Mika 1:1-16
1 Dore ubutumwa Yehova yahaye Mika*+ w’i Moresheti, mu gihe cy’ubutegetsi bwa Yotamu,+ ubwa Ahazi+ n’ubwa Hezekiya,+ bakaba bari abami b’u Buyuda.+ Ubwo butumwa bwavugaga ibyo Mika yeretswe byerekeye Samariya na Yerusalemu. Yaramubwiye ati:
2 “Nimwumve mwa bantu bo mu bihugu byose byo ku isi mwe!
Tega amatwi nawe wa si we n’ibikuriho byose.
Umwami w’Ikirenga Yehova agiye kubabera umuhamya wo kubashinja.+
Yehova ari mu rusengero rwe rwera.
3 Dore Yehova aturutse iwe.
Agiye kumanuka agendere ku misozi miremire yo ku isi.
4 Imisozi izashongera munsi y’ibirenge bye+N’ibibaya bisaduke,Bibe nk’ibishashara bitwitswe n’umuriro,Cyangwa bibe nk’amazi amanuka ahantu hacuramye.
5 Ibyo byose bizaterwa no kwigomeka kwa YakoboNdetse n’ibyaha by’Abisirayeli.+
None se ni nde wabazwa ibyaha bya Yakobo?
Ese si Samariya?+
None se ni he abantu b’i Buyuda basengeraga ibigirwamana byabo?+
Ese si i Yerusalemu?
6 Samariya nzayihindura amatongo,Mpahindure ahantu batera imizabibu.
Amabuye yaho nzayajugunya mu kibaya,Na fondasiyo zaho nzisenye.
7 Ibishushanyo byayo bibajwe nzabijanjagura+N’impano zose yahawe zivuye mu busambanyi bwe nzazitwika.+
Ibigirwamana bye byose nzabirimbura.
Ibyo bintu byose, Samariya yabikuye mu mafaranga yakuye mu busambanyi bwayo,Kandi izabyamburwa bibe igihembo cy’indaya z’ahandi.”
8 Ibyo bizatuma ngira agahinda kenshi, ndire cyane.+
Nzagenda ntambaye inkweto, kandi nambaye ubusa.*+
Nzumvikanisha ijwi ry’agahinda nk’ingunzu*Kandi ndire cyane nka otirishe.*
9 Samariya ifite igikomere kidashobora gukira.+
Cyarakwirakwiriye kigera i Buyuda,+Ndetse kigera no mu marembo ya Yerusalemu, aho abantu banjye batuye.+
10 “Ibyo byago ntimubitangaze i Gati,Kandi ntibababone murira.
Abatuye i Beti-afura nibigaragure mu mukungugu.
11 Mwa baturage b’i Shafiri mwe, nimugende mwambaye ubusa maze mukorwe n’isoni.
Namwe baturage b’i Sanani ntimusohoke.
Abatuye i Beti-eseli ntibazashobora kubatabara, kuko bazaba bari kurira cyane.
12 Abaturage b’i Maroti bari bategereje ibyiza,Ariko ibibi ni byo byabagezeho biturutse kuri Yehova, bigera ku marembo y’i Yerusalemu.
13 Yemwe mwa baturage b’i Lakishi mwe, nimuzirike igare ry’intambara ku mafarashi.+
Nimwe mwatumye abaturage b’i Siyoni bakora icyaha,Kandi mwanyigometseho nk’uko Abisirayeli na bo banyigometseho.+
14 Ni yo mpamvu, muzatanga impano zo gusezera ku baturage b’i Moresheti-gati.
Abaturage bo muri Akizibu,+ babeshye abami ba Isirayeli.
15 Yemwe mwa baturage b’i Maresha mwe,+ nzabateza umurwanyi w’intwari.+
Icyubahiro cya Isirayeli kizagera no muri Adulamu.+
16 Iyogosheshe usigeho uruhara kandi wiyogosheshe umusatsi bitewe n’ibyago bizagera ku bana bawe wakundaga.
Uruhara rwawe rugire runini, rumere nk’urwa kagoma,*Kubera ko abana bawe bajyanywe mu bindi bihugu ku ngufu.”+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Ni izina Mikayeli mu buryo buhinnye. (Risobanura ngo: “Ni nde umeze nk’Imana?”) Cyangwa Mikaya (bisobanura ngo: “Ni nde umeze nka Yehova?”).
^ Cyangwa “imbuni.”
^ Ni inyamaswa imeze nk’imbwa.
^ Ntibisobanura kwambara ubusa buriburi.
^ Ni ubwoko bw’igisiga.