Yesaya 53:1-12
53 Ni nde wizeye ibyo yatwumvanye?*+
Kandi se ni nde wabonye imbaraga za Yehova?+
2 Azazamuka imbere y’umureba* nk’uko igiti gishibuka,+ azamuke nk’umuzi uva mu butaka butagira amazi.
Uko agaragara ntibizaba bihambaye cyangwa ngo abe afite ubwiza buhebuje+Kandi nitumubona, tuzabona isura ye idashishikaje ku buryo twumva tumwishimiye.*
3 Abantu baramusuzuguraga ntibamwegere+Kandi yari umuntu uzi* imibabaro, amenyereye n’indwara;Ni nk’aho twari twarahishwe mu maso he.*
Yarasuzugurwaga kandi twamufataga nk’udafite icyo amaze.+
4 Ni ukuri, yikoreye indwara zacu+Kandi yikorera imibabaro yacu.+
Ariko twamufataga nk’uwahanwe* n’Imana, kandi agakubitwa na yo, ikamubabaza.
5 Yatewe icumu+ kubera ibyaha byacu+Kandi amakosa yacu ni yo yatumye ababazwa cyane.+
Yahawe igihano kugira ngo tubone amahoro+Kandi ibikomere bye ni byo byadukijije.+
6 Twese twari twarayobye nk’intama,+Buri wese yari yaranyuze inzira ye,Kandi Yehova ni we yashyizeho ibyaha byacu.+
7 Igihe yafatwaga nabi+ yemeye kubabazwa,+Ariko ntiyagira ijambo avuga.
Yajyanywe nk’intama ijya kubagwa,+Nk’uko umwana w’intama uceceka iyo bari kuwogosha ubwoya,Ni ko na we atigeze agira icyo avuga.+
8 Yakuweho* bitewe no kugirirwa nabi no gucirwa urubanza rudakwiriye.
None se ni nde uzita ku byabaye mu gihe cye?
Yakuwe mu gihugu cy’abazima.+
Ibyaha by’abantu banjye ni byo byatumye akubitwa kugeza apfuye.*+
9 Yashyinguwe* hamwe n’abantu babi+Ashyingurwa hamwe n’abakire,*+Nubwo nta kintu kibi* yari yarigeze akoraKandi akaba atarigeze abeshya.+
10 Icyakora Yehova yemeye* ko ababara cyane, kandi yemera ko arwara.
Nutanga ubuzima* bwe ngo bube igitambo cyo gukuraho ibyaha,+Azabona urubyaro rwe, yongere n’iminsi azabaho+Kandi Yehova azamukoresha kugira ngo ibyo ashaka bikorwe.+
11 Azabona ibyiza kandi anyurwe, kubera akababaro yagize.
Kubera ubumenyi bwe, umukiranutsi, ari we mugaragu wanjye,+Azatuma abantu benshi baba abakiranutsi+Kandi azikorera amakosa yabo.+
12 Ni yo mpamvu nzamuhana umugabane n’abantu benshi,Azagabana n’abantu b’intwari ibyasahuwe,Kubera ko yatanze ubuzima bwe agapfa+Kandi akabarirwa mu banyabyaha.+
Yikoreye ibyaha by’abantu benshi+Kandi apfira abanyabyaha.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Ibyo twumvise.”
^ Umureba uvugwa aha yerekeza ku muntu muri rusange, cyangwa Imana.
^ Cyangwa “ku buryo twamukunda.”
^ Cyangwa “usobanukiwe.”
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Yari ameze nk’umuntu abantu batifuzaga kureba.”
^ Cyangwa “uwatejwe uburwayi.”
^ Ibi bishobora kuba bisobanura ko yishwe, cyangwa ko bamujyanye kugira ngo bamwice.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ni byo byatumye akubitwa.”
^ Cyangwa “umuntu yamuhaye aho gushyingurwa.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umugabo w’umukire.”
^ Cyangwa “urugomo.”
^ Cyangwa “ubugingo.”
^ Cyangwa “Icyakora Yehova yishimiye.”