Nahumu 2:1-13
2 Dore ukurwanya aje gutatanya abantu bawe.*+
Rinda inkuta zawe.
Rinda inzira ijya iwawe.
Kora uko ushoboye kose kugira ngo witegure kurwana.
2 Yehova azasubiza Yakobo icyubahiro cye,Azasubiza Isirayeli icyubahiro cye,Kuko abanzi babo babarimbuye+Kandi bagatema amashami yabo.
3 Abasirikare be bitwaje ingabo zisize ibara ry’umutuku,Kandi bambaye imyenda itukura.
Ibyuma byo ku magare ye y’intambara birabagirana nk’umuriro,Ku munsi yiteguraho intambara,Kandi abasirikare be biteguye kurwanisha amacumu yabo.
4 Amagare ye ariruka mu nzira nk’ayasaze.
Ariruka mu mihanda anyuranamo.
Arabagirana nk’urumuri kandi agenda nk’umurabyo.
5 Azahamagara* abasirikare be bakomeyeBagende basitara.
Bazihuta bagana ku rukuta rwe,Bubake uruzitiro.
6 Amarembo y’inzuzi azakingurwaKandi inzu y’umwami izasenywa.
7 Byaremejwe ko abatuye mu mujyi wa Nineve bashyirwa ahabona,Bakajyanwa ku ngufu mu gihugu kitari icyabo. Abaja baho bararira cyaneBagataka nk’inuma, bikubita mu gatuza.
8 Kuva Nineve+ yabaho yari imeze nk’ikidendezi cy’amazi,Ariko ubu abaturage bayo barahunze.
Hari abavugaga bati: “Nimuhagarare, nimuhagarare!”
Icyakora nta n’umwe wahindukiye.+
9 Nimusahure ifeza, musahure na zahabuKuko ibintu babitse ari byinshi cyane.
Babitse ibintu byinshi by’agaciro.
10 Umujyi urimo ubusa. Ntukibamo abantu, warasenyutse!+
Bagize ubwoba bwinshi amavi aratitira kandi bagira ububabare bwinshi mu rukenyerero.
Bose barihebye.
11 Ese wa mujyi* wari umeze nk’aho intare ziba+ kandi ukamera nk’aho intare zikiri nto zirira, uri he?
Wa mujyi wari umeze nk’aho intare ijyana ibyana byayoNtihagire ubitera ubwoba, uri he?
12 Intare yicaga inyamaswa zihagije zo guha ibyana byayo,Kandi yanigaga izo guha ingore zayo.
Yuzuzaga mu myobo yayo inyamaswa yishe.
Aho yabaga yahuzuzaga inyamaswa yatanyaguje.
13 Yehova nyiri ingabo aravuga ati: “Ngiye kukurwanya,+Kandi nzatwika amagare yawe y’intambara.+
Intare zawe zikiri nto* zizicwa n’inkota.
Nzarimbura inyamaswa wahigagaKandi ijwi ry’intumwa zawe ntirizongera kumvikana ukundi.”+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Aha ni Nineve ivugwa.
^ Ashobora kuba ari umwami wa Ashuri.
^ Uwo mujyi ni Nineve.
^ Cyangwa “intare zikiri nto zifite umugara.”