Yosuwa 21:1-45
21 Abakuru b’imiryango y’Abalewi basanga Eleyazari+ umutambyi, Yosuwa umuhungu wa Nuni n’abakuru b’imiryango y’Abisirayeli,
2 bababwirira i Shilo+ mu gihugu cy’i Kanani bati: “Yehova yategetse binyuze kuri Mose ko duhabwa imijyi yo guturamo n’amasambu yaho yo kuragiramo amatungo yacu.”+
3 Nuko nk’uko Yehova yabitegetse, Abisirayeli baha Abalewi iyo mijyi+ n’amasambu yaho, aho bari barahawe umurage.+
4 Imiryango y’Abakohati+ ihabwa umugabane, maze Abalewi bakomoka kuri Aroni umutambyi bahabwa imijyi 13 hakoreshejwe ubufindo mu karere kahawe umuryango wa Yuda,+ uwa Simeyoni+ n’uwa Benyamini.+
5 Abakohati bari basigaye bahawe* imijyi 10 mu karere kahawe umuryango wa Efurayimu,+ uwa Dani n’igice cy’umuryango wa Manase.+
6 Abagerushoni+ bahawe imijyi 13 mu karere kahawe umuryango wa Isakari, uwa Asheri, uwa Nafutali n’igice cy’umuryango wa Manase wari utuye i Bashani.+
7 Abakomoka kuri Merari+ bahawe imijyi 12 mu karere kahawe umuryango wa Rubeni, uwa Gadi n’uwa Zabuloni,+ bayihabwa hakurikijwe imiryango yabo.
8 Uko ni ko Abisirayeli bahaye Abalewi imijyi n’amasambu yaho bakoresheje ubufindo, nk’uko Yehova yari yarabitegetse akoresheje Mose.+
9 Aya ni yo mazina y’imijyi batanze mu karere kahawe umuryango wa Yuda n’uwa Simeyoni,+
10 kandi yahawe Abalewi bakomoka kuri Aroni bari mu miryango y’Abakohati, kuko ari bo bahawe umugabane bwa mbere hakoreshejwe ubufindo.
11 Babahaye Kiriyati-aruba+ (Aruba akaba ari papa wa Anaki), ni ukuvuga Heburoni,+ iri mu karere k’imisozi miremire ya Yuda, babaha n’amasambu yaho.
12 Ariko amasambu akikije umujyi n’imidugudu yaho babihaye Kalebu umuhungu wa Yefune biba umurage we.+
13 Nanone bahaye abahungu ba Aroni umutambyi, umujyi wo guhungiramo, ari wo Heburoni+ n’amasambu yaho, kugira ngo uwishe umuntu+ ajye awuhungiramo. Babahaye na Libuna+ n’amasambu yaho,
14 Yatiri+ n’amasambu yaho, Eshitemowa+ n’amasambu yaho,
15 Holoni+ n’amasambu yaho, Debiri+ n’amasambu yaho,
16 Ayini+ n’amasambu yaho, Yuta+ n’amasambu yaho na Beti-shemeshi n’amasambu yaho. Iyo ni yo mijyi icyenda yatanzwe mu karere kahawe umuryango wa Yuda n’uwa Simeyoni.
17 Mu karere kahawe umuryango wa Benyamini, bahawe Gibeyoni+ n’amasambu yaho, Geba n’amasambu yaho,+
18 Anatoti+ n’amasambu yaho na Alumoni n’amasambu yaho. Yose yari imijyi ine.
19 Imijyi yose yahawe abatambyi bakomoka kuri Aroni ni imijyi 13 n’amasambu yaho.+
20 Imiryango yasigaye y’Abakohati bari Abalewi, yahawe imijyi mu karere k’umuryango wa Efurayimu, bayihabwa hakoreshejwe ubufindo.
