Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo

Ibice

Ibivugwamo

  • 1

    • Igisekuru Yesu Kristo akomokamo (1-17)

    • Yesu avuka (18-25)

  • 2

    • Abaragura bakoresheje inyenyeri bajya gusura Yesu (1-12)

    • Bahungira muri Egiputa (13-15)

    • Herode yica abana b’abahungu (16-18)

    • Basubira i Nazareti (19-23)

  • 3

    • Yohana Umubatiza abwiriza (1-12)

    • Yesu abatizwa (13-17)

  • 4

    • Satani ashuka Yesu (1-11)

    • Yesu atangira kubwiriza i Galilaya (12-17)

    • Abigishwa ba mbere batoranywa (18-22)

    • Yesu abwiriza, akigisha kandi agakiza indwara (23-25)

  • 5

    • IKIBWIRIZA CYO KU MUSOZI (1-48)

      • Yesu atangira kwigishiriza ku musozi (1, 2)

      • Ibintu icyenda bitera ibyishimo (3-12)

      • Umunyu n’umucyo (13-16)

      • Yesu yaje gusohoza Amategeko (17-20)

      • Inama ku birebana n’uburakari (21-26), ubusambanyi (27-30), gutana kw’abashakanye (31, 32), indahiro (33-37), kwihorera (38-42), gukunda abanzi bacu (43-48)

  • 6

    • IKIBWIRIZA CYO KU MUSOZI (1-34)

      • Mwirinde gukorera ibikorwa byiza imbere y’abantu (1-4)

      • Uko dukwiriye gusenga (5-15)

        • Isengesho ry’icyitegererezo (9-13)

      • Kwigomwa kurya no kunywa (16-18)

      • Ubutunzi bwo ku isi n’ubwo mu ijuru (19-24)

      • Mureke guhangayika (25-34)

        • Mukomeze mushake mbere na mbere Ubwami (33)

  • 7

    • IKIBWIRIZA CYO KU MUSOZI (1-27)

      • Nimureke gucira abandi urubanza (1-6)

      • Mukomeze musabe, mushake kandi mukomange (7-11)

      • Uko dukwiriye gufata abandi (12)

      • Irembo rifunganye (13, 14)

      • Bazabamenyera ku bikorwa byabo (15-23)

      • Inzu yubatse ku rutare n’iyubatse ku musenyi (24-27)

    • Abantu batangajwe n’uko Yesu yigishaga (28, 29)

  • 8

    • Umuntu wari urwaye ibibembe akira (1-4)

    • Umukuru w’abasirikare wari ufite ukwizera (5-13)

    • Yesu akiza abantu benshi i Kaperinawumu (14-17)

    • Uko twakurikira Yesu (18-22)

    • Yesu acyaha umuyaga (23-27)

    • Yesu yohereza abadayimoni mu ngurube (28-34)

  • 9

    • Yesu akiza umuntu wari waramugaye (1-8)

    • Yesu atoranya Matayo (9-13)

    • Bamubaza ibyo kwigomwa kurya no kunywa (14-17)

    • Umukobwa wa Yayiro. Umugore akora ku mwitero wa Yesu (18-26)

    • Yesu akiza umuntu wari ufite ubumuga bwo kutabona n’uwari ufite ubumuga bwo kutavuga (27-34)

    • Ibisarurwa ni byinshi, ariko abakozi ni bake (35-38)

  • 10

    • Intumwa 12 (1-4)

    • Amabwiriza arebana n’umurimo wo kubwiriza (5-15)

    • Abigishwa bazatotezwa (16-25)

    • Mujye mutinya Imana aho gutinya abantu (26-31)

    • Sinazanye amahoro ahubwo nazanye inkota (32-39)

    • Kwakira abigishwa ba Yesu (40-42)

  • 11

    • Yohana Umubatiza ashimwa (1-15)

    • Abantu banze kumva ubutumwa bwiza bacirwa urubanza (16-24)

    • Yesu asingiza Papa we kuko yita ku boroheje (25-27)

    • Umutwaro wa Yesu nturemereye (28-30)

  • 12

    • Yesu ‘afite ububasha ku birebana n’Isabato’ (1-8)

    • Umuntu wari ufite ukuboko kwagagaye akira (9-14)

    • Umugaragu w’Imana ukundwa (15-21)

    • Umwuka wera ni wo wirukana abadayimoni (22-30)

    • Icyaha kitababarirwa (31, 32)

    • Igiti kimenyekanira ku mbuto cyera (33-37)

    • Ikimenyetso cya Yona (38-42)

    • Iyo umwuka mubi ugarutse mu muntu (43-45)

    • Mama wa Yesu n’abavandimwe be (46-50)

  • 13

    • IMIGANI ISOBANURA UBWAMI (1-52)

      • Umuntu wateye imbuto (1-9)

      • Impamvu Yesu yakoreshaga imigani (10-17)

      • Asobanura umugani w’umuntu wateye imbuto (18-23)

      • Ingano n’ibyatsi bibi (24-30)

      • Akabuto ka sinapi n’umusemburo (31-33)

      • Gukoresha imigani byasohozaga ubuhanuzi (34, 35)

      • Asobanura umugani w’ingano n’ibyatsi bibi (36-43)

      • Ubutunzi buhishwe n’isaro ryiza (44-46)

      • Urushundura (47-50)

      • Ubutunzi bushya n’ubwa kera (51, 52)

    • Yesu yanzwe n’abantu bo mu karere k’iwabo (53-58)

