Zaburi 118:1-29
118 Mushimire Yehova kuko ari mwiza,+Urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.
2 Isirayeli nivuge iti:
“Urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.”
3 Abakomoka kuri Aroni nibavuge bati:
“Urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.”
4 Abatinya Yehova nibavuge bati:
“Urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.”
5 Igihe nari ndi mu bibazo natakambiye Yah,*Maze Yah aransubiza, anshyira ahantu hari umutekano.+
6 Yehova ari mu ruhande rwanjye, sinzatinya.+
Umuntu yantwara iki?+
7 Yehova aranshyigikiye kandi ni we untabara.+
Nzishimira ko abanyanga batsinzwe.+
8 Guhungira kuri Yehova ni byiza,Kuruta kwiringira abantu.+
9 Guhungira kuri Yehova ni byiza,Kuruta kwiringira abatware.+
10 Abantu bo mu bihugu byose barangose,Ariko nabigijeyo,Mu izina rya Yehova.+
11 Barangose, barangota koko,Ariko nabigijeyo,Mu izina rya Yehova.
12 Bari bangose nk’inzuki,Ariko bazimye vuba nk’umuriro waka mu mahwa.
Nabirukanye,Mu izina rya Yehova.+
13 Baransunitse cyane bashaka ko ngwa,Ariko Yehova yaramfashije.
14 Yah ni we mpungiraho akampa imbaraga.
Ni we mukiza wanjye.+
15 Ijwi ry’ibyishimo no gutsinda,Byumvikanira mu mahema y’abakiranutsi.
Ukuboko kwa Yehova kw’iburyo gufite imbaraga.+
16 Ukuboko kw’iburyo kwa Yehova gukora ibikorwa bikomeye.
Ukuboko kw’iburyo kwa Yehova gufite imbaraga.+
17 Erega sinzapfa! Ahubwo nzakomeza kubaho,Kugira ngo namamaze imirimo ya Yah.+
18 Yah yarampannye cyane,+Ariko ntiyantanze ngo mfe.+
19 Nimumfungurire amarembo anyuramo abakiranutsi.+
Nzayinjiramo kandi nzasingiza Yah.
20 Iri ni ryo rembo rya Yehova.
Abakiranutsi bazaryinjiramo.+
21 Nzagusingiza kuko wanshubije,+Kandi ukankiza.
22 Ibuye abubatsi banze,Ni ryo ryabaye irikomeza inguni.*+
23 Ibyo ni Yehova wabikoze,+Kandi ni ibitangaza mu maso yacu.+
24 Uyu ni umunsi Yehova yashyizeho.
Nimureke twishime kandi tunezerwe.
25 Yehova, turakwinginze dukize!
Yehova, turakwinginze dufashe dutsinde!
26 Uje mu izina rya Yehova, nahabwe umugisha.+
Tubasabiye umugisha turi mu nzu ya Yehova.
27 Yehova ni Imana yacu,Kandi ni we utumurikira.+
Mwifatanye mu mutambagiro mufite amashami mu ntoki,+Mugere ku gicaniro.*+
28 Uri Imana yanjye kandi nzagusingiza.
Mana yanjye, nzaguhesha icyubahiro.+
29 Mushimire Yehova+ kuko ari mwiza.
Urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.
^ Rishobora kuba ryerekeza ku ibuye ry’ingenzi ryabaga riri muri fondasiyo y’inzu, aho inkuta ebyiri zihurira.
^ Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.