21 Nanone bahawe umujyi wo guhungiramo witwa Shekemu+ n’amasambu yaho, mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu, kugira ngo uwishe umuntu+ ajye awuhungiramo. Bahawe na Gezeri+ n’amasambu yaho,
22 Kibusayimu n’amasambu yaho, na Beti-horoni+ n’amasambu yaho. Yose yari imijyi ine.
23 Mu karere k’umuryango wa Dani bahawe Eliteke n’amasambu yaho, Gibetoni n’amasambu yaho,
24 Ayaloni+ n’amasambu yaho na Gati-rimoni n’amasambu yaho. Yose yari imijyi ine.
25 Mu karere kahawe igice cy’umuryango wa Manase, bahawe Tanaki+ n’amasambu yaho na Gati-rimoni n’amasambu yaho, ni ukuvuga imijyi ibiri.
26 Abo mu miryango y’Abakohati basigaye, bahawe imijyi 10 n’amasambu yaho.
27 Mu karere kahawe igice cy’umuryango wa Manase, Abagerushoni+ bo mu miryango y’Abalewi bahawe umujyi wo guhungiramo wa Golani+ y’i Bashani n’amasambu yaho kugira ngo uwishe umuntu ajye awuhungiramo. Bahawe na Beshitera n’amasambu yaho, ni ukuvuga imijyi ibiri.
28 Mu karere k’umuryango wa Isakari,+ bahawe Kishiyoni n’amasambu yaho, Daberati+ n’amasambu yaho,
29 Yaramuti n’amasambu yaho na Eni-ganimu n’amasambu yaho. Yose yari imijyi ine.
30 Mu karere k’umuryango wa Asheri+ bahawe Mishali n’amasambu yaho, Abudoni n’amasambu yaho,
31 Helikati+ n’amasambu yaho, na Rehobu+ n’amasambu yaho. Yose yari imijyi ine.
32 Mu karere k’umuryango wa Nafutali bahawe umujyi wo guhungiramo+ wa Kedeshi+ y’i Galilaya n’amasambu yaho, kugira ngo uwishe umuntu ajye awuhungiramo. Bahawe na Hamoti-dori n’amasambu yaho na Karitani n’amasambu yaho. Yose yari imijyi itatu.
33 Imijyi yose yahawe Abagerushoni hakurikijwe imiryango yabo, ni imijyi 13 n’amasambu yaho.
34 Mu karere k’umuryango wa Zabuloni,+ Abalewi bari basigaye bo mu miryango y’Abamerari+ bahawe Yokineyamu+ n’amasambu yaho, Karita n’amasambu yaho,
35 Dimuna n’amasambu yaho na Nahalali+ n’amasambu yaho. Yose yari imijyi ine.
36 Mu karere k’umuryango wa Rubeni bahawe Beseri+ n’amasambu yaho, Yahasi n’amasambu yaho,+
37 Kedemoti n’amasambu yaho na Mefati n’amasambu yaho. Yose yari imijyi ine.
38 Mu karere k’umuryango wa Gadi,+ bahawe umujyi wo guhungiramo wa Ramoti y’i Gileyadi+ n’amasambu yaho, kugira ngo uwishe umuntu ajye awuhungiramo. Bahawe na Mahanayimu+ n’amasambu yaho,
39 Heshiboni+ n’amasambu yaho na Yazeri+ n’amasambu yaho. Yose yari imijyi ine.
40 Imijyi yose yahawe Abamerari hakurikijwe imiryango yabo, ni ukuvuga abari barasigaye mu miryango y’Abalewi ni imijyi 12.
41 Imijyi yose yahawe Abalewi mu turere twahawe Abisirayeli, ni 48 hamwe n’amasambu yaho.+
42 Buri mujyi wabaga uri kumwe n’amasambu yaho. Iyo mijyi yose ni uko yari imeze.
43 Uko ni ko Yehova yahaye Abisirayeli igihugu cyose yari yararahiye ba sekuruza ko azabaha,+ kiba icyabo bagituramo.+
44 Nanone Yehova yatumye bagira amahoro nk’uko yari yarabirahiriye ba sekuruza.+ Nta mwanzi wabo n’umwe washoboye kubatsinda.+ Yehova yatumye babatsinda bose.+
45 Ibyiza byose Yehova yasezeranyije Abisirayeli, nta na kimwe kitabaye. Byose yarabibahaye.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “bahawe hakoreshejwe ubufindo.”