Yobu 37:1-24

  • Ibintu bitangaje Imana yaremye bigaragaza ko ikomeye cyane (1-24)

    • Imana ishobora guhagarika ibikorwa by’abantu (7)

    • ‘Jya utekereza ku mirimo itangaje y’Imana’ (14)

    • Gusobanukirwa ibyerekeye Imana birenze ubushobozi bwacu (23)

    • Nta muntu ukwiriye kwibwira ko ari umunyabwenge (24)

37  “Ibyo bituma umutima wanjye utera cyane,Ugasimbuka ukava mu gitereko.   Nimutege amatwi mwitonze, mwumve ijwi ry’Imana riteye ubwoba,Mwumve ijwi ryayo rimeze nk’iry’inkuba.   Irarirekura rikagera munsi y’ijuru hose,Kandi ikohereza umurabyo wayo+ ukagera ku mpera z’isi.   Nyuma yawo humvikana urusaku rwinshi cyane. Ihindisha ijwi ryayo ryiza cyane,+Kandi iyo ijwi ryayo ryumvikanye, nta gihagarika umurabyo.   Imana yumvikanisha ijwi ryayo+ mu buryo butangaje,Igakora ibintu bikomeye tudashobora kumenya.+   Itegeka urubura kugwa ku isi,’+ Kandi ikabwira imvura nyinshi ngo igwe.+   Imana ihagarika ibikorwa byose by’abantu,Kugira ngo buri wese amenye imirimo yayo.   Inyamaswa zijya aho ziba,Maze zikaguma mu bwihisho bwazo.   Umuyaga mwinshi uza uturutse mu mwanya wawo,+N’imbeho ikazanwa n’imiyaga yo mu majyaruguru.+ 10  Imana yohereza umuyaga wayo, hakabaho urubura,+Amazi magari akegerana agafatana.+ 11  Yuzuza amazi mu bicu bikaremera,Kandi umurabyo wayo+ ugakwirakwira mu bicu. 12  Biratembera bigakwirakwira hirya no hino aho ibyohereje. Bikora icyo ibitegetse cyose+ ku isi. 13  Ibicu ni byo Imana ikoresha kugira ngo ihane abakora ibibi,+Igushe imvura ku isi kandi igaragaze urukundo rudahemuka.+ 14  Tega amatwi Yobu we! Fata akanya maze utekereze ku mirimo itangaje y’Imana.+ 15  Ese uzi ukuntu Imana itegeka ibicu,Cyangwa ukuntu ituma umurabyo ugaragara uturutse mu bicu? 16  Ese uzi ukuntu ibicu bitembera mu kirere?+ Iyo ni imirimo itangaje y’Imana ifite ubwenge butunganye.+ 17  Ese uzi impamvu imyenda yawe ishyuha,Mu gihe isi ituje bitewe n’umuyaga uturutse mu majyepfo?+ 18  Dore yarambuye ijuru+ irarikomeza rimera nk’indorerwamo icuze mu cyuma. Ese wowe wabishobora? 19  Tubwire icyo dukwiriye kuyibwira. Twe ntidushobora kuyisubiza kuko hari ibintu byinshi tudasobanukiwe. 20  Ese ni ngombwa kuyibwira ko nshaka kuvuga? Cyangwa se hari umuntu wavuze ikintu kigomba kumenyeshwa Imana?+ 21  Iyo ikirere cyijimye, abantu ntibashobora kubona umucyo nubwo izuba riba rimurika. Bawubona gusa iyo umuyaga uhushye,Maze ibicu bikigirayo. 22  Mu majyaruguru haturuka urumuri rwiza rurabagirana nka zahabu. Icyubahiro cy’Imana+ giteye ubwoba. 23  Gusobanukirwa ibyerekeye Ishoborabyose birenze ubushobozi bwacu.+ Ifite imbaraga nyinshi cyane,+Irakiranuka+ kandi ntizigera ikora ibintu bidahuje n’ubutabera.+ 24  Ubwo rero, abantu bagomba kuyitinya,+Kuko itishimira umuntu wese wibwira ko ari umunyabwenge.+

Ibisobanuro ahagana hasi