+ ahubwo azabarwaho icyo cyaha kugeza iteka ryose.”+ 30  Ibyo Yesu yabivuze kubera ko bari bavuze bati: “Yatewe n’umudayimoni.”+ 31  Nuko mama we na barumuna be+ baraza, bahagarara hanze, bamutumaho umuntu ngo amuhamagare.+ 32  Icyo gihe abantu benshi bari bicaye bamukikije. Nuko baramubwira bati: “Dore mama wawe n’abavandimwe bawe bahagaze hanze baragushaka.”+ 33  Ariko arabasubiza ati: “Mama ni nde cyangwa abavandimwe banjye ni ba nde?” 34  Nuko areba abari bicaye bamukikije, aravuga ati: “Dore mama n’abavandimwe banjye!+ 35  Umuntu wese ukora ibyo Imana ishaka, ni we muvandimwe wanjye, ni we mushiki wanjye kandi ni we mama.”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni ahantu Abayahudi bahuriraga kugira ngo basenge kandi basome Ibyanditswe. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Belizebuli.” Ni izina ryerekeza ku muyobozi w’abadayimoni. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Belizebuli.”