Ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo 27:1-66
27 Mu gitondo, abakuru b’abatambyi bose n’abayobozi b’Abayahudi bajya inama y’ukuntu bakwica Yesu.+
2 Hanyuma bamaze kumuboha baramujyana bamushyira Pilato wari guverineri.+
3 Nuko Yuda wamugambaniye abonye ko bamukatiye urwo gupfa, yicuza ibyo yakoze maze agarura bya biceri by’ifeza 30, abiha abakuru b’abatambyi n’abayobozi b’Abayahudi.+
4 Arababwira ati: “Nakoze icyaha kuko nagambaniye umuntu w’umukiranutsi.” Baramusubiza bati: “Bitubwiye iki se? Ni akazi kawe!”
5 Nuko ajugunya bya biceri by’ifeza mu rusengero, aragenda ajya kwiyahura.+
6 Ariko abakuru b’abatambyi bafata ibyo biceri by’ifeza, baravuga bati: “Amategeko ntiyemera ko tubishyira mu rusengero, ahantu habikwa amafaranga, kuko ari ikiguzi cy’umuntu wishwe.”
7 Bamaze kujya inama, ayo mafaranga bayagura isambu y’umubumbyi kugira ngo bajye bayishyinguramo abanyamahanga.
8 Ni cyo cyatumye iyo sambu yitwa Isambu y’Amaraso+ kugeza n’uyu munsi.*
9 Nuko ibyavuzwe binyuze ku muhanuzi Yeremiya birasohora. Yari yaravuze ati: “Bakiriye ibiceri by’ifeza 30, ari cyo giciro cyagenewe umuntu, ni ukuvuga igiciro bamwe mu Bisirayeli bamugeneye.
10 Nuko babigura isambu y’umubumbyi, nk’uko Yehova* yari yarabintegetse.”+
11 Igihe Yesu yari ahagaze imbere ya guverineri Pilato, yaramubajije ati: “Ese uri Umwami w’Abayahudi?” Yesu aramusubiza ati: “Ndi we!”+
12 Ariko igihe abakuru b’abatambyi n’abayobozi b’Abayahudi batangiraga kumushinja nta cyo yabashubije.+
13 Hanyuma Pilato aramubaza ati: “Ntiwumva ko bagushinja ibintu byinshi?”
14 Ariko ntiyamusubiza, habe n’ijambo na rimwe, ku buryo byatangaje guverineri cyane.
15 Mu minsi mikuru, guverineri yari amenyereye kurekura imfungwa imwe abaturage babaga bihitiyemo.+
16 Icyo gihe, hari umuntu wari ufunzwe wari uzwi cyane witwaga Baraba.
17 Nuko igihe bari bateraniye hamwe, Pilato arababaza ati: “Murashaka ko mbarekurira nde? Mbarekurire Baraba, cyangwa mbarekurire Yesu witwa Kristo?”
18 Pilato yababajije atyo kuko yari azi ko ishyari ari ryo ryatumye batanga Yesu.
19 Nanone igihe yari yicaye ku ntebe aca imanza, umugore we yamutumyeho ati: “Ntiwivange mu bibazo by’uwo mukiranutsi, kuko uyu munsi narose inzozi zambabaje cyane bitewe na we.”
20 Ariko abakuru b’abatambyi n’abayobozi b’Abayahudi bashuka abantu ngo basabe ko Baraba arekurwa,+ naho Yesu akicwa.+
21 Nuko guverineri arababaza ati: “Muri aba bombi murifuza ko mbarekurira nde?” Barasubiza bati: “Baraba.”
22 Pilato arababaza ati: “None se muragira ngo Yesu witwa Kristo mugenze nte?” Bose baramubwira bati: “Namanikwe ku giti!”+
23 Aravuga ati: “Kubera iki? Ikibi yakoze ni ikihe?” Ariko bo bakomeza gusakuza bavuga cyane bati: “Namanikwe ku giti!”+
24 Pilato abonye ko arushywa n’ubusa, ahubwo ko bigiye guteza umuvurungano, afata amazi akarabira ibiganza imbere y’abantu, aravuga ati: “Sinzabazwe urupfu rw’uyu muntu. Ibye abe ari mwe muzabibazwa.”
25 Avuze atyo, abantu bose baramusubiza bati: “Urupfu rwe, tuzarubazwe twe n’abana bacu.”+
26 Nuko abarekurira Baraba, ariko ategeka ko Yesu akubitwa,*+ maze aramutanga ngo bamumanike ku giti.+
27 Hanyuma abasirikare ba guverineri bajyana Yesu mu nzu ya guverineri. Abasirikare bose bahurira hamwe baramukikiza.+
28 Bamwambura imyenda ye, bamwambika umwenda w’umutuku,+
29 maze baboha ikamba ry’amahwa barimwambika mu mutwe, kandi bamufatisha urubingo mu kuboko kw’iburyo. Nuko bamupfukamira bamuseka bati: “Ni amahoro Mwami w’Abayahudi!”
30 Bamucira amacandwe+ kandi bamwaka rwa rubingo barumukubita mu mutwe.
31 Hanyuma, bamaze kumushinyagurira bamwambura wa mwenda, bongera kumwambika imyenda ye, bajya kumumanika ku giti.+
32 Basohotse bahura n’umugabo w’i Kurene witwaga Simoni. Uwo mugabo bamuhatira kwikorera igiti cy’umubabaro* Yesu yari agiye kumanikwaho.+
33 Nuko bageze ahantu hitwa i Gologota, ni ukuvuga ahantu hitwa Igihanga,+
34 bamuha divayi ivanze n’ibintu bisharira ngo ayinywe.+ Ariko amaze gusogongeraho yanga kuyinywa.