  • 14

    • Yohana Umubatiza bamuca umutwe (1-12)

    • Yesu agaburira abantu 5.000 (13-21)

    • Yesu agenda hejuru y’amazi (22-33)

    • Akiza abantu benshi b’i Genesareti (34-36)

  • 15

    • Imigenzo y’abantu ishyirwa ahagaragara (1-9)

    • Ibiva mu mutima ni byo bituma Imana ibona ko umuntu yanduye (10-20)

    • Umugore w’Umunyafoyinike wari ufite ukwizera gukomeye (21-28)

    • Yesu akiza indwara nyinshi (29-31)

    • Yesu agaburira abantu 4.000 (32-39)

  • 16

    • Basaba ikimenyetso (1-4)

    • Umusemburo w’Abafarisayo n’uw’Abasadukayo (5-12)

    • Imfunguzo z’Ubwami (13-20)

      • Itorero ryubatse ku rutare (18)

    • Yesu avuga mbere y’igihe iby’urupfu rwe (21-23)

    • Ibiranga abigishwa ba Yesu (24-28)

  • 17

    • Yesu ahindura isura (1-13)

    • Ukwizera kungana n’akabuto ka Sinapi (14-21)

    • Yesu yongera kubabwira ko azicwa (22, 23)

    • Igiceri kivuye mu kanwa k’ifi cyo kwishyura umusoro (24-27)

  • 18

    • Umuntu ukomeye kuruta abandi mu Bwami bwo mu ijuru (1-6)

    • Abatuma abandi bakora ibyaha (7-11)

    • Umugani w’intama yabuze (12-14)

    • Uko wafasha umuvandimwe wawe gukora ibyiza (15-20)

    • Umugani w’umugaragu utababarira (21-35)

  • 19

    • Gushaka no gutana (1-9)

    • Impano y’ubuseribateri (10-12)

    • Yesu aha abana umugisha (13-15)

    • Umusore w’umukire agira icyo abaza Yesu (16-24)

    • Kwigomwa kubera Ubwami bw’Imana (25-30)

  • 20

    • Abakozi bo mu ruzabibu bahabwa ibihembo bingana (1-16)

    • Yesu yongera kuvuga iby’urupfu rwe (17-19)

    • Bamusaba kuzahabwa imyanya mu Bwami (20-28)

      • Yesu yatanze incungu ku bwa benshi (28)

    • Abagabo babiri bakira ubumuga bwo kutabona (29-34)

  • 21

    • Yesu yinjira muri Yerusalemu mu cyubahiro (1-11)

    • Yesu yeza urusengero (12-17)

    • Igiti cy’umutini kivumwa (18-22)

    • Bibaza aho Yesu akura imbaraga (23-27)

    • Umugani w’abana babiri (28-32)

    • Umugani w’abahinzi b’abicanyi (33-46)

      • Ibuye rikomeza inguni ryaranzwe (42)

  • 22

    • Umugani w’ibirori by’ubukwe (1-14)

    • Imana na Kayisari (15-22)

    • Bamubaza ibirebana n’umuzuko (23-33)

    • Amategeko abiri akomeye kuruta ayandi (34-40)

    • Ese Kristo akomoka kuri Dawidi? (41-46)

  • 23

    • Ntimukigane abanditsi n’Abafarisayo (1-12)

    • Abanditsi n’Abafarisayo bazahura n’ibibazo bikomeye (13-36)

    • Abantu bo muri Yerusalemu batera Yesu agahinda (37-39)

  • 24

    • IKIMENYETSO CYARI KUGARAGAZA KO KRISTO AHARI (1-51)

      • Intambara, inzara, imitingito (7)

      • Ubutumwa bwiza bugomba kubwirizwa (14)

      • Umubabaro ukomeye (21, 22)

      • Ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu (30)

      • Igiti cy’umutini (32-34)

      • Kimwe no mu minsi ya Nowa (37-39)

      • Mukomeze kuba maso (42-44)

      • Umugaragu wizerwa n’umugaragu mubi (45-51)

  • 25

    • IKIMENYETSO CYARI KUGARAGAZA KO KRISTO AHARI (1-46)

      • Umugani w’abakobwa icumi (1-13)

      • Umugani w’italanto (14-30)

      • Intama n’ihene (31-46)

  • 26

    • Abatambyi bajya inama yo kwica Yesu (1-5)

    • Yesu asukwaho amavuta ahumura neza (6-13)

    • Pasika ya nyuma. Ubugambanyi (14-25)

    • Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba ritangizwa (26-30)

    • Petero abwirwa ko ari buze kwihakana Yesu (31-35)

    • Yesu asenga ari i Getsemani (36-46)

    • Yesu afatwa (47-56)

    • Ari imbere y’Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi (57-68)

    • Petero yihakana Yesu (69-75)

  • 27

    • Yesu ashyikirizwa Pilato (1, 2)

    • Yuda yiyahura (3-10)

    • Yesu ari imbere ya Pilato (11-26)

    • Abantu bamuseka (27-31)

    • Amanikwa ku giti cy’umubabaro i Gologota (32-44)

    • Yesu apfa (45-56)

    • Yesu ashyingurwa (57-61)

    • Imva irindwa cyane (62-66)

  • 28

    • Yesu azuka (1-10)

    • Abasirikare bahabwa ruswa ngo babeshye (11-15)

    • Inshingano yo guhindura abantu abigishwa (16-20)