Rusi 2:1-23

  • Rusi ahumba mu murima wa Bowazi (1-3)

  • Rusi ahura na Bowazi (4-16)

  • Rusi abwira Nawomi uko Bowazi yamugiriye neza (17-23)

2  Elimeleki, umugabo wa Nawomi, yari afite mwene wabo wari umukire cyane witwaga Bowazi.+  Rusi w’Umumowabukazi abwira Nawomi ati: “Reka ngende, ndebe ko nabona umuntu ungirira neza, akanyemerera guhumba*+ ingano mu mirima ye.” Nawomi aramusubiza ati: “Genda mukobwa wanjye.”  Rusi aragenda, ajya mu murima atangira guhumba akurikiye abasaruzi. Uwo murima wari uwa Bowazi+ wo mu muryango wa Elimeleki,+ ariko Rusi we ntiyari abizi.  Nuko Bowazi aza aturutse i Betelehemu, asuhuza abakozi basaruraga ati: “Yehova abane namwe.” Na bo baramusubiza bati: “Yehova aguhe umugisha.”  Bowazi abaza umusore wari uhagarariye abasaruzi ati: “Uyu mukobwa ni uwa nde?”  Uwo musore aramusubiza ati: “Uyu mukobwa ni Umumowabukazi.+ Yazanye na Nawomi bavuye mu gihugu cya Mowabu.+  Yambwiye ati: ‘ndakwinginze reka mpumbe.+ Ndagenda inyuma y’abasaruzi ntoragura ingano* zasigaye mu zo batemye.’ Kuva yagera hano mu gitondo, ntiyigeze aruhuka. Ubu ni bwo yari agiye mu gacucu kugira ngo aruhuke akanya gato.”  Bowazi abwira Rusi ati: “Tega amatwi mukobwa wanjye. Ntuzagire undi murima ujya guhumbamo, ntuzave hano ngo ujye ahandi. Ujye uba hafi y’abakozi* banjye.+  Jya ureba umurima bagezeho basarura, ujyane na bo. Nategetse aba basore ngo ntihazagire uguhohotera. Nugira inyota, ujye ugenda unywe ku mazi abasore bavomye.” 10  Rusi ahita apfukama akoza umutwe hasi, aramubwira ati: “Bishoboka bite ko wangirira neza bigeze aha ukanyitaho kandi ndi uwo mu kindi gihugu?”+ 11  Bowazi aramusubiza ati: “Bansobanuriye neza ibyo wakoreye nyokobukwe,* umugabo wawe amaze gupfa, n’ukuntu wemeye gusiga papa wawe na mama wawe, ukava mu gihugu cya bene wanyu, ukaza mu bantu utari uzi.+ 12  Yehova azaguhe umugisha kubera ibyo wakoze+ kandi Yehova Imana ya Isirayeli azaguhembe kuko wamuhungiyeho.”*+ 13  Rusi aramusubiza ati: “Ungiriye neza cyane databuja kuko umpumurije, ukambwira amagambo ankora ku mutima nubwo ntari n’umuja* wawe.” 14  Igihe cyo kurya kigeze, Bowazi aramubwira ati: “Ngwino urye ku mugati kandi uwukoze muri divayi.”* Nuko Rusi yicarana n’abakozi basaruraga. Bowazi amuhereza ingano zokeje, ararya, arahaga ndetse arasigaza. 15  Ahagurutse ngo ajye guhumba,+ Bowazi ategeka abasore be ati: “Mumureke ajye ahumba no mu ngano bamaze gutema, ntimukagire icyo mumutwara.+ 16  Nanone mujye mufata ku ngano mwatemye muzimusigire kugira ngo azihumbe, ntimukamubuze.” 17  Nuko Rusi akomeza guhumba muri uwo murima kugeza nimugoroba.+ Amaze guhura* ingano yahumbye, asanga ari nk’ibiro 13.* 18  Hanyuma arikorera ajya mu mujyi, yereka nyirabukwe* ingano yazanye. Nanone azana ibyokurya yari yamubikiye+ arabimuha. 19  Nyirabukwe aramubaza ati: “Uyu munsi wahumbye he? Uwakwitayeho ahabwe umugisha.”+ Rusi aramusubiza ati: “Uyu munsi nahumbye mu murima w’umugabo witwa Bowazi.” 20  Nawomi abwira umukazana we ati: “Yehova wakomeje kugirira neza abazima n’abapfuye,+ ahe umugisha uwo mugabo.” Nawomi yongeraho ati: “Uwo mugabo ni mwene wacu.+ Ni umwe mu bacunguzi* bacu.”+ 21  Rusi w’Umumowabukazi aravuga ati: “Nanone yambwiye ati: ‘ujye uba hafi y’abasaruzi banjye kugeza igihe bazarangiriza gusarura imirima yanjye yose.’”+ 22  Nawomi asubiza umukazana we Rusi ati: “Mukobwa wanjye, ni byiza ko uguma iruhande rw’abakozi be, kugira ngo utajya mu wundi murima bakagutesha umutwe.” 23  Nuko akomeza kuba hafi y’abakozi ba Bowazi akaba ari ho ahumba, kugeza igihe barangirije gusarura ingano zisanzwe+ n’ingano za sayiri. Akomeza kubana na nyirabukwe.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Guhumba ni ukujya gushaka imyaka yasigaye mu murima bamaze gusarura. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “amahundo.”
Cyangwa “abaja.”
Nyirabukwe w’umuntu aba ari mama w’umugore we cyangwa w’umugabo we.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “wahungiye mu mababa ye.”
Cyangwa “umukozi.”
Cyangwa “divayi isharira.”
Guhura ni ugukubita ikibando ibinyampeke kugira ngo ibishishwa byabyo biveho.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “efa.” Reba Umugereka wa B14.
Ni ukuvuga, mama w’umugabo we.