35 Bamaze kumumanika ku giti bagabana imyenda ye bakoresheje ubufindo.+
36 Nuko bicara aho bakomeza kumurinda.
37 Nanone hejuru y’umutwe we bashyiraho icyapa cyanditsweho ibyo aregwa. Cyari cyanditseho ngo: “Uyu ni Yesu, Umwami w’Abayahudi.”+
38 Hanyuma bamumanikana n’abagizi ba nabi babiri, umwe iburyo bwe, undi ibumoso bwe.+
39 Nuko abahisi n’abagenzi bakamutuka+ bamuzunguriza umutwe,+
40 bavuga bati: “Harya ngo wari gusenya urusengero ukarwubaka mu minsi itatu!+ Ngaho ikize! Niba uri Umwana w’Imana, manuka kuri icyo giti cy’umubabaro.”+
41 Abakuru b’abatambyi, abanditsi n’abayobozi b’Abayahudi, na bo batangira kumuseka bavuga bati:+
42 “Yakijije abandi ariko we ntashobora kwikiza! Ngo ni Umwami w’Abisirayeli ra!+ Ngaho se namanuke kuri kiriya giti cy’umubabaro, natwe tumwizere!
43 Yiringiye Imana. Ngaho nize imukize niba imwishimira,+ kuko yavuze ati: ‘ndi Umwana w’Imana.’”+
44 Ndetse na ba bagizi ba nabi bari bamanikanywe na we na bo bari bari kumutuka.+
45 Kuva saa sita z’amanywa* igihugu cyose gihinduka umwijima kugeza saa cyenda.*+
46 Bigeze nka saa cyenda, Yesu avuga mu ijwi riranguruye ati: “Eli, Eli, lama sabakitani?,” bisobanura ngo: “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki gitumye untererana?”+
47 Bamwe mu bari aho babyumvise batangira kuvuga bati: “Uyu muntu ari guhamagara Eliya.”+
48 Ako kanya umwe muri bo ariruka afata eponje ayinika muri divayi isharira, maze ayishyira ku rubingo arayimuha ngo ayinywe.+
49 Ariko abandi baravuga bati: “Nimumureke! Reka turebe ko Eliya aza kumukiza.”
50 Yesu yongera gutaka aranguruye ijwi, maze arapfa.+
51 Nuko rido y’ahera h’urusengero+ icikamo kabiri,+ uhereye hejuru ukageza hasi,+ kandi isi iratigita maze ibitare birasaduka.
52 Imva zirakinguka, maze imirambo myinshi y’abagaragu b’Imana bari barapfuye iragaragara,
53 kandi abantu benshi barayibona. Igihe Yesu yari amaze kuzuka abantu baturutse ku irimbi maze binjira mu mujyi wera.*
54 Ariko umukuru w’abasirikare n’abari kumwe na we barinze Yesu, babonye umutingito n’ibibaye bagira ubwoba bwinshi, baravuga bati: “Nta gushidikanya, uyu yari Umwana w’Imana.”+
55 Nanone hari abagore benshi babyitegerezaga bari kure, bakaba bari baraherekeje Yesu baturutse i Galilaya kugira ngo bamufashe.+
56 Muri bo harimo Mariya Magadalena, Mariya wari mama wa Yakobo na Yoze, hamwe na mama w’abahungu ba Zebedayo.+
57 Nimugoroba haza umugabo wari umukire wo muri Arimataya witwaga Yozefu, na we wari warabaye umwigishwa wa Yesu.+
58 Uwo mugabo ajya kwa Pilato amusaba umurambo wa Yesu.+ Pilato ategeka ko bawumuha.+
59 Nuko Yozefu afata umurambo awuzingira mu mwenda mwiza cyane utanduye,+
60 awushyira mu mva* nshya+ yari yaracukuye mu rutare. Arangije ku muryango w’iyo mva ahakingisha ikibuye kinini maze aragenda.
61 Ariko Mariya Magadalena na Mariya wundi baguma aho bicaye imbere y’imva.+
62 Nuko ku munsi ukurikiyeho, ari wo munsi w’Isabato,*+ abakuru b’abatambyi n’Abafarisayo bateranira kwa Pilato,
63 baravuga bati: “Nyakubahwa, twibutse ko wa munyabinyoma akiriho yavuze ati: ‘nzazuka nyuma y’iminsi itatu.’+
64 None rero, tegeka ko imva irindwa kugeza ku munsi wa gatatu, kugira ngo abigishwa be bataza kumwiba+ maze bakabwira abantu bati: ‘yazutse!’ Kandi icyo kinyoma cya nyuma cyaba kibi kuruta icya mbere.”
65 Pilato arababwira ati: “Dore ngabo abarinzi. Nimugende muyirinde nk’uko mubishaka.”
66 Nuko baragenda barinda imva, bafatanya cyane rya buye* n’imva barafunga barakomeza kandi bashyiraho abarinzi.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.
^ Reba Umugereka wa A5.
^ Cyangwa “akubitwa ibiboko.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ikiboko.”
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ahagana ku isaha ya gatandatu.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ahagana ku isaha ya cyenda.”
^ Ni ukuvuga, Yerusalemu.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imva irimo abantu Imana yibuka.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umunsi wakurikiraga uwo Kwitegura.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku magambo “Umunsi wo Kwitegura.”
^ Umwandiko w’Ikigiriki uvuga ko hari ibintu bashyize ku ibuye ku buryo iyo haramuka hagize urivanaho bari kubimenya.