Yesaya 12:1-6
12 Kuri uwo munsi uzavuga uti:
“Yehova ndagushimira,Kuko nubwo wandakariye,Uburakari bwawe bwaje gushira maze ukampumuriza.+
2 Dore Imana ni yo gakiza kanjye.+
Nzayiringira kandi sinzatinya,+Kuko Yah* Yehova ari we mbaraga zanjye n’ububasha bwanjyeKandi yambereye agakiza.”+
3 Muzavoma amazi mwishimye,Muyavome mu masoko y’agakiza.+
4 Uwo munsi muzavuga muti:
“Mushimire Yehova, mumusenge muvuga izina rye.
Mumenyeshe abantu bo ku isi hose ibikorwa bye.+
Muvuge ko izina rye rishyizwe hejuru.+
5 Muririmbire Yehova mumusingiza,*+ kuko yakoze ibintu bikomeye cyane.+
Ibyo bimenyekane ku isi hose.
6 Mwa batuye i Siyoni* mwe, muvuge cyane, muvuge mu ijwi ryumvikana mwishimye,Kuko Uwera wa Isirayeli ari hagati yanyu kandi akomeye.”
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.
^ Cyangwa “mucuranga.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “wa mugore utuye i Siyoni we”; abaturage bose bagereranyijwe n’umugore.