Ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo 17:1-27
17 Hashize iminsi itandatu Yesu afata Petero, Yakobo na murumuna we Yohana, abajyana ku musozi muremure ari bonyine.+
2 Nuko ahindura isura ari imbere yabo, maze mu maso he haka nk’izuba, n’imyenda ye irabagirana* nk’umucyo.+
3 Bagiye kubona babona mu iyerekwa Mose na Eliya barimo baganira na we.
4 Nuko Petero abwira Yesu ati: “Mwami, ni byiza kuba turi aha. Nubishaka ndashinga amahema atatu hano: Iryawe, irya Mose n’irya Eliya.”
5 Igihe yari akiri kuvuga, haba haje igicu cy’umweru kirabakingiriza, maze muri icyo gicu humvikana ijwi rivuga riti: “Uyu ni Umwana wanjye nkunda nkamwemera.+ Mumwumvire.”+
6 Abigishwa babyumvise bagira ubwoba bwinshi, barapfukama bakoza imitwe hasi.
7 Yesu arabegera, abakoraho, arababwira ati: “Nimuhaguruke kandi ntimugire ubwoba.”
8 Bubuye amaso ntibagira undi babona, keretse Yesu wenyine.
9 Igihe barimo bamanuka kuri uwo musozi, Yesu arabategeka ati: “Ntimuzagire uwo mubwira iby’iri yerekwa, kugeza igihe Umwana w’umuntu azaba amaze kuzurwa.”+
10 Ariko abigishwa baramubaza bati: “None se, kuki abanditsi bavuga ko Eliya agomba kuza mbere ya Kristo?”+
11 Arabasubiza ati: “Ni byo koko, Eliya yagombaga kuza mbere ya Kristo kandi agasubiza ibintu byose kuri gahunda.+
12 Icyakora, ndababwira ko Eliya yamaze kuza ariko ntibamumenye, ahubwo bamukoreye ibyo bashaka.+ Uko ni na ko bagomba kubabaza Umwana w’umuntu.”+
13 Nuko abigishwa bamenya ko yababwiraga ibya Yohana Umubatiza.
14 Hanyuma igihe bari baje bagana aho abantu benshi bari bateraniye,+ umuntu aramwegera aramupfukamira, aramubwira ati:
15 “Mwami, girira impuhwe umuhungu wanjye, kuko arwaye igicuri kandi amerewe nabi. Akenshi yitura mu muriro no mu mazi.+
16 Namuzaniye abigishwa bawe, ariko ntibashoboye kumukiza.”
17 Yesu aravuga ati: “Bantu b’iki gihe b’abanyabyaha kandi batizera,+ nzagumana namwe ngeze ryari? Nzabihanganira ngeze ryari? Nimumunzanire hano.”
18 Hanyuma Yesu acyaha uwo mudayimoni maze amuvamo, ako kanya uwo muhungu arakira.+
19 Ibyo birangiye abigishwa begera Yesu biherereye, baramubwira bati: “Kuki twe tutashoboye kumwirukana?”
20 Arababwira ati: “Byatewe n’uko mufite ukwizera guke. Ndababwira ukuri ko muramutse mufite ukwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabwira uyu musozi muti: ‘imuka uve hano ujye hariya,’ kandi wakwimuka. Ndetse nta kintu na kimwe kitabashobokera.”+
21 * ——
22 Igihe bari bateraniye hamwe i Galilaya ni bwo Yesu yababwiye ati: “Umwana w’umuntu agomba kugambanirwa agahabwa abanzi be.+
23 Bazamwica, maze ku munsi wa gatatu azuke.”+ Nuko abigishwa be bagira agahinda kenshi cyane.
24 Bamaze kugera i Kaperinawumu, abasoreshaga umusoro w’urusengero* begera Petero, baramubaza bati: “Ese umwigisha wanyu atanga umusoro?”+
25 Arabasubiza ati: “Arawutanga.” Ariko yinjiye mu nzu, Yesu ahita amubaza ati: “Simo, ubitekerezaho iki? Ni ba nde abami b’isi baka imisoro?* Ni abana babo cyangwa ni abaturage?”
26 Aramusubiza ati: “Ni abaturage.” Yesu na we aramubwira ati: “Mu by’ukuri, abana babo ntibaba basabwa gutanga umusoro.
27 Ariko kugira ngo tutababera igisitaza,+ jya ku nyanja ujugunye indobani* maze ifi ya mbere uri bufate, uyifungure akanwa, urabonamo igiceri cy’ifeza.* Ukijyane ukibahe kibe umusoro wanjye n’uwawe.”
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “iba umweru.”
^ Uyu murongo uboneka muri Bibiliya zimwe na zimwe, ariko ntuboneka mu nyandiko za kera z’ingenzi z’Ikigiriki zandikishijwe intoki. Reba Umugereka wa A3.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “idarakama ebyiri.” Wanganaga n’igihembo umuntu akorera iminsi ibiri. Reba Umugereka wa B14.
^ Ni umusoro w’umubiri cyangwa amahoro.
^ Ni akuma bakoresha baroba amafi.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “igiceri cya sitateri.” Bamwe bavuga ko ari itetaradarakama. Reba Umugereka wa B14.