Yosuwa 23:1-16
23 Nyuma y’iminsi myinshi Yehova ahaye Abisirayeli amahoro,+ akabakiza abanzi babo bose bari babakikije, ni ukuvuga igihe Yosuwa yari amaze gusaza,+
2 Yosuwa yahamagaye Abisirayeli bose,+ abakuru babo, abakuru b’imiryango yabo, abacamanza babo n’abatware babo,+ arababwira ati: “Dore maze gusaza cyane
3 kandi rwose mwiboneye ibintu byose Yehova Imana yanyu yakoreye ibi bihugu byose ari mwebwe abikoreye, kuko Yehova Imana yanyu ari we wabarwaniriraga.+
4 Uturere two mu bihugu bisigaye n’utwo mu bihugu byose narimbuye+ uhereye kuri Yorodani ukagera ku Nyanja Nini* mu burengerazuba,* nabihaye imiryango yanyu+ ngo bibabere umurage nkoresheje ubufindo.+
5 Yehova Imana yanyu ni we wakomeje kubirukana,+ abaka igihugu cyabo kugira ngo akibahe kandi mwafashe igihugu cyabo nk’uko Yehova Imana yanyu yari yarabibasezeranyije.+
6 Ubu rero mugomba kuba intwari cyane kugira ngo mukurikize ibintu byose byanditswe mu gitabo cy’Amategeko+ ya Mose, mukirinda kuyica,+
7 mwirinda kwifatanya n’abantu basigaye bo muri ibyo bihugu.+ Ntimuzavuge amazina y’imana zabo,+ ntimuzarahire mu mazina yazo, ntimuzazikorere cyangwa ngo muzunamire.+
8 Ahubwo muzakomeze kubera indahemuka Yehova Imana yanyu,+ nk’uko mwabigenje kugeza ubu.
9 Yehova na we azabirukanira ibihugu bikomeye kandi bifite imbaraga,+ kuko kugeza ubu nta muntu n’umwe wabashije kubarwanya ngo abatsinde.+
10 Umuntu umwe muri mwe azirukana abantu igihumbi,+ kuko Yehova Imana yanyu ari we ubarwanirira+ nk’uko yabibasezeranyije.+
11 Ubwo rero, mukomeze kuba maso,+ mukunde Yehova Imana yanyu.”+
12 “Ariko nimureka Imana, mukagirana ubucuti n’abantu basigaye bo muri ibi bihugu,+ mugashyingirana+ na bo, mukifatanya na bo, kandi na bo bakifatanya namwe,
13 mumenye rwose ko Yehova Imana yanyu atazakomeza kubirukanira abantu bo muri ibyo bihugu.+ Bizababera nk’umutego, bibabere nk’inkoni mukubitwa mu mugongo,+ n’amahwa mu maso yanyu, kugeza igihe muzapfira mugashira muri iki gihugu cyiza Yehova Imana yanyu yabahaye.”
14 “Dore ngiye gupfa* kandi muzi neza n’umutima wanyu wose n’ubugingo* bwanyu bwose ko nta kintu na kimwe mu byiza byose Yehova Imana yanyu yabasezeranyije kitabaye. Byose byababayeho. Nta na kimwe yavuze kitabaye.+
15 Ariko nk’uko Yehova Imana yanyu yabakoreye ibintu byiza byose yari yarabasezeranyije,+ ni na ko Yehova azabateza ibyago* byose yavuze kandi akabarimbura mugashira muri iki gihugu cyiza Yehova Imana yanyu yabahaye.+
16 Nimutubahiriza isezerano mwagiranye na Yehova Imana yanyu kandi mugakorera izindi mana mukazunamira, Yehova azabarakarira cyane+ kandi muzahita murimbuka mushire mu gihugu cyiza yabahaye.”+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Ni ukuvuga, Mediterane.
^ Cyangwa “ahagana mu burengerazuba.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ndagiye nk’uko abo mu isi bose bagenda.”
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Cyangwa “azabateza imivumo